Nyamagabe: Bayobotse isomero ry’abakuze nyuma yo gusanga ubujiji ari imbogamizi ku iterambere

Bamwe mu bagana isomero ry’abakuze riherereye mu karere ka Nyamagabe, baratangaza ko bahisemo kuyoboka isomero ry’abakuze kugira ngo nabo babone uko bajyana n’igihe, nyuma y’aho basanze ubujiji bubabera imbogamizi mu iterambere.

Beatrice Nyirandikumana, umwe mu bigira gusoma muri iri shuli ryigira mu mudugudu wa Gakoma, akagari ka Ruhunga ko mu murenge wa kibirizi, avuga imbogamizi yahuraga nazo kubera kutamenya gusoma, nko kutabasha gusoma ku cyapa ngo amenye aho ageze.

Hari n’ibindi byinshi avuga byamubangamiraga mu buzima bwe nko kutabasha gusoma ibaruwa yandikiwe cyangwa se kumenya amafaranga yishyura mu isoko. Ariko ubu ibyo bibazo yabikemuye abikesha isomero.

Ati: “ngewe sinari nzi gusoma no kwandika ariko ubu maze kubimenya neza. Sinabashaga gusoma ku cyapa ngo menye aho ngeze, umuntu yanyandikira sinshobore kurusoma, naracuruzaga umuntu yampa amafaranga sinshobore kumenya ayo musubiza ariko ubu byose narabimenye”.

Sostene Nkurunziza, umushumba w’itorero rya ADEPER paroisse ya Nzega iri somero ribarizwamo, gusa bahura n’imbogamizi zitandukanye, nko kuba ntaho gukorera bafite no kuba nta mikoro yo guhemba abakozi, bagakorera ubushake igihe kinini.

Ati: “Twigishiriza mu nsengero iyo byahuriranye n’izindi gahunda zitorero bituma kimwe cyica ikindi. Tubonye nk’ahantu ho gukorera amasomero na garidiene gusa byadufasha. Ikindi kubona umuntu yitanga akamara imyaka ibiri, itatu, nta kantu k’agahimbaza musyi nabyo tubona ari ikibazo”.

Yongeraho ko baramutse babonye ubwo bufasha imirimo yo kujijura Abanyarwanda yarushaho kugenda neza cyane cyane ko bakoze aka kazi kuva iri torero ryagera mu Rwanda mushingwa mu 1940.

Agasaba inzego zibanze gushishikariza abandi batazi gusoma, kwandika no kubara ko babagana, kuko kugeza muri aka karere bahagurukiye kwigisha abantu bakuze, ku buryo muri buri kagari harimo amasomero yabo.

Malic Habimana, ushinzwe uburezi mu karere ka Nyamagabe atangaza ko uyu mwaka bafite intego yo kwigisha abasaga ibihumbi icyenda, ariko ngo bishobotse banabarenza, muri aka karere kabara ibihumbi 15 by’abatazi gusoma.

Asaba abaturage kugana ayo masomero kuko aribo yashyiriweho, akanasaba abafatanyabikorwa muri iyi gahunda yo kwigisha abaturage gusoma, kwandika no kubara kongera ingufu kugira ngo bahashye ubujiji mu karere.

Emmanuel Nshimiyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka