Muri Bugarama barishimira umwanya wa mbere mu gutsindisha neza
Ubwo hizihizwaga umunsi w’umwarimu tariki 05/10/2012, mu murenge wa Bugarama mu karere ka Rusizi bishimiye ko babaye aba mbere mu gutsindisha neza abanyeshuri mu bizamini bya Leta umwaka ushize.
Abarimu bafashe ingamba zo gukomeza kuba indashyikirwa mu myigishirize kandi bakanateza imbere imibereho yabo bihangira imirimo, ubuyobozi bw’umurenge nabo bubizeza kuzababa hafi mu kazi kabo ka buri munsi.
Habanabakize J.Damascene ni umwarimu ku rwunge rw’amashuri rwitiriwe Mutagatifu Paulo Muko mu murenge wa Bugarama atangaza ko bishimiye itsinzi bagezeho kuba aribo baje kumwanya wa mbere mu gutsindisha neza mu karere ka Rusizi.
Nubwo ngo bigaragara ko umushahara wa mwarimu ukiri hasi ugereranyije n’uko ibiciro bihagaze ku isoko , abarimu bo mu murenge wa Bugarama ntibabura gushimira Leta kuba yarabashyiriyeho koperative Umwarimu SACCO ibafasha kubona inguzanyo bakazabasha kugira icyo bigezaho.
Uyu mwanya wa mbere umurenge wa Bugarama wabonye mu rwego rw’akarere ka Rusizi mu gutsindisha neza bazakomeza kuwubungabunga; nk’uko byatangajwe na Gatera Egide uyobora uwo murenge.
Yasabye abarimu kwitabira umurimo ndetse anizeza ko ubuyobozi bw’umurenge buzakomeza kubaba hafi mu gukurikirana imyigishirize.
Hanibukijwe kandi ko uburezi bw’umwana butareba mwarimu gusa ababyeyi basabwa gukurikirana imyigire y’abana babo bakamenya ko bajya ku ishuri kandi ko biga neza ndetse bakajya bafata n’umwanya wo kunyarukira ku mashuri bakaganira n’abarimu ku myigire y’abana babo.
Kimwe n’ahandi mu gihugu, uwo munsi wabaye umwanya wo kwisuzuma umwarimu akabasha kumenya ibyo yagezeho noneho mu mwaka ukurikiyeho bikamufasha kumenya icyo yongera ndetse ukaba n’umwanya mwiza wo gusabana.
Musabwa Euphrem
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|