Ishuri ryisumbuye rya Rusumo, tariki 09/05/2013, ryashyikirijwe ibikoresho byo muri Labo n’imyenda ya Siporo bifite agaciro k’amafaranga 3,897,600 byaguzwe ku nkunga y’abanyeshuri biga mu kigo Ecole Integriate Gesamtschule Kert Schumacher cyo mu ntara ya Rhénanie Palatinat mu gihugu cy’Ubudage.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Uburezi mu Rwanda (REB) cyemereye ikigo cy’amashuri yisumbuye cya E.S.Kirambo giherereye mu murenge wa Cyeru, akarere ka Burera, inkunga y’amafaranga miliyoni 40 yo kubaka “dortoire” y’abanyeshuri biga muri icyo kigo yibasiwe n’inkongi y’umuriro iturutse ku mashanyarazi.
Urubyiruko 179 rwarangije amahugurwa mu bijyanye n’ikoranabuhanga n’ubucuruzi mu kigo ngororamuco giteza imbere imyuga (Iwawa Rehabilitation and Vocational Skills Development Centre). Aya mahugurwa yatanzwe n’ikigo DOT Rwanda ku bufatanye na Minisiteri y’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga.
Nyuma y’uko minisiteri y’uburezi ishyiriyeho amabwiriza ashyiraho siporo kuri bose (sport de masse) mu bigo by’amashuri bamwe mu barezi bavuga ko iziye igihe kuko hari aho wasangaga mu mashuri abanyeshuri batagira siporo bakora.
Abanyeshuri icyenda barimo batanu barangizaga amashuri mu ishuri rikuru ry’ubuhinzi n’ubworozi (ISAE- Busogo) bahawe impapuro zibahagarika mu masomo yabo baregwa kugira imyitwarire mibi imbere y’ubuyobozi bw’iri shuri.
Amashuli yisumbuye yigenga abarizwa mu karere ka Nyanza yatangiye kwirukana bamwe mu banyeshuli babyo biga mu mwaka wa gatandatu bakekwaho kuba baragiye basimbuka imyaka y’amashuli harimo n’ibizamini bisoza icyiciro rusange (Tronc Commun).
Abanyeshuri biga muri Kaminuza ya Kibogora (Kibogora Polytechnic) iri mu karere ka Nyamasheke barasabwa kugira ubumenyi buhagije mu bijyanye n’icyerekezo cy’ubukungu u Rwanda rufite kandi bakarushaho kuzamura imyumvire y’abaturage kugira ngo bakunde umurimo mu rwego rwo guharanira iterambere ryihuse.
Mu muganda rusage wo kuri uyu wa 27/04/2013 abakozi b’ikigo gishinzwe guteza imbere ubumenyingiro (WDA) bifatanyije n’abanyeshuri, abakozi ndetse n’abaturage baturiye ikigo cya Technical Secondary School Nyamata ryahoze ryitwa ETO gutunganya ahazubwakwa inyubako nshya z’icyo kigo.
Umuyobozi w’ihuriro ry’imiryango y’abafite ubumuga mu Rwanda (NUDOR) aravuga ko nta mpamvu yo guha abafite ubumuga amashuri yihariye. Akaba ariyo mpamvu buri mwarimu wese uri kurangiza amashuri aba yarigishijwe uburyo bwo gufasha ababarirwa muri iki kiciro.
Guhera muri Nzeri 2013 mu karere ka Ruhango bwa mbere hazatangira ishuri rikuru rizajya ritanga amasomo y’ikiciro cya mbere cya Kaminuza A1 izaba yitwa Indangaburezi College of Education.
Ishuri ryigisha ibijyanye n’amahoteli n’ubukerarugendo (RTUC), rifite gahunda yo gukorana na ba nyiri amahoteli n’amaresitora mu rwego rwo kumenya icyo bifuza ko iri shuri ryakwitaho mu myigishirize y’abanyeshuri barisohokamo ari nabo bajya gukora muri ayo mahoteli.
Nyuma y’inkongi y’umuriro yibasiye amacumbi y’abanyeshuri b’abahungu mu kigo Ecole des Sciences de Byimana, tariki 23/0/2013, abanyeshuri bose biga guhera mu mwaka wa mbere kugera mu wa gatatu basubiye iwabo.
Ubufasha ku biga amashuri makuru na kaminuza ntibuzavaho burundu nk’uko bamwe babikeka. Abakene bo mu cyiciro cya 1 na 2 cy’Ubudehe bazahabwa inguzanyo bazishyura 100%. Aba bazahabwa inguzanyo ku mafaranga y’ishuri n’ayo kubatunga.
Umukorerabushake w’ikigo cy’u Buyapani gishinzwe iterambere mpuzamahanga (JICA) yashinze isomero ry’ibitabo ndetse n’inzu ikinirwamo imikino itandukanye mu murenge wa Nyamata mu karere ka Bugesera.
Abayobozi b’ibigo by’amashuri abanza n’ayisumbuye bo mu karere ka Rusizi banenzwe uko batita ku banyeshuri mu gihe amashuri aba afunze, aho batererana abana ntibabakurikirane mu gihe cyo gutaha basubira iwabo.
Minisitiri w’uburezi, Dr. Vincent Biruta, ari mu ruzinduko mu karere ka Rusizi rugamije kwagura ishuri rya kaminuza nkuru y’u Rwanda (NUR) ryahatangiye mu mwaka wa 2007 ariko rikaba ritari rifite ubushobozi buhagije kuko aho abanyeshuri bigira ari mu macumbi.
Abarimu bo ku bigo 14 byo mu karere ka Ruhango barahabwa amahugurwa y’iminsi ibiri ku gukoresha ibikoresho bya science byatanzwe n’intara ya Rhenanie Palatinat mu gihugu cy’u Budage.
Abanyeshuri biga ku rwunge rw’amashuri rwa Nyagasambu bafatanyije n’abarezi babo baremera umukecuru wagizwe incike na Jenoside. Bamwubakiye igikoni, bakorera urutoki rwe, banamuhingira umurima bawuteramo ibishyimbo kandi ngo bazabibagara banabisarure.
Uburezi n’ubuhanga byunganiwe n’umuco w’ubupfura ni kimwe mu byashimangiwe na Lieutenant General Fred Ibingira mu kiganiro yatanze muri kaminuza y’Umutara Polytechnic mu ijoro ryo kwibuka ku nshuro ya 19 Jenoside yakorewe Abatutsi.
Intara ya Rhénanie Platinat yo mu gihugu cy’u Budage yashyikirije amashuri 14 yo mu karere ka Ruhango ibikoresho byo muri Laboratwari bigenewe gukoreshwa mu masomo y’ubutabire (Chemistry), ubugenge (Physics), n’ibinyabuzima (biology).
Ikigo kigisha Ikoranabuhanga n’Ubumenyingiro cya Tumba College of Technology (TCT), giherereye mu karere ka Rulindo, cyatanze impamyabumenyi ku banyeshuri 401 barangije umwaka w’amashuri wa 2011/2012, Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 5/4/2013.
Ikigo cy’amashuri Groupe Scolaire Musasa giherereye mu murenge wa Gitovu mu karere ka Burera kimaze guca agahigo muri ako karere mu gutsindisha abana bose bacyigaho kuburyo mu myaka itanu ishize aricyo cyihariye umwanya wa mbere muri ako karere.
Kuva mu gihembwe cya kabiri cy’uyu mwaka w’amashuri, abanyeshuri bose biga mu mashuri yisumbuye mu karere ka Rwamagana bazajya bahabwa ikizamini kimwe hagamijwe kureba ko amashuri yose akorera muri ako karere atanga inyigisho ziri ku gipimo cyemewe na Leta kandi ngo bizazamura ireme ry’uburezi.
Rifatanyije n’abafatanyabikorwa baryo cyane cyane umuryango w’ababyeyi warishinze mu mwaka w’1985, ishuri ryisumbuye rya APAKAPE ryatangije inyubako y’igorofa ikubiyemo isomero (library), icyumba cya mudasobwa (ICT Room) ndetse n’icyumba mberabyombi.
Umurenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza watangije gahunda y’itorero ry’igihugu mu mashuli abanza n’ayisumbuye yo muri uwo murenge kugira ngo abana batangire kwigishwa kugira indangagaciro na kirazira bakiri bato.
Abanyeshuri bo ku ishuri ryisumbuye rya APAKAPE mu karere ka Rutsiro bavuga ko bashimishijwe n’uko tariki 16/03/2013 ikigo cyabo cyabahaye ifunguro ririho inyama mu gihe abahamaze imyaka itandatu bavuga ko nta kindi gihe bigeze bahabwa inyama.
Intumwa zaturutse mu gihugu cy’Ubudage mu ntara ya Rhenanie Paratinat ifitanye umubano ushingiye kuri jumelage n’u Rwanda batashye amashuri yubakiye akarere ka Gicumbi mu murenge wa Giti.
Inyubako z’ishuri ry’Uryunge rw’Amashuri rwa Tanda ziherereye mu kagali ka Tanda, umudugu wa Tanda, umurenge wa Giti, akarere ka Gicumbi, zatashywe ku mugaragaro, igikorwa kitabiriwe n’intumwa zaturutse mu Budage, mu ntara ya Rhenanie Platinat ifitanye umubano wihariye n’u Rwanda.
Abayobozi b’ibigo by’amashuri byo mu Turere twa Huye, Gisagara, Nyamagabe na Nyaruguru barifuza ko nyuma ya gahunda ya mudasobwa kuri buri munyeshuri, hakenewe na gahunda ya mudasobwa kuri buri mwarimu.
Urwunge rw’Amashuri rwitiriwe Mutagatifu Yozefu rw’i Nyamasheke kuri uyu wa kabiri, tariki 19/03/2013 rwizihije umunsi mukuru wa Mutagatifu Yozefu iri shuri ryitiriwe, banizihiza imyaka 57 iri shuri rimaze rivutse.