Ku myaka 26 amaze mu bwarimu arabyishimira agaha ubutumwa abagaya mwarimu

Nyirabirori Léacadie utuye mu murenge wa Cyanika, mu akarere ka Burera atangaza ko abasuzugura umwarimu nta nshingiro bafite kuko imyaka 26 amaze ari umwarimu bimufasha cyane we n’umuryango we akaba abyishimira.

Nyirabirori wigisha ku kigo cy’amashuri abanza cya Gitaraga mu murenge wa Cyanika avuga ko usanga abaturanyi bamuseka bamubwira ko bamwihembera ngo kuko ahembwa amafaranga y’intica ntikize, nyamara we akababwira ko batabishobora.

Agira ati “…natwe turababwira tuti “ariko mwahemba mwarimu”, wampemba wenda ukwezi kumwe…noneho niba wahemba mwarimu uzampe umwana wawe mwigishe amasomo ya nimugoroba ndebe amezi uzampemba?”.

Akomeza avuga ko kuba mwarimu abyishimira cyane kuburyo yumva nta kandi kazi yakora uretse kwigisha. Yongeraho ko umurimo w’ubwarimu akora watumye abasha kurihira abana be batatu amashuri yisumbuye.

Nyirabirori Leocadie amaze imyaka 26 ari umwarimu.
Nyirabirori Leocadie amaze imyaka 26 ari umwarimu.

Nyirabirori ufite imyaka 48 y’amavuko ahembwa amafaranga ibihumbi 53. Ayo mafaranga atuma yibeshaho we n’umuryango we, ntibagire ikibazo ku buryo baburara. Ndetse ngo n’aho atuye usanga bamwubaha kuko hari icyo arusha abaturanyi nk’uko abivuga.

Agira ati “…ngira ahantu banyandika (bamukopa) ariko we (utari mwarimu) ntibashobora kumwandika kubera ko banyizera”.

Akomeza abwira abarimu bagenzi be ndetse n’abandi bantu muri rusange bannyega mwarimu ko bakwiye gukunda umurimo uwo ari wo wose ubahesha icyabagirira akamaro.

Uko yatangiwe umurimo w’ubwarimu

Nyirabirori Léacadie yatangiye kwigisha mu mashuri abanza mu mwaka wa 1986. Icyo gihe yigishaga atarabyigiye ahubwo yarize amashuri bitaga aya “Familiale; icyogihe yahembwaga amafaranga 7000.

Nyirabirori yahawe ishimwe nk'umwarimu wabaye indashyikirwa.
Nyirabirori yahawe ishimwe nk’umwarimu wabaye indashyikirwa.

Nyuma yaje kujya kwiga amashuri abiri mu yisumbuye ayarangiza afite impamyabushobozi ya A3 mu mwaka wa 1993. Kuva icyo gihe kugeza mbere y’umwaka wa 2003 yakoreshaga iyo mpamyabumenyi bamuhemba ibihumbi 16.

Mu mwaka wa 2003 nibwo yaje kubona impamyabumenyi ya A2 mu bijyanye no kwigisha maze atangira guhembwa umushaha utubutse kandi umutunze nk’uko abitangaza.

Avuga ko n’ubwo ari gusatira iza bukuru yumva yakomeza kwiga kandi agakomeza kwigisha kuko abikunda.

Tariki 05/10 buri mwaka isi yose yizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe “Mwarimu”. Ubwo abarimu bo mu murenge wa Cyanika bizihizaga uwo umunsi, hahembwe abarimu babaye indashyikirwa mu myigishirize. Muri abo harimo na Nyirabirori Léacadie.

Norbert Niyizurugero

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka