Abanyeshuri basaga ibihumbi 178 baritabira ibizamini bisoza amashuri abanza bvyatangiye kuri uyu wa kabiri tariki 06/11/2012 mu gihugu cyose; nk’uko bitangazwa n’ikigo cy’igihugu gishinzwe uburezi (REB).
Mu rwego rwo gushyira mu bikorwa intego u Rwanda rwihaye ko mu mwaka wa 2017 60% by’abanyeshuri bazajya barangiza amashuri yisumbuye bazaba barangije mu mashuri y’ubumenyi ngiro, ikigo cya E.S Kigarama cyahindutse ishuri ryigiha imyuga.
Mu gihe bikomeje kuvugwa ko ishuri Ecole Secondaire Sainte Trinite Ruhango (ESSTR) ritagaburira neza ndetse ntirinigishe abanyeshuri neza, ubuyobozi bw’iri shuri burabihakana ahubwo bukavuga ko hari abarezi bigometse ku buyobozi bashaka guharabika isura y’ikigo.
Uruhare rw’ababyeyi rurakenewe mu gufasha abana babo kwitegura iki igihe cy’ibizami, kuko hari batsindwa kubera kutubahiriza amasaha yo gusubiramo amasomo, nk’uko byatangarijwe mu gikorwa cyo guhemba abanyeshuri bitwaye neza mu bizami bya Leta by’umwaka ushize, mu karere ka Gasabo.
Umuyobozi w’akarere ka Musanze, Mpembyemungu Winifrida, arakangurira abyeyi bo muri ako karere kwitabira amarerero kuko ari ahantu hazabafasha kuzamura uburere bw’abana babo, ndetse bikanabarinda kuhigira imico mibi, cyangwa kuba bahohoterwa.
Abanyeshuli bo mu mwaka wa kabiri bo mu rwunge rw’amashuli rwa Runyinya ntibashoboye gukora ikizamini cy’amateka tariki 26/10/2012 kubera ko abarimu banze kugitanga batari bahabwa agahimbazamusyi bemerewe n’ababyeyi.
Binyuze muri gahunda yihariye yo guteza imbere umwarimu no kuzamura imibereho ye, amafaranga yagenerwaga ikigega Umwalimu-SACCO, uyu mwaka yashizwe miliyari eshanu avuye kuri miliyoni 500 iki kigega cyabonaga buri mwaka.
Mu banyeshuri 151 ba Institut Superieur Pédagogique de Gitwe bari banze gukora ikizami cya Leta, abagera kuri 50 baje gusa imbabazi ngo bapfe gukora ibizami bisigaye, ariko ubuyobozi bubabwira ko batabifitiye ubushobozi.
Abanyarwanda 98 biberaga muri Kivu y’Amajyepfo, bagarutse mu Rwanda nyuma y’imyaka igera kuri 18 bibera mu mashyamba. Bavuga ko inyeshyamba za FDLR arizo zabazitiraga, zikababuza kutahuka.
Abanyeshuri biga mu ishuri rikuru rya Institut Superieur Pédagogique de Gitwe “ISPG”, banze gukora ikizamini cya Minisiteri y’Ubuzima, bavuga ko bakibatuyeho igitaraganya, kuko babimenyeshejwe hasigaye icyumweru kimwe gusa.
Bamwe mu bagana isomero ry’abakuze riherereye mu karere ka Nyamagabe, baratangaza ko bahisemo kuyoboka isomero ry’abakuze kugira ngo nabo babone uko bajyana n’igihe, nyuma y’aho basanze ubujiji bubabera imbogamizi mu iterambere.
Ikigo gishinzwe guteza imbere ubumenyingiro (WDA) gifatanyije na Sosiyete ikora filimi y’Abanayamerika (Pixel Corps), kiratangiza kuri uyu wa gatanu tariki 26/10/2012, ishuri ryitwa ADMA ryigisha gukora filimi, ry’intangarugero muri Afurika.
Abanyeshuri n’abarezi barerera mu ishuri ryisumbuye rya Ecole Secondaire Sainte Trinite Ruhango (ESSR) baravuga ko ubuyobozi bw’iri shuri buha agaciro amafaranga aho guteza imbere ireme ry’uburezi.
Umuyobozi w’akarere ka Rutsiro, Byukusenge Gaspard, yagiranye ibiganiro n’abarezi bo mu murenge wa Mukura tariki 23/10/2012 abemerera ko mu bizamini bya Leta bisoza umwaka nibatsindisha nibura ku kigereranyo cya 85% azabasengerera.
Uyu mwaka, Kaminuza Nkuru y’u Rwanda (NUR) izasohokamo abanyeshuri 3254, bamwe barangije Ao, abandi Masters. Ibirori byo gutanga impamyabushobozi byatangiye tariki 23/10/2012 bikazageza tariki 26/10/2012.
Abanyeshuri barangije icyiciro cya mbere cya kaminuza mu ishami ry’ubuforomo muri Institut Superieur Pédagogique de Gitwe (ISPG) ntibishimiye ko batamenyeshejwe mbere ko uyu mwaka bazakora ikizamini cya Leta gikorwa n’amashuri makuru yigisha igiforomo mu Rwanda.
Kuri uyu wa mbere tariki 22/10/2012, isosiyete y’itumanaho ya MTN Rwanda yahaye ishuli ryisumbuye rya ESPANYA riri mu karere ka Nyanza mudasobwa 36 inaryemerera murandasi ( connection) izamara umwaka wose nta kiguzi.
Inzu 15 z’amacumbi y’abarimu bigisha mu mashuri y’Uburezi bw’ibanze bw’Imyaka 12 (12YBE) bigisha mu karere ka Nyamasheke zizaba zuzuye bitarenze impera z’uyu mwaka, aho hari kubakwa imwe mu mirenge 15 igize aka karere.
Urubyiruko rurangije mu kigo ry’imyuga cya Rukoma, giherereye mu karere ka Kamonyi, baributswa ko bagomba kwirinda abashukisha ibikoresho bakeneye, akenshi bagamije kubashora mu busambanyi.
Ubushakashatsi bwakozwe na Intégrale sur les Conditions de Vie des ménages (EICV) bwagaragaje ko akarere ka Bugesera kari ku isonga mu kugira abantu bake batazi gusoma no kwandika bakuze.
Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuli abanza n’ayisumbuye, Dr Harebamungu Mathias ngo yatangiye kwimenyereza umwuga wo kwiga kogosha abitewe nuko ngo nta mwuga n’umwe usuzuguritse ubaho.
Abarimu bigisha mu mashuri y’imyuga barinubira ikibazo cy’imishahara mito bahabwa kandi bagenzi babo banganya ashuri bigisha mu yandi mashuri bahembwa ayisumbuye ku yabo.
Ishuli rya Saint Peter’s Secondary School “Igihozo” riri mu karere ka Nyanza n’irya Bismarck ryo mu mujyi wa Numberg mu Budage basinyanye, tariki 15/10/2012, amasezerano y’ubufatanye mu rwego rw’uburezi.
Abarezi bitwaye neza bagatoranywa na bagenzi babo bahawe amashimwe kubera akazi kanini bakora, mu muhango wo kwizihiza umunsi wahariwe abarezi mu murenge wa Gasaka, wijihijwe kuri uyu wa Gatanu tariki ya 12/10/2012.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’uburezi, Dr. Harebamungu Mathias, arasaba abayobozi b’ibigo by’amashuri kurushaho kwita ku burere bw’abanyeshuri kubera ko ngo byagaragaye ko hari abayobozi b’ibigo bibera mu byabo ku buryo usanga batakiba mu bigo bayobora.
Umuhango wo kwambika amakamba abanyeshuri barangije muri Kaminuza nkuru y’u Rwanda (NUR) muri uyu mwaka wa 2011-2012 uzaba mu byiciro mu gihe mu myaka yabanje byajyaga bikorerwa rimwe ku banyeshuri bose barangirije rimwe.
Inama y’abaminisitiri yateraniye tariki 10/10/2012 yemereye by’agateganyo ishuri rikuru rya Kibogora (Kibogora Polytechnic) gutangiza ishami ry’uburezi (Education), iry’ubucuruzi n’iterambere (Business and Development Studies), rikazajya ritanga impamyabumenyi y’ikiciro cya kabiri cya kaminuza.
Akarere ka Nyamasheke karatangaza ko ibikorwa by’urukozasoni byo gukopeza abanyeshuri mu bizamini bya Leta byagaragaye umwaka ushize muri aka karere bikwiriye kuba umuziro, ntihazagire aho byongera kugaragara.
Ubwo hizihizwaga umunsi w’umwarimu tariki 05/10/2012, mu murenge wa Bugarama mu karere ka Rusizi bishimiye ko babaye aba mbere mu gutsindisha neza abanyeshuri mu bizamini bya Leta umwaka ushize.
Abarimu bo mu karere ka Rubavu, barasaba ko bakoroherezwa kubona inguzanyo zo kubaka amacumbi no kugura imodoka, kuko inguzanyo bahawe yo kugura amagare bayishyuwe neza ariko agahita acibwa mu muhanda ntabahe umusaruro bari bayakeneyeho.