British Council yashinze ibiro bihoraho mu Rwanda

Ikigo cy’Ubwongereza gishinzwe ubutwererane mu muco (British Council) kigiye kongera ibikorwa byo gufasha Abanyarwanda gukoresha ururimi rw’icyongereza, kikaba cyafunguye ishami rihoraho mu Rwanda kuri uyu wa gatatu tariki 19/9/2012.

“Hari inyota nyinshi mu Banyarwanda yo gushaka kumenya icyongereza, kandi turanashingira ku mubano mwiza uri hagati y’ibihugu byacu byombi”; nk’uko Alan Carry, umuyobozi wa British Council muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara, yasobanuye impamvu yo gushinga ibirindiro mu Rwanda.

British Council isanzwe ikorera mu Rwanda kuva mu mwaka w’2008 yishimira kuba ifasha inzego za Leta kumenya icyongereza n’imibanire mpuzamahanga. Yigisha icyongereza ku bakozi ba Leta bari mu nzego zinyuranye, harimo no guteza imbere za porogaramu z’icyongereza mu mashuri.

Caroline Thomas, umwarimu wo muri British Council avuga ko bamwe mu ngabo z’u Rwanda bashima ko bamenye icyongereza gikoreshwa mu gisiririkare, ku buryo nta mbogamizi zo kuvugana no kubana n’izindi nzego mpuzamahanga.

Uyu muryango w’Ubwongereza ugiye kongera ibikorwa, ku buryo ngo Abanyarwanda bazakemura imbogamizi yo kutavuga icyongereza neza; nk’uko uhagarariye Ubwongereza mu Rwanda, Ben Llewellyn-Jones, yabitangaje.

British Council mu Rwanda yemejwe na Ministeri y’uburezi, aho umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, Dr Mathias Harebamungu yashimangiye ko uyu muryango ari ingirakamaro kuri Guvernoma y’u Rwanda.

Yagize ati: “Muzi ko Ubwongereza ari inshuti ikomeye y’u Rwanda, nabonye abakozi mu nzego zinyuranye baramenye icyongereza cya nyacyo, abarimu 50 b’intangarugero mu cyongereza barigishijwe, by’umwihariko uyu muryango watanze amaradio 1012 akoresha imirasire y’izuba, akaba afite porogaramu zose z’icyongereza.”

Dr Harebamungu kandi yashimye ko British Council itanga ubumenyi bw’amagambo akoreshwa mu buzima busanzwe (words on street), mu biganiro inyuza kuri radio na Televiziyo by’u Rwanda, ku buryo bifasha abanyamakuru n’abandi baturage bifuza kumenya icyongereza.

Umuntu wigishijwe na British Council ngo aba ashobora kujya kwiga no gukora mu Bwongereza cyangwa ahandi ku isi, kuko ngo impamyabushobozi ahabwa iba yemewe ku rwego mpuzamahanga.

Icyakora amasomo yabo arahenze, kuko isomo ryigishijwe umuntu ari kumwe na mwarimu imbonankubone yishyura ibihumbi 100 mu isaha imwe.

Iki kibazo Dr Harebamungu agisubiza avuga ko uwaba agifite yaba akigendera ku myumvire ya kera, yo kumva ko ibintu byose umuntu yabimenya ari kumwe na mwarimu. Ati: “Umwarimu agucira inzira, ubundi ukishakishiriza, aho niho umenya byinshi.”

British council ikorera mu bihugu 100 ku isi, birimo 20 byo munsi y’ubutayu bwa Sahara.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka