Umukecuru w’imyaka 67 yagannye ishuri ngo atazongera gusinyisha igikumwe

Kutamenya gusoma no kwandika ariko cyane cyane isoni zo gutera igikumwe mu mwanya wo gusinya byatumye Mukandemezo Colette w’imyaka 67 wo mu murenge wa Kamembe mu karere ka Rusizi agana inzira y’ishuri.

Mukandemezo yahawe impamyabumenyi yo kumenya gusoma no kwandika nyuma y’amezi atandatu yamaze yiga.

Mukandemezo Colette ubu abasha gusona no kwandika.
Mukandemezo Colette ubu abasha gusona no kwandika.

Abarimu bamwigishije bavuga ko yari umuhanga mu ishuri akagira n’umwete ku buryo mu banyeshuri 32 bahawe impamyabumenyi biganye nawe muri iki cyiciro cya mbere yaje mu myanya ya mbere.

Mukandemezo ubu ubasha kwandika, gusoma ndetse no gusinya arabyishimira cyane akavuga ko abishimira Leta y’u Rwanda yabibafashijemo ikabigisha nta kindi kiguzi batanze.

Umunyamabanganshingwabikorwa w’umurenge wa Kamembe, Rukazambuga Girbert, yashimiye abarangije amasomo yabo avuga ko icyo ari igikorwa cy’agaciro bagezeho abasaba kubishishikariza bagenzi babo kugira ngo nabo badasigara inyuma.

Abandi biganye na Mukandemezo ndetse n'abarimu babigishije.
Abandi biganye na Mukandemezo ndetse n’abarimu babigishije.

Kwigisha abantu bakuze gusoma no kwandika biri mu mihigo umurenge wiyemeje aho ngo bafite gahunda yo kwigisha abantu 280 kugeza mu kwezi kwa Kamena umwaka utaha.

Rukazambuga yanashimiye itorero rya ADEPER kuko ariryo rifite umuhate mu gukomeza kwigisha abantu benshi ndetse bakaba banafite amasomero menshi.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

nabandi barebereho

karemera david yanditse ku itariki ya: 3-10-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka