Rulindo: Kutumvikana hagati y’ababyeyi n’ikigo Stella Matutina birakurikiranirwa hafi

Nyuma y’uko habayeho kutumvikana hagati ya bamwe mu babyeyi barerera mu kigo Stella Matutina n’ubuyobozi bw’iki kigo, ubu ngo iki kibazo akarere ka Rulindo karimo karakurikiranira hafi kugira ngo hatagira umwana ubuzwa uburengenzira bwo gukomeza kwiga kubera ubushobozi buke.

Nk’uko bitangazwa n’abanyeshuri biga muri iki kigo giherereye mu murenge wa Shyorongi ho mu karere ka Rulindo, ngo tariki 14/09/2013 umuyobozi w’iki kigo yabasohoye mu mashuri,aho yahereye mu mwaka wa gatandatu, avuga ko batatanze amafranga ibihumbi 50 by’inyubako.

Aba banyeshuri ubwo ngo bahise bataha iwabo bajya gushaka ayo mafranga ariko abanyeshuri bose ntibabyakiriye neza, kuko bamwe muri bo bavuga ko harimo akarengane mu gihe ababyeyi babo badahuje ubushobozi.

Bamwe mu banyeshuri bo muri Stella Matutina bababajwe no kwirukanwa kubera ibihumbi 50 by'inyubako ya biblioteke.
Bamwe mu banyeshuri bo muri Stella Matutina bababajwe no kwirukanwa kubera ibihumbi 50 by’inyubako ya biblioteke.

Umunyeshuri mwe utashatse ko izina rye rijya ahagaragara, yiga mu mwaka wa gatandatu, ngo iwabo bamaze iminsi bayashakisha kugira ngo agaruke ku ishuri gusa ngo ntiyishimiye uburyo iki kigo cyabirukanye mu gihe bahize imyaka itatu yose bishyura minerval neza.

Yagize ati “amafranga ndayazanye ariko sinzi aho iwacu bamaze iminsi bayaguza. Njye numva nkatwe twiga mu mwaka wa nyuma bari bakwiye kutureka aya mafranga akishyura abana bari inyuma kuko ari bo bazajya muri iyo biblioteke.”

Umwe mu babyeyi nawe yavuze ko yagurishije agace k’agasambu yari afite kugira ngo umwana we asubire mu ishuri. Uyu mubyeyi kandi avuga ko ibi byo gutanga aya mafranga ibihumbi 50 bari barabivuzeho ariko bamwe mu babyeyi ntibabyemeye ngo kubera ubushobozi buke.

Ushinzwe uburezi mu karere ka Rulindo, Basabose Jean Nepomuscene ,we atangaza ko yamenye ko habaye inama mu kigo mu kwezi kwa gatatu, aho ayo mafranga yemejwe nk’inkunga y’ababyeyi bishoboye mu kubaka iyi nzu y’isomero.

Ikigo Stella Matutina giherereye mu murene wa Shyorongi i Rulindo.
Ikigo Stella Matutina giherereye mu murene wa Shyorongi i Rulindo.

Gusa ngo nawe yatangajwe no kumva ko abanyeshuri birukanywe kandi mu bihe by’amasomo.

Avuga ko iki kibazo bakimenye n’ubuyobozi bw’akarere bukaba burimo kugikurikirana kugira ngo hatagira umunyeshuri wongera kwirukanwa kubera kubura ubushobozi bwo gutanga ayo mafranga.

Hortense Munyantore

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

bavandimwe banyamakuru byaba byiza mugiye mwandika inkuru mwakoreye itohoza rihagije! ntangajwe no kubona wanditse inkuru wahawe n,umwana ndetse n,umubyeyi ushobora kuba adakurikira ibyo ku ishuli ry,umwana we!iyi nama bavuga yari inama rusange y,ababyeyi barerera muri icyo kigo.ayo mafaranga yemejwe n,ababyeyi bari mu nama nyuma y,impaka ndende kuko hari nabavugaga gutanga arenze ayo.emwe banatubwira kuyatanga mu byiciro tubashije.umukuru w,ikigo we yanongeyeho ko n,uwumva atabibashije yazamwegera akabimwibwirira .none nyuma y,amezi amezi 7 ngo bahohotewe!ikindi kdi kuvuga ngo aba6e ntibagomba kuyatanga ntabyavuzwe mu nama! ni kimwe n.uko twatanze amafaranga cg inkunga ya 9yrs kdi abana bacu batigamo! cg uko dutanga mutuelle kdi utajya urwara! tugire umuco wo gufatanya kubaka igihugu kdi twishakire ibisubizo by,ibibazo !twiheshe agaciro tureke kugendera ku bitekerezo by,abana.... ngo ntazasomeramo!!!!!?zirikana ko uzasomeramo ari umwana w,umunyarwanda mugenzi wawe kuko bitabaye ibyo mwajya musiga musenye n,aho mwigiye kuko mutazahagaruka!iyi myumvire irababaje!

alcine mukundwa yanditse ku itariki ya: 26-09-2013  →  Musubize

Ibintu byose mwibigira politics.
Ishuri rifite management committee n’urwego ruyikuriye mu gufata ibyemezo ntekereza ko rurimo n’abahagariye ababyeyi. None inkuru ibaye kimomo mu binyamukuru!!
Hari n’inzego z’ubutabera.

MUGABO John yanditse ku itariki ya: 25-09-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka