Muhanga: Ababyeyi bagiye gushyirirwaho amarerero y’abana bato

Ababyeyi bo mu karere ka Muhanga bagiye gufashwa gushyirirwaho amarerero aciriritse y’abana bato mu rwego rwo kubafasha gukora imirimo yabo ya buri munsi ndetse no guha umutekano abana babo.

Aba babyeyi batangaza ko hari ubwo basigiraha abana babo abakozi cyangwa abandi bantu ariko ntibabacungire umutekano wabo uko bikwiye kuburyo hari abana bari munsi y’imyaka itanu bafatwa ku ngufu n’abagabo cyangwa abagore bakuze.

Bavuga kandi ko aya marerero baramutse bayabonye yajya abafasha kwikorera ibikorwa byabo bya buri munsi by’iterambere.

Aha bamwe bavuga ko hari ubwo bajya babona amahugurwa ariko bakabura uko bayajyamo kuko akenshi basabwa kuyazamo nta bana bazanye bityo bakabura uko babigenza bagahitamo kubireka; nk’uko bitangazwa n’umubyeyi witwa Nyirasafali wo mu murenge wa Kiyumba mu karere ka Muhanga.

Ababyeyi bashyigikiye gahunda y'amarerero y'abana bato.
Ababyeyi bashyigikiye gahunda y’amarerero y’abana bato.

Umuyobozi w’akarere ka Muhanga, Yvonne Mutakwasuku, avuga ko bishoboka ko ababyeyi bashobora kwishyira hamwe bagashaka umubyeyi umwe bakamushinga abo abana maze bakamuha ubushobozi bwo kurera abo bana mu gihe badahari.

Ibi ngo bizagabanya ibyaha byakorerwaga abana bato kubera uburangare bw’ababyeyi. Aha bakaba bazatangirira ku rwego rw’imirenge aho kuri buri murenge bazajya bashyiraho irerero rimwe kugira ngo bibanze byinjire mu muco w’Abanyarwanda.

Uko abantu bazagenda bumva iyi gahunda y’amarerero y’abana bato ni ko azagenda yongerwa mu karere hose kugeza ku rwego rw’umudugudu kuko ababyeyi bayakeneye ari benshi.

Gerard GITOLI Mbabazi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka