Clubs UNESCO 15 zahawe inkunga y’ibikoresho bya mudasobwa

Komisiyo y’Igihugu ikorana na UNESCO yatanze inkunga ifite agaciro ka miriyoni 12 z’amafaranga y’u Rwanda kuri za clubs UNESCO 15 kuri uyu wa kabiri tariki 25/09/2012.

Uyu muhango wabereye i Remera ku kicaro gikuru cya Komisiyo y’Igihugu ikorana na UNESCO, aho abayobozi b’ibigo by’amashuri 15 afite "Clubs UNESCO" yashyikirijwe ibikoresho birimo mudasobwa (ordinateur na imprimante).

Intego za Clubs UNESCO harimo gusakaza ibitekerezo bya UNESCO mu gihugu, gushishikariza abanyamuryango bazo n’abandi bantu kubaha uburenganzira bw’ikiremwamuntu.

Izo Clubs kandi zigisha abanyamuryango gukunda igihugu no kugendera ku mahame ya demokarasi, kugira uruhare mu iterambere ry’Igihugu n’imibereho myiza y’abaturage no kwimakaza umuco w’amahoro n’ubworoherane.

Bamwe mu bayobozi b'amashuri bashyikirizwa mudasobwa zagenewe club UNESCO.
Bamwe mu bayobozi b’amashuri bashyikirizwa mudasobwa zagenewe club UNESCO.

Komisiyo y’Igihugu ikorana na UNESCO itanze iyi nkunga nyuma yaho "Clubs UNESCO " zayisabye kugira ngo zishobore kugera ku nshingano zazo ; nk’uko tubikesha itangazo ryashyizwe ahagaragara na Mukeshabatware Clement ushinzwe itangazamakuru muri Komisiyo y’Igihugu ikorana na UNESCO.

Umunyamabanga Mukuru wa Komisiyo y’Igihugu ikorana na UNESCO, Bahizi Eliphaz yatangaje ko mu mikoro make bafite bazakomeza gufasha "Clubs UNESCO "kwiyubaka no kubaka abanyamaryango bazo kandi iki kigikorwa kikazajya kiba buri mwaka.

Abahawe inkunga bayishimiye bavuga ko izabafasha mu mirimo yerekeye itumanaho hagati ya za "clubs UNESCO" haba mu gihugu ndetse no ku isi.

Padiri Lambert Karinijabo, Umuyobozi wa Collège du Christ-Roi i Nyanza yavuze ko izo mudasobwa zizabafasha cyane cyane gukwirakwiza ubumenyi mu buryo bubangutse kandi bufasha kugera ku bantu benshi mu gihe gito.

Kigali Today

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Komisiyo y igihugu ikorana na UNESCO NI IKOMEREZE AHO KABISA NATWE IZATUGEREHO KU NKOMBO

ndamage yanditse ku itariki ya: 25-09-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka