MTN yahaye ishuli rya ESPANYA mudasobwa na murandasi y’ubuntu mu gihe cy’umwaka

Kuri uyu wa mbere tariki 22/10/2012, isosiyete y’itumanaho ya MTN Rwanda yahaye ishuli ryisumbuye rya ESPANYA riri mu karere ka Nyanza mudasobwa 36 inaryemerera murandasi ( connection) izamara umwaka wose nta kiguzi.

Izo mudasobwa ni igisubizo gikomeye iryo shuli ryabonye mu bijyanye n’ikoranabuhanga kuko zizabongerera imitsindire y’abanyeshuli bahiga bakava ku ijanisha rya 96% bari basanzwe batsindiraho ibizamini bya Leta bakagera ku 100%; nk’uko byemejwe na Mudahinyuka Narcisse, umuyobozi w’ishuli rya ESPANYA.

Uyu muyobozi w’ishuli rya ESPANYA yishimiye izo mudasobwa bahawe na MTN Rwanda agira ati: “Muri ESPANYA ikoranabuhanga niho rigiye kujya ribarizwa ndetse n’abanyeshuli bacu bajye ku isoko ry’umurimo ari intyoza mu bijyanye no gukirigita mudasobwa”.

Abanyeshuli bo muri ESPANYA bavugiye umuvugo isosiyete ya MTN biratinda.
Abanyeshuli bo muri ESPANYA bavugiye umuvugo isosiyete ya MTN biratinda.

ESPANYA ibaye ishuli rya munani rihawe mudasobwa na MTN kuva umwaka wa 2012 utangiye; nk’uko byasobanuwe na Madame Zulfat Mukarubega, umuyobozi wa Foundation MTN, akaba ari nawe wari uhagarariye isosiyete y’itumanaho ya MTN Rwanda mu muhango w’itangwa ry’izo mudasobwa.

Mu byo ikora birimo gusakaza itumanaho n’ikoranabuhanga, MTN Rwanda ntiyibagirwa no kuzirikana n’ibindi bikorwa bitandukanye byarushaho guteza imbere igihugu birimo gutanga za mudasobwa mu bigo by’amashuli atandukanye yo mu Rwanda; nk’uko Mukarubega yabisobanuriye abari muri uwo muhango.

Murekezi Olivier uhagarariye ishuli rya ESPANYA imbere y’amategeko yongeye kugaragaza ko ishuli ryabo rigize mahirwe yo kubona izo mudasobwa. Yasobanuye ko amafaranga bari kuzatanga bagura izo mudasobwa bazayakoresha mu bindi byateza imbere ishuli rya ESPANYA.

Abayobozi mu nzego zitandukanye bose bari babukereye.
Abayobozi mu nzego zitandukanye bose bari babukereye.

Murenzi Abdallah umuyobozi w’akarere ka Nyanza akaba ari nawe wari umushyitsi mukuru muri uwo muhango yumvikanishije neza ko izo mudasobwa zunganiye imihigo akarere kashyizeho umukono igamije kuzamura ikoranabuhanga mu bice by’icyaro.

Ati: Nk’ubu izi mudasobwa zizateza imbere ikoranabuhanga ku banyeshuli bahiga ndetse nabo hanze yacyo bazagerwaho n’ayo mahirwe kuko mu gihe cy’ibiruhuko dushobora gusaba ubuyobozi bw’ishuli uruhushya tukazihuguriraho baturage bacu”.

Yasabye ko izo mudasobwa zafatwa neza abazikoresha bose bakigengesera kugira ngo batazazica zitamaze kabiri maze ubuyobozi bw’ishuli n’akarere ka Nyanza muri rusange bikabateza igihombo kandi byari inyungu muri rusange kuba zatanzwe muri ako karere.

Bacinye akadiho bishimira ko MTN yabahaye za mudasobwa.
Bacinye akadiho bishimira ko MTN yabahaye za mudasobwa.

Nk’ikimenyetso cyerekana ko izo mudasobwa bahawe bari bazishimiye, kuva mu marembo y’iryo shuli ndetse no mu kigo rwagati cya ESPANYA ibirango bya MTN nibyo byari bihatatse.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka