Nyamagabe: Abarezi bahize abandi bahawe ibihembo by’ishimwe

Abarezi bitwaye neza bagatoranywa na bagenzi babo bahawe amashimwe kubera akazi kanini bakora, mu muhango wo kwizihiza umunsi wahariwe abarezi mu murenge wa Gasaka, wijihijwe kuri uyu wa Gatanu tariki ya 12/10/2012.

Abarezi bagera kuri batanu bahawe amagare naho umwe ahabwa inka, undi wabaye uwa mbere ku rwego rw’akarere akaba azahembwa n’akarere, nyuma y’uko buri kigo cyatoranyije umurezi umwe bagahitamo abahize abandi muri abo batoranijwe.

Perepetue Mukantagara wigisha ku ishuri rya SOS Gikongoro, watangiye aka kazi mu 1976 wegukanye inka, yavuze ko mubo yigishije harimo na bamwe mu bayobozi bakomeye b’igihugu nka Guverineri w’intara y’Amajyepfo, Alphonse Munyantwali.

Umwe mubashimiwe ashyikirizwa igare.
Umwe mubashimiwe ashyikirizwa igare.

Mukantwari yashimiye abagize uruhare mu kumutora ku mwanya wa mbere mu barimu benshi kandi bose bakora neza, ahereye kubo bigishanya ku kigo kimwe, kuko aribo batumye ajya guhatana n’abandi baturutse ku bindi bigo akanashima inka yahawe.

Yagize ati: “Uyu munsi rero ndashimira umurenge inka bampaye mwabonye ukuntu ari nziza, ibereye umwarimu. By’umwihariko nkaba nshimira Perezida wacu wa repubulika wazanye iyi gahunda ya Girinka nange uyu munsi ikaba yangezeho”.

Yavuze ko iyi nka izamufasha muri byinshi kuko iyo umuntu aguhaye inka aba aguhaye amata, ifumbire, kurya neza n’ibindi byinshi. Ariko igikomeye muri byose kikaba ari urukundo, kuko umuntu aha inka uwo akunda, yishimira kandi akamuha agaciro.

Umukozi ushinzwe uburezi mu karere ka Nyamagabe, Sibomana Innocent, yatangaje ko kuba hahembwe abarimu bacye ari ukubera amikoro adahagije, kuko ubundi bose bagakwiye guhembwa. Yatangaje ko uburezi mu karere budahagaze nabi, kandi byose bikaba ari umusaruro w’ubwitange bagaragaza mu kazi kabo ka buri munsi.

Yasabye abahembwe gukomeza gushyira ingufu mu kazi kabo kugira ngo bakomeze kwitwara neza, anasaba abatahembwe gukora iyo bwabaga ngo nabo bazabigereho ubutaha.

Emmanuel Nshimiyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka