• Gakenke: Abayobozi b’ibigo by’amashuri umunani bakuwe ku buyobozi

    Inama Njyanama y’Akarere yakuye ku buyobozi bw’ibigo, abayobozi b’ibigo by’amashuri umunani bazira kudatanga umusaruro uhagije mu bizamini bisoza amashuri abanza n’ay’icyiciro rusange mu myaka ibiri yikurikiranya.



  • ULK-Gisenyi: Abarangije barasabwa kubera Abanyarwanda urumuri nyakuri

    Abanyeshuri barangije icyiciro cya kabiri cya kaminuza muri Kaminuza Yigenga ya Kigali (ULK) ishami rya Gisenyi, barasabwa kuba urumuri rw’Abanyarwanda, nk’uko babisabwe n’umuyobozi wayo mu gikorwa cyo guha impamyabushobozi abagera kuri 689, cyabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 24/02/2012.



  • Ngoma: Hari abarezi bagaragaweho gukoresha ibiyobyabwenge mu mashuri

    Ubuyobozi bw’akarere ka Ngoma buranenga bamwe mu barezi mu kigo cy’amashuri cya Mvumba na Gahima bagaragaweho gucuruza ibiyobyabwenge.



  • Aha ni muri rimwe mu ishuri abanyeshuri bigiragamo.

    Musanze: Araregwa gutangiza ishuri ryisumbuye nta byangombwa afite

    Umuyobozi w’ikigo cy’amashuri yisumbuye Professional Training Center (RTC) giherereye mu murenge wa Muhoza mu karere ka Musanze ari mu maboko ya Polisi aregwa gutangiza ishuri nta byangombwa afite.



  • Abanyeshuri bo ku Nkombo bazaba bafite internet bitarenze muri Werurwe

    Minisitiri w’uburezi yemereye abanyeshuri biga ku kigo Groupe Scolaire St Pierre kiri ku kirwa cya Nkombo kuzagezwaho internet bitarenze mu kwezi kwa gatatu uyu mwaka.



  • Antoon Delie wari uhagarariye ambassaderi w

    Minisitiri w’uburezi arasaba abize imyuga kurushaho kuyihesha agaciro

    Mu muhango wo gutanga inyemezabumenyi ku bantu 1400 barangije imyuga mu kigo cya Kavumu Vocational Training Center, Minisitiri w’uburezi, Dr Vincent Biruta, yasabye abize imyuga kurushaho kuyihesha agaciro.



  • Ngoma: Umuyobozi wa E.S Mutenderi yarekuwe

    Umuyobozi w’ishuri ryisumbuye E.S Mutenderi yarekuwe na parike, tariki 06/02/2012, nyuma yo kugezwa imbere y’ubucamanza akisobanura ku byaha yakekwagaho bya ruswa mu guha abanyeshuri 300 imyanya mu kigo cya Leta mu buryo butemewe n’amategeko.



  • Kuzamura imishahara y’abarimu bishobora kwirukanisha abarimu 777

    Icyemezo cya Guverinoma y’u Rwanda cyo kuzamura imishahara y’abarimu cyemejwe tariki 13/01/2012 gishobora gutuma abarimu 777 bigisha mu mashuri yisumbuye bize amashuri makuru na kaminuza basezererwa, bagasimbuzwa abandi bize amashuri yisumbuye gusa.



  • Uburyo bushya bwo kwigisha siyansi mu Rwanda

    Nubwo hakiri gukorwa ubushakashatsi ku buryo bwo kwigisha hahuzwa ibyigwa n’ibyo abanyeshuri babamo (problem situation based learning), Sebaganwa Alphonse, umwarimu mu ishuri rikuru nderabarezi (KIE) ubu uri gukorera impamyabushobozi ihanitse ya dogitora ku bijyanye n’iyo myigishirize mu Bubiligi, avuga ko Leta y’u Rwanda (...)



  • Huye: Hamwe na hamwe amashuri ya 12YBE ntararangira kubera amikoro make

    Bimwe mu bigo byo mu karere ka Huye byabashije kubaka amashuyi y’uburezi bw’imyaka 12 birarangiza ariko ibindi ntibirabigeraho neza kubera ikibazo cy’amikoro. Ibibazo bafite babigejeje ku buyobozi bw’akarere mu nama bagiranye tariki 30/01/2012.



  • Nyamagabe: ubujura bwatumye abanyeshuri 85 birukanwa

    Ubuyobozi bw’ishuri ryisumbuye rya Nyagisenyi mu karere ka Nyamagabe bwafashe icyemezo cyo guhagarika abanyeshuri 85 ku masomo, mu rwego rwo guhangana n’ikibazo cy’ubujura kimaze iminsi kibasiye iki kigo.



  • Abagera ku 3088 bahawe impamyabushobozi muri kaminuza nkuru y’u Rwanda

    Abanyeshuri bagera ku 3088 bahawe impamyabumenyi zo mu cyiciro cya kabiri n’icya gatatu cya kaminuza muri kaminuza nkuru y’u Rwanda. Muri uyu muhango wabaye tariki 27/01/2012, kaminuza yanatanze impamyabumenyi za dogitora (doctorat) y’icyubahiro ku bantu babiri bagiriye u Rwanda akamaro.



  • Gicumbi: nyuma yo kubaka amashuri ya 12YBE hatahiwe ubwiherero

    Nubwo kubaka amashuru y’uburezi bw’imyaka 12 (12YBE) bitajyanye no kubaka ubwiherero nk’uko byari bitegenyijwe, ababishinzwe baratangaza ko imbaraga bari basigaranye nyuma yo gusoza kubaka ibyo byumba, bagiye kuzimarira mu kubaka ubwo bwiherero maze bukarangira vuba.



  • Rwamagana: Hubatswe utwumba tw’abana b’abakobwa ku mashuri ya 12YBE

    Urwego rugenzura ubwuzuzanye bw’abagabo n’abagore mu iterambere rwashimye abayobozi n’abaturage b’akarere ka Rwamagana ku gikorwa cyiza cyo kugira icyumba cy’umwana w’umukobwa kuri buri shuri mu bigo by’amashuri yisumbuye 32 bitangirwaho uburezi bw’ibanze bw’imyaka 12 biri muri ako karere.



  • Bimwe mu byumba by

    Ruhuha: Abanyamuryango ba FPR barishimira umusanzu wabo mu kubaka amashuri

    Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi mu Murenge wa Ruhuha mu karere ka Bugesera barishimira umusanzu batanze mu gikorwa cyo kubaka ibyumba by’amashuri y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 12.



  • Abibye ibikoresho byo kubaka ishuri rya Rugarama bazahanwa

    Guverineri w’intara y’Uburasirazuba, Uwamariya Odette, arasaba ubuyobozi bw’akarere ka Rwamagana gukurikirana umuyobozi w’ishuri rya Rugarama kugira ngo ibikoresho byo kuryubaka byabuze bigaruke kandi ababigizemo uruhare babiryozwe.



  • Gahunda yo guhuza kaminuza n’amashuri makuru igeze kure

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Harebamungu Mathias, avuga ko gahunda yo gushyiraho Kaminuza imwe igeze kure kuko za kaminuza n’amashuri makuru byatangiye kwigisha amashami yihariye atigishwa ahandi.



  • Umurenge wa Gisenyi wambuye abaturage barenga 100

    Abaturage barenga 100 bubakaga ibyumba by’amashuri by’imyaka icyenda mu tugari twa Muhato, Amahoro, n’Umubano mu murenge wa Gisenyi, akarere ka Rubavu barinubira ko wabambuye amafaranga bagombaga guhembwa guhera mu kwezi k’Ukwakira 2011.



  • Uturere turasabwa gukurikirana urubyiruko rurangiza Iwawa

    Minisitiri w’urubyiruko, Nsengimana Jean Philibert, arasaba abayobozi b’uturere gushaka uburyo hajya habaho uburyo bwihariye bwo gufasha urubyiruko ruba rurangije imyuga itandukanye mu kigo cya Iwawa, mu karere ka Rutsiro.



  • Abubatse amashuri mu murenge wa Musha barasaba kwishyurwa

    Abafundi n’abayede bubatse ibyumba by’ amashuri mu murenge wa Musha mu karere ka Gisagara baravuga ko umurenge utarabishyura amafaranga yabo kandi bayakeneye ngo abafashe kohereza abana ku ishuri.



  • Harebamungu Mathias (uhagaze) n

    Harebamungu yasabye abayobozi ba Gicumbi kwita ku burezi muri ako karere

    Ubwo yakoranaga inama n’inzego z’ubuyobozi mu karere ka Gicumbi, tariki 05/01/2012, mu rwego rwo kwiga ku itangira ry’amashuri ya 2012 no kureba ibyagezweho mu mwaka wa 2011, umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Harebamungu Mathias, yasabye abayobozi bose b’akarere ka Gicumbi guteza imbere uburezi bwo muri ako (...)



  • Urubyiruko rwasobanukiwe n’akamaro k’uburezi bw’ibanze

    Bamwe mu rubyiruko rwo mu murenge wa Kibeho mu karere ka Nyaruguru basanga kuba umuntu atarize bidakwiye gutuma atekereza ko kugira uruhare mu kubaka amashuri nta kamaro bimufitiye kuko ayo mashuri aba azigirwamo n’abazamukomokaho, abavandimwe babo ndetse n’abandi Banyarwanda muri rusange.



  • Hafashwe ingamba zo kugarura abana mu mashuri

    Inama y’uburezi yateranye mu karere ka Kirehe, tariki 03/01/2012, yagarutse ku kibazo cy’abana bata amashuri maze abari bayirimo bafata ingamba zo gushyiraho akanama kihariye ko gukurikirana ikibazo cy’aba bana bagasubizwa mu ishuri.



  • MINEDUC irasaba RNCU kongera imbaraga mu bikorwa biri mu nshingano yahawe

    Minisitiri w’uburezi, Dr Biruta Vincent, arasaba abakozi ba komisiyo y’igihugu ikorana na UNESCO (RNCU) kongera imbaraga mu bikorwa biri mu nshingano yahawe birimo uburezi muri rusange, uburezi bwihariye, ubumenyi n’imibanire y’abantu, ikoranabuhanga no gukurikirana amasezerano mpuzamahanga u Rwanda rugomba gushyiraho umukono.



  • Kayonza: Minisitiri w’urubyiruko arasaba ko ikibazo cy’ubujiji cyavaho burundu

    Minisitiri w’urubyiruko, Jean Philbert Nsengimana, arashishikariza abaturage bo mu karere ka Kayonza guca ubujiji burundu maze bagasigara barwana n’ikibazo cyo kubona akazi. Nsengimana avuga ko ubujiji mu baturage ari imbogamizi ikomeye y’iterambere.



  • Kayonza:barasabwa kutagira umwana usiba ishuri muri 2012

    Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu karere ka Kayonza, Mutesi Anita, arasaba abaturage bo muri aka karere guhiga umuhigo w’uko mu mwaka wa 2012 abana bose bagomba kuba bajya mu ishuri kandi buri gihe.



  • Urubyiruko rwiga imyuga Iwawa ntirwasigaye inyuma mu mikino

    Uretse guhabwa amasomo ajyanye n’ubumenyingiro ndetse n’ikinyabupfura gikwiye umwana w’Umunyarwanda, urubyiruko rwiga imyuga mu kigo kiri Iwawa mu kiyaga cya Kivu ruhabwa n’umwanya wo kwidagadura.



  • Muhanga: Abaturage barashimwa uruhare bagira mu iterambere

    Abayobozi bo mu Ntara y’Amajyepfo barashima uruhare abaturage bo mu murenge wa Nyamabuye mu karere ka Muhanga bagize mu kubaka ibyumba by’amashuli 72 byubatswe muri gahunda y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 12 ndetse n’ubwiherero 144 ku runge rw’amashuli rwa Gitarama.



  • KIE na Amity University batanze masters ku banyeshuri 50

    Tariki 16/12/2011, Ishuri Rikuru ry’Uburezi (KIE) ku butafatanye Amity University yo mu Buhinde batanze impamyabushobozi z’icyiciro cya gatatu cya kaminuza (master’s degree) ku banyeshuri 50 bigaga amasomo ajyanye n’imicungire y’imishinga mpuzamahanga (Masters in Business Administration International Business), ibijyanye (...)



  • Nyabihu: bashoje itorero bakusanya 400,000 rwfs yo gufasha imfubyi za Jenoside

    Abanyeshuri barangije itorero ry’abarangije amashuri yisumbuye mu karere ka Nyabihu bakusanyije amafaranga ibihumbi 400 kugira ngo bubakire inzu imfubyi za Jenoside zibana.



Izindi nkuru: