Rubavu: Abarimu barasaba koroherezwa kubona inguzanyo zo kwiteza imbere

Abarimu bo mu karere ka Rubavu, barasaba ko bakoroherezwa kubona inguzanyo zo kubaka amacumbi no kugura imodoka, kuko inguzanyo bahawe yo kugura amagare bayishyuwe neza ariko agahita acibwa mu muhanda ntabahe umusaruro bari bayakeneyeho.

Ibi babitangaje kuri uyu wa Gatanu tariki 05/10/2012, ubwo bizihizaga umunsi wahariwe “Mwalimu”, wizhirijwe mu murenge wa Gisenyi, bakavuga ko n’ubwo batakoroherezwa kugura imodoka, bagafashwa kubona inguzanyo ituma bagura amapikipiki ashobora kubinjiriza.

Ibyo babihera ko imishahara yabo itajyanye n’ubushobozi bwabo kandi igihe kinini bakimara bategura amasomo, kuyigisha no gukosora, nyamara ngo bafite moto ziri mu muhanda ubuzima bwazamuka kandi bagakora akazi neza.

Abalimu mu kwizihiza umunsi wahariwe Mwalimu.
Abalimu mu kwizihiza umunsi wahariwe Mwalimu.

Abalimu bahereye ku nsanganyamatsiko y’uyu mwaka ivuga ngo “Duharanire iterambere rya mwarimu”, basaba ko inzego zibakuriye zagombye gutekereza uburyo bwo kubongerera ubushobozi bwo kugera ku iterambere rifatika.

Bagasanga boroherejwe kubona inguzanyo zo kugura imoto n’imodoka byabinjiriza kurusha kandi bagakora akazi kabo neza.

Nubwo iki kifuzo kirenze ubushobozi bw’akarere, Eustache Nturano ushinzwe uburezi mu Karere ka Rubavu, avuga ko Leta y’u Rwanda itasubiza inyuma icyifuzo cy’abashaka gutera imbere.

Yavuze ko babinyujije muri Koperative Umwalimu SACCO, Leta icishamo inkunga ya Mwalimu bishobora kugerwaho.

Abalimu bo mu karere ka Rubavu bavuga ko bishimiye umurimo bakora, bakaba basigaye bawitabira bitandukanye n’amakuru yabavuzweho ko hari abata akazi bakajya mu bikorwa byo kwinjiza ibicuruzwa ku buryo butemewe n’amategeko bakura Congo.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka