Biteganyijwe ko abanyeshuri basaga ibihumbi 178 bitabira ibizamini bisoza amashuri abanza

Abanyeshuri basaga ibihumbi 178 baritabira ibizamini bisoza amashuri abanza bvyatangiye kuri uyu wa kabiri tariki 06/11/2012 mu gihugu cyose; nk’uko bitangazwa n’ikigo cy’igihugu gishinzwe uburezi (REB).

Uyu mwaka abanyeshuri bagomba kwitabira ibizamini biyongereyeho 7% ugereranyije n’umwaka ushize.

Mu bigo by’amashuri bikorerwamo ibizamini umunyamakuru wa Kigali Today yabashije kugeramo bigaragara ko ibizamini byatangiye saa tatu nk’uko byari biteganyjiwe kandi nta kibazo cy’ibikoresho bagize kuko byahageze ku cyumweru.

Ku kigo cy’amashuri abanza cya Nganzo ya mbere mu karere ka Gakenke, abanyeshuri 16 ntibitabiriye ikizamini. Kuradusenge Valens, ukuriye icyo kigo avuga ko batarabasha kumenya abari bo ariko bakeka ko abo bana bimukanye n’imiryango bigira mu Mutara.

Abanyeshuri batangiriye ku kizamini cy’imibare nyuma ya saa sita barakora Social studies. Ku wa gatatu, bazakora elementary science n’ikoranabuhanga, ku gicamunsi bakore Ikinyarwanda. Biteganyijwe ko ya 08/11/2012 bazasozereza ku kizamini cy’icyongereza.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka