Ruhango: mwarimu ntazaheranwa n’amaganya kubera umushara mucye

Ubwo bizihizaga umunsi wa mwarimu uba buri mwaka, kuri uyu wa gatanu tariki 05/10/2012, abarezi bo mu murenge wa Byimana mu karere ka Ruhango, bavuze ko bagomba kuzubahiriza umwuga wabo bakawukorana umurava batitaye ku mafaranga macye bahembwa.

Muri uyu muhango, abarimu batandakunye baranzwe no kugaragaza ibyishimo, bitandukanye n’indi imyaka aho bahoraga bashyira imbere ibibazo by’umushara wabo mucye.

Kuri iyi nshuro abarimu bavuze ko umushahara utazatuma bakorana agahinda cyangwa amaganya kuko umushahara wabo ari muto, kuko ngo bizera ko uzagera aho ukazamuka bitewe na Leta y’ubumwe bizeye.

Syldio Habimana ni umurezi mu ishuri ryisumbuye rya Mpanda mu murenge wa Byimana, avuga ko umwuga wa mwarimu ari impano ikomeye cyane, akaba ariyo mpamvu ngo uko byagenda kose bagomba kuwukora kandi bakawukorana ibyishimo.

Nubwo bavuga ko bazakomeza kwihanganira umushahara mucye, basabye ko amafaranga bakorera yajya abonekera igihe, ndetse banasaba ko ibirarane byabo byakwihutishwa.

Abarimu bateje imbere uburezi mu murenge wa Byimana bashimiwe.
Abarimu bateje imbere uburezi mu murenge wa Byimana bashimiwe.

Twayigize Andrenic, ahagarariye abarimu mu murenge wa Byimana, yijeje aba barezi ko mu minsi micye ikibazo cy’ibirarane kizaba cyakemutse abarimu bose bakabona ibirarane byabo.

Ku kijyanye n’umushahara, Twayigize yavuze ko umushahara wa mwarimu Leta iwutekerezaho ko bafite icyizere cy’uko mu gihe gito ugomba kuzaba wazamutse.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Byimana, Nahayo Jean Marie, yashimiye aba barezi ingamba bafite, abasaba ko bakwiye no kubishishikariza abandi barezi kugira ngo barusheho kunoza inshingano zabo.

Ubu bibaye ishuro ya 11 abarezi bo mu murenge wa Byimana bizihiza umunsi wabo. Bavuga ko buri mwaka bagenda bashyiramo imbaraga mu kwesa imihigo. Uyu mwaka baje ku mwanya wa kabiri mu gutsindisha abanyeshuri benshi mu karere ka Ruhango.

Uyu murenge ufite ibigo by’amashuri 13, birimo abanyeshuri 10053 n’abarezi bagera kuri 296.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka