Amarushanwa ya siyansi mu mashuri yisumbuye aratanga icyizere cy’iterambere ry’u Rwanda

Abakoze n’abakoresheje amarushanwa y’ubumenyi muri siyansi, yabaye mu gihugu hose kuri uyu wa gatandatu tariki 22/9/2012, baratangaza ko hari icyizere ku Rwanda ku kwikorera imirimo yose irebana n’iterambere ry’igihugu nta bufasha bw’abanyamahanga bubayeho.

Aya marushanwa agamije kugaragaza impano abanyeshuri bifitemo yo kuvumbura ibisubizo by’ibibazo igihugu gifite, nk’uko Hayan Lee, umwarimu ukomoka mu gihugu cya Korea y’epfo, wigisha mu ishuri ryisumbuye ry’i Nyakinama mu karere ka Musanze yabitangaje.

Yagize ati: “Turabigisha kuba abashakashatsi n’abavumbuzi, dukurikije uko tubona aho isi yo muri iki gihe irimo kugana”.

Mu banyeshuri baturutse hirya no hino mu mujyi wa Kigali, harimo abakoze ibisasu bigenda nk’ibyogajuru bakoresheje amacupa ya palasitiki, bakabitera hifashishijwe imashini. Hari n’abakoze igisasu cy’icyogajuru, ku buryo ikigera kure cyane ari bo baba batsinze abandi.

Hari n’abakora amateme ku buryo abafite ibyo bagerekaho amabuye aremereye cyane, aribo baba batsinze abandi.

Muri siyansi y’ibinyabuzima(biology), abanyeshuri biga mu rwunge rw’amashuri rwa Kigali(Lycee de Kigali) basobanuye ibijyanye n’imirire myiza, bavuga ko kurya ifi bifite akamaro kanini cyane mu mikurire n’imitekerereze myiza by’umuntu, kandi ko iki kiribwa gishobora kuboneka ku bwinshi mu Rwanda.

Abanyeshuri bakoze igikoresho cy'impande nyinshi bashyiramo igi ribisi, kugirango nibaritura hasi ntirimeneke. Iri koranabuhanga ngo ryarinda indege impanuka, iramutse ihanutse.
Abanyeshuri bakoze igikoresho cy’impande nyinshi bashyiramo igi ribisi, kugirango nibaritura hasi ntirimeneke. Iri koranabuhanga ngo ryarinda indege impanuka, iramutse ihanutse.

Naho abanyeshuri biga mu kigo”Fawe Girls School” basobanura ko indwara ya Malariya ikiri icyorezo mu gace k’Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara, ku buryo hagikenewe imbaraga nyinshi n’ibyangombwa byo kuyihashya.

Mwarimu Charles Kayitana wo mu ishuri rikuru ry’imari n’amabanki (SFB), uhagarariye abanyeshuri bakora amarushanwa muri Lycee ya Kigali, yizeza ko ubwo buvumbuzi bw’abanyeshuri butanga icyizere cy’uko mu gihe gito u Rwanda ruzagera ku iterambere rubikesha abenegihugu gusa.

Ati: “Aba banyeshuri bazagera igihe ibyo bakora biheshe agaciro igihugu cyabo, ntikibe kigekenera abakozi gikura hanze”.

Itsinda ry’abanyeshuri rya mbere muri aya marushanwa rizahabwa itike y’indege yo kujya muri Korea y’epfo, aho bazaba bagiye gusura ibikorwa bitandukanye by’iterambere muri icyo gihugu. Andi matsinda akazahembwa ibikoresho binyuranye, bifasha abanyeshuri mu masomo yabo.

Amarushanwa y’ubumenyi bwa siyansi mu mashuri yisumbuye, abaye ku nshuro ya kabiri mu gihugu hose, ku bigo bitanu biri mu ntara eshanu zigize u Rwanda. Yarateguwe na Minsteri y’uburezi ku bufatanye n’ikigo mpuzamahanga cya Korea y’epfo gishinzwe ubutwererane (KOICA).

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka