Ikigo cy’amashuri Groupe Scolaire Musasa giherereye mu murenge wa Gitovu mu karere ka Burera kimaze guca agahigo muri ako karere mu gutsindisha abana bose bacyigaho kuburyo mu myaka itanu ishize aricyo cyihariye umwanya wa mbere muri ako karere.
Kuva mu gihembwe cya kabiri cy’uyu mwaka w’amashuri, abanyeshuri bose biga mu mashuri yisumbuye mu karere ka Rwamagana bazajya bahabwa ikizamini kimwe hagamijwe kureba ko amashuri yose akorera muri ako karere atanga inyigisho ziri ku gipimo cyemewe na Leta kandi ngo bizazamura ireme ry’uburezi.
Rifatanyije n’abafatanyabikorwa baryo cyane cyane umuryango w’ababyeyi warishinze mu mwaka w’1985, ishuri ryisumbuye rya APAKAPE ryatangije inyubako y’igorofa ikubiyemo isomero (library), icyumba cya mudasobwa (ICT Room) ndetse n’icyumba mberabyombi.
Umurenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza watangije gahunda y’itorero ry’igihugu mu mashuli abanza n’ayisumbuye yo muri uwo murenge kugira ngo abana batangire kwigishwa kugira indangagaciro na kirazira bakiri bato.
Abanyeshuri bo ku ishuri ryisumbuye rya APAKAPE mu karere ka Rutsiro bavuga ko bashimishijwe n’uko tariki 16/03/2013 ikigo cyabo cyabahaye ifunguro ririho inyama mu gihe abahamaze imyaka itandatu bavuga ko nta kindi gihe bigeze bahabwa inyama.
Intumwa zaturutse mu gihugu cy’Ubudage mu ntara ya Rhenanie Paratinat ifitanye umubano ushingiye kuri jumelage n’u Rwanda batashye amashuri yubakiye akarere ka Gicumbi mu murenge wa Giti.
Inyubako z’ishuri ry’Uryunge rw’Amashuri rwa Tanda ziherereye mu kagali ka Tanda, umudugu wa Tanda, umurenge wa Giti, akarere ka Gicumbi, zatashywe ku mugaragaro, igikorwa kitabiriwe n’intumwa zaturutse mu Budage, mu ntara ya Rhenanie Platinat ifitanye umubano wihariye n’u Rwanda.
Abayobozi b’ibigo by’amashuri byo mu Turere twa Huye, Gisagara, Nyamagabe na Nyaruguru barifuza ko nyuma ya gahunda ya mudasobwa kuri buri munyeshuri, hakenewe na gahunda ya mudasobwa kuri buri mwarimu.
Urwunge rw’Amashuri rwitiriwe Mutagatifu Yozefu rw’i Nyamasheke kuri uyu wa kabiri, tariki 19/03/2013 rwizihije umunsi mukuru wa Mutagatifu Yozefu iri shuri ryitiriwe, banizihiza imyaka 57 iri shuri rimaze rivutse.
Ubuyobozi w’ishuri ryisumbuye rya E.S. Kirambo, riri mu murenge wa Cyeru, mu karere ka Burera, buracyasaba ubufasha bwo kubaka “Dortoire” y’abanyeshuri yibasiwe n’inkongi y’umuriro iturutse ku mashanyarazi, mu mpera z’umwaka wa 2012.
Nyuma y’uko benshi mu bajyenda cyangwa bakiga mu ishuri rikuru Gatolika rya Kabgayi (ICK) bagaye cyane inyubako z’iri shuri, ubuyobozi bwaryo bwamuritse igishushanyo mbonera cy’inyubako nshya igezweho bajyiye kubaka.
Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) iratangaza ko gahunda yo gufasha abanyeshuri gutahuka bajya mu biruhuko izakomeza uko yari isanzwe iriho, aho bazataha bikurikije intara. Ariko Minisiteri igasaba ababyeyi gufasha abana babo kubahiriza igihe n’amabwiriza yashyizweho.
Amashuri n’ibigo by’imyuga byagaragaje ubuhanga mu kunoza imishinga igamije kwigisha urubyiruko imyuga no kwihangira umurimo yasinye amasezerano ayemerera guhabwa amafaranga y’inkunga, mu cyiciro cya mbere cya gahunda yatangijwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere ubumenyi ngiro (WDA).
Guverinoma y’u Rwanda irateganya ko bigenze neza mu ntangiriro z’umwaka w’amashuri utaha ariho Kaminuza rukumbi y’u Rwanda, University of Rwanda, yatangira gukora, aho Kaminuza zose n’amashuri makuru ya Leta bizaba byahurijwe hamwe mu rwego rwo guhindura isura y’uburezi mu Rwanda.
Umuryango Imbuto Foundation washyikirije ibihembo abana b’abakobwa batsinze neza ibizamini bisoza amashuri abanza, abasoje icyiciro rusange n’amashuri yisumbuye bo mu Turere twa Nyagatare na Gatsibo.
Ubuyobozi bw’ishyirahamwe rya siporo mu mashuri mu Rwanda buratangaza ko siporo mu mashuri igiye kuba itegeko kandi ko no kwitabira amarushanwa nabyo ari itegeko hagamijwe kutavutsa abanyeshuri urubuga bagaragarizaho impano zabo mu mikino.
Umuryango Imbuto Foundation wagendereye abanyeshuri b’abakobwa biga mu mwaka wa mbere n’uwa kabiri muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda ubashishikariza kwiyitaho, kugira intego y’ubuzima ndetse no kurwanya bivuye inyuma ibyababuza kugera ku ntego yabo mu gitaramo bagiranye kuwa gatandatu tariki ya 02/03/2013.
Igabanuka ry’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge mu mashuri yo mu karere ka Ngoma, ryagizwemo uruhare n’insanganyamatsiko abanyeshuri biga mu mashuri bari bihaye ubwo hatangizwaga imikino mu mashuri mu 2012.
Abanyeshuri biga mu Kigo cy’Amashuri Abanza cya Mbuga i giherereye mu Murenge wa Nemba, Akarere ka Gakenke bamaze imyaka ibiri badakoresha mudasobwa bahawe muri gahunda ya One Laptop per child kubera ikibazo cy’umuriro w’amashanyarazi.
Ababyeyi bo mu karere ka Burera bafite abana biga mu mashuri abanza batangaza ko gahunda ya One Laptop per Child ari ingira kamaro, kuko ituma abana babo biyungura ubwenge haba mu ikoranabuhanga ndetse no mu bundi bumenyi bwo mu ishuri.
Ku nshuro ya gatanu kaminuza y’Abalayiki b’Abadivantisiti INILAK yatanze impamyabumenyi ku banyeshuri 631 bayirangijemo amasomo y’icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza, ibirori byabereye i Kigali uyu munsi tariki ya 28/02/2013.
Abanyarwanda baba mu gihugu cya Australia bamaze kuzuriza ishuri ribanza rya Linangwe ibigega 4 bifata bikanabikwamo amazi azajya akoreshwa mu mirimo y’isuku n’iy’ubuhinzi kuri iryo shuri riherereye mu Murenge wa Kansi mu Karere ka Gisagara.
Ministeri y’Uburezi (MINEDUC) iri kwiga uburyo uburezi n’ubuzima by’abana bagitangira amashuri bitabangamirwa n’imibereho mibi, akenshi ituruka ku bushobozi bucye bw’ababyeri, nk’uko byaganiriweho mu nama yahuje impuguke mu burezi, kuri uyu wa Kabiri tariki 26/03/2013.
Abanyeshuri biga ku ishuri ryisumbuye rya Gitisi mu murenge wa Bweramana, bagaragaye imbere y’ubuyobozi bw’akarere ka Ruhango mu gihe cya sa tanu tariki 26/02/2013, babaza impamvu batiga ntibanarye.
Abarimu bigisha mu mashuri abanza ku kigo cya Birwa II, ku kirwa cya Bushonga, kiri mu kiyaga cya Burera, umurenge wa Rugarama mu karere ka Burera barasaba ubuyobozi kubafasha kugira ngo boroherwe no kwigisha kuri icyo kirwa.
Urwunge rw’Amashuri rwitiriwe Mutagatifu Yozefu rw’i Nyamasheke, tariki 23/02/2013, rwatangije Club y’Icyongereza igamije gukangurira abanyeshuri b’iki kigo gukoresha ururimi rw’icyongereza mu mvugo zabo za buri munsi.
Abayobozi icyenda b’amashuri abanza batsindishije munsi ya 50%, bagawe ku mugaragaro mu nama y’uburezi yabaye kuri uyu wa gatanu tariki 22/02/2013, nyuma yo gutangaza ibyavuye mu bizamini bisoza amashuri abanza n’ayisumbuye.
Umwuga ukorwa neza ukoranye ubuhanga buhagije uteza imbere nyirawo, kandi bikamurinda kubura icyo akora, nk’uko bitangazwa n’urubyiruko rw’umurenge wa Gishubi mu karere ka Gisagara, rusaba ishuri ry’imyuga ryakagombye kurufasha kugera ku iterambere.
Prof. Rwigamba Balinda washinze kaminuza yigenga yak IGALI (ULK) avuga ko ubumenyi abanyeshuri bahabwa badakwiye kumva ko bazajya kubusabisha akazi, ahubwo bakwiye kubukoresha mu kubuhangisha umurimo.
Leta y’Ubushinwa irashimirwa n’ubuyobozi bw’akarere ka Gatsibo ku nkunga yatanze mu kubaka ishuli community model school ryubatswe mu murenge wa Kabarore rikaba ryanatangiye kwigisha ururimi rw’Igishinwa.