Abanyeshuli 116 bakora mu mahoteli bahawe impamyabushobozi ku gutanga serivisi nziza

Abanyeshuli bagera ku 116 basanzwe bakora mu mahoteli n’amaresitora mu mujyi wa Kigali bahawe impamyabushobozi kuri uyu wa kabiri tariki 11/09/2012 nyuma yo guhabwa amahugurwa ku kwakira neza abakiriya.

Amahugurwa ku kwakira abakiriya, gutegura amafunguro no gusukura mu nzu yatanzwe n’Ikigo gishinzwe guteza imbere ubumenyi ngiro (WDA), atangwa mu rwego rwo gukemura ikibazo cy’imitangire ya serivisi mibi zikunze kugaragara mu mahoteli n’amaresitora mu Rwanda.

Nyuma yo guhugurwa amasaha agera kuri 240 ku Ishami ry’iki kigo rikorera i Remera rya Rwanda Hospitality Academy (RHA), Minisitiri w’Uburezi, Dr. Vincent Biruta yabasabye gutanaga umusanzu wabo mu guca iki kibazo cyasaga nk’aho gihesha isura mbi u Rwanda.

Yagize ati: “Birumvikana ko atari urwego dushobora gufata uko tubonye, ni urwego tugomba kwitaho tugakora ibishoboka byose kugira ngo rukomeze rutere imbere. Birazwi neza ko ibijyanye na serivisi ibijyanye no kwakira abashyitsi mu maresitora, mu mahoteli ntago byari bimeze neza kugeza uyu munsi”.

Ibi Dr. Biruta abishingira ko uru rwego ruza ku mwanya wa mbere mu kwinjiza amafaranga menshi mu gihugu, hakiyongeraho ko n’abashoramari benshi u Rwanda rusigaye rwakira bifuza gushora imari mu bijyanye no kwakira abantu.

Minisitiri w’Uburezi yasabye abahuguwe guha agaciro urwego bakoramo kugira ngo n’abashora imari yabo bazasange koko ari urwego rufite ubushobozi. Yongeyeho ko n’abarukoramo bakwiye kuba babikunda mbere yo gutekereza ko ari imirimo y’abananiwe kwiga.

Impamyabushobozi zatanzwe n'ubuyobozi bwa WDA.
Impamyabushobozi zatanzwe n’ubuyobozi bwa WDA.

Bamwe mu banyeshuri barangije bifuje ko aya mahugurwa yagera kuri bose, hakiyongeraho n’imikoranire inoze hagati y’abahugura na ba nyiri amahoteli; nk’uko umwe muri bo wahawe igihembo cyo kwitwara neza yabitangaje.

Ati: “Icya mbere ni uko bakwiye kujyana abakozi mu mahugurwa ndetse n’abahugura abo bakozi cyangwa abo bakora muri hoteli bakagerageza kuvugana n’abayobozi ba hoteli kugira ngo barebere hamwe ibishobora kunoza serivisi neza”.

Iki cyiciro cyo mu mujyi wa Kigali cyahuguwe cyari icya kane, nyuma yo guhugura abo mu ntara y’Amajyaruguru, Iburengerazuba, n’Amajyepfo. Hakazakurikiraho abo mu Burasirazuba.

Aba banyeshuli banatanze inkunga igera ku mafaranga ibihumbi 55 mu kigega Agaciro Development Fund.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

mwebwe murabeshya ubwira gute muba tensi 29 unanirwa kureba celetifika zabantu warangiza ugasohora uyimuntu utarize mbasise iyo bayica tukayibona weho sam uzarebe iyo yasohotse irihe? Yarariwe sha uriya abigenderamo gusa mwaramuhemukiye barabarya nimubimenye simbavuze ariko bizabatera icyaka

karake yanditse ku itariki ya: 14-09-2012  →  Musubize

Nagirango nsubize Na wavuze ko hari abatarabonye Certificate. Hari umuntu umwe wabimenyesheje nkurikiranye nsanga yari muzindi zabantu barigye bataje twari twazikuyemo ngo tudahamagara abasibyeyara ari nyuma turayibona muri izo . Nundi waba atarayibonye yatwegera twabonanye yarize kandi yaatsinze nkuko biteganywa yayihabwa. Naho ubundi igikorwa kagenze neza kandi icyingenzi cyane ni ubumenyi bahawe. Murakoze!

Sam yanditse ku itariki ya: 13-09-2012  →  Musubize

kutazibona si ukuzibima bazazibona babasobanuriyeko arakazi kenshi bagize naho igikorwa cyagenze neza peeeeeeeeeee

yves yanditse ku itariki ya: 12-09-2012  →  Musubize

Igikorwa nticabaye kiza hari abatabonye impapuro zabo kandi barahuguwe

Na yanditse ku itariki ya: 12-09-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka