Mu gihe abashinzwe uburezi mu karere ka Nyagatare buvuga ko nta munyeshuli ugomba kwirukanirwa ko umubyeyi we atitabiriye inama, bamwe mu babyeyi, ubuyobozi bw’urwunge rw’amashuli rwa Nyagatare ndetse n’ubw’umurenge iri shuli ribarizwamo bwemeza ko nta bundi buryo bwakoreshwa.
Ministeri y’uburezi (MINEDUC) yatangije gahunda yiswe Knowledge Transfer Partnership (KTP), igamije gufasha za Kaminuza, amashuri makuru n’ibindi bigo bikora ubushakashatsi, kugirana ubufatanye n’abanyenganda, mu rwego rwo guhesha abantu akazi, hamwe no kongera ubwiza n’ubwinshi bw’ibikorwa.
Abayobozi ba Kaminuza yigenga ya Kigali ishami rya Gisenyi basinye imihigo bagomba gukoreraho mu mwaka wa 2013, bikaba bimwe mu bizatuma iyi kaminuza ishoora kugera ku nshingano yihaye.
Ubuyobozi bw’ikigo cya Leta Kigisha imyuga n’ikoranabuhanga IPRC West, ishami rya Karongi buratangaza ko ikigo gifite intego yo gufatanya n’akarere kuzazamura umujyi wa Kibuye mu nzego zitandukanye.
Amashuri yisumbuye yigisha anacumbikira abanyeshuri mu karere ka Gisagara, yahawe itegeko ryo kohereza abanyeshuri baturutse mu mashuri y’uburezi bw’imyaka 9 byari byarakiriye, bakajya aho bigaga kuko ngo bahawe imyanya nta tegeko rirabyemeza.
Abayobozi ba kaminuza yitwa Oklahoma Christian University yo muri Leta zunze ubumwe za Amerika, bemerewe na Perezida Kagame gutangiza ishuri ryisumbuye mu Rwanda, riri ku rwego mpuzamahanga, rikazajya ryigamo abanyeshuri baturutse hirya no hino ku isi.
Abana b’abasigajwe inyuma n’amateka biga mu mashuri abanza, batuye mu murenge wa Butaro, akarere ka Burera, bahawe ibikoresho by’ishuri kugira ngo bibafashe kwiga kuko kubura ibikoresho aribyo byatumaga batagana ishuri.
Abanyeshuri biga ku kigo cya Collège de la Paix Rutsiro barasaba ubuyobozi by’icyo kigo gusana zimwe mu nyubako zitameze neza kubera ko zishaje, n’izindi zasakambuwe n’umuyaga.
Mu gihe bizwi ko abanyeshuri bo mu mashuri y’uburezi bw’imyaka 9 bagomba kwigira ubuntu, ababyeyi barerera mu rwunjye rw’amashuri rwa Bukomero mu murenge wa Byimana akarere ka Ruhango bahangayikishijwe n’amafaranga 4250 bakwa n’ubuyobozi bw’iri shuri.
Inama y’uburezi yaguye y’akarere ka Nyamagabe yateranye mbere gato yitangira ry’amashuri mu mwaka wa 2013 yemeje amafaranga y’ikiguzi cy’uburezi ntarengwa mu mashuri ya Leta n’andi afashwa na Leta. Abishyuzaga menshi basabwe kwihutira kubahiriza aya mabwiriza.
Nyuma y’uko bamwe mu barimu bakunze kugaragaza imbogamizi mu kwigisha Icyongereza, akarere ka Musanze kamaze kubonera umuti icyo kibazo, bitewe n’inyigisho zitandukanye zigenda zihabwa abarimu mu rurimi rw’icyongereza.
Ishuri ryisumbuye “College Intwari de Mwezi-APECUM” riri mu murenge wa Karengera mu karere ka Nyamasheke ryahagaze gutanga uburezi muri uyu mwaka w’amashuri wa 2013 bitewe no kubura abanyeshuri bahagije bo kuryigamo.
Ubuyobozi bwa bimwe mu bigo by’amashuri mu karere ka Rutsiro buvuga ko hari abanyeshuri bagira ingeso yo kunyura hirya no hino mu gasozi bigatuma bagera ku bigo batinze bakitwaza ko imodoka zabuze.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kabarondo mu karere ka Kayonza, Ntirenganya Gervais, avuga ko ubuyobozi bw’uwo murenge bwafashe ingamba zo gukuraho impamvu zose zituma abana bata amashuri.
Itsinda ry’amanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bari bayobowe na Depite Hon. Evode Kalima banenze imyiteguro y’itangira ry’amashuri mu kigo cy’Ishuli ryigenga ryisumbuye rya College ya Kigoma mu karere ka Nyanza.
Guverineri w’intara w’Amajyepfo, Munyentwari Alphonse, aravuga ko ntubwo hari ibyumba by’amashuri bitaruzura ntakizabuza abanyeshuri gutangirira igihe nk’uko biteganyijwe.
Akarere ka Gisagara ni aka mbere ku rwego rw’igihugu mu kubaka ibyumba by’amashuri n’amacumbi y’abarimu muri uyu mwaka wa 2012-2013.
Abarimu 300 bigisha ku bigo by’amashuri bitandukanye byo mu karere ka Kamonyi, basoje amahugurwa kuri gahunda y’uburezi budaheza. Abo barimu bavuga ko inyigisho bahawe zabongereye ubumenyi ku kwita ku bana bafite ubumuga.
Isaro Foundation irimo gutegura amarushanwa yo gusoma no kwandika mu mashuri yisumbuye agamije gukangurira abanyeshuri gusoma no kwandika kuko ubwenge buba mubyo basomye kandi abahanga ba mbere ku isi bakaba babukomora mubyo baba basomye.
Ishuri rikuru ryigisha ubuforomo ry’i Gitwe (ISPG) rigiye kujya rifatanya na Kaminuza ya Stanford yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu rwego rw’uburezi. Ibi byemejwe n’amashuri yombi nyuma yuko Stanford University isuye ISPG tariki 31/12/2012.
Umuyobozi w’Ishuri ry’Ubuhinzi n’Ubworozi rya Ntendezi (EAV-Ntendezi), Ndashimye Léonce, avuga ko iri shuri rigira uruhare rugaragara mu guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi muri aka karere, ndetse n’ahandi mu gihugu muri rusange.
Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, Dr. Mathias Harebamungu, aributsa abayobozi b’ibigo n’abakozi bashinzwe uburezi mu mirenge guhagurukira ireme ry’uburezi mu bigo bashinzwe.
Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, Dr. Harebamungu Mathias aributsa abayobozi b’uturere gukemura ikibazo cy’abana bataye ishuri kugira ngo bazasubizwe mu ishuri mu mwaka w’amashuri uzatangira tariki 07/01/2012.
Ishuri rikuru ryigisha ibijyanye n’ubutetsi n’ubukerarugendo (Rwanda Tourism College), ku nshuro yaryo ya mbere ryamuritse abanyeshuri barangije mu byiciro bya mbere by’amashami arigize, kuva ryatangira mu myaka itanu ishize.
Ikigo cy’Igihugu giushinzwe Uburezi (REB), gifite gahunda yo guhugura abarimu aho bari hose ku ikoranabuhanga, mu rwego rwo kubafasha kurikoresha mu kwigisha kwabo no guhererekanya amakuru no gufasha abanyeshuri kwiyigisha badategereje ko umwarimu ababwira buri cyose.
Umunyamabanga wa Leta Ushinzwe Ingufu n’Amazi, Isumbingabo Emma Françoise, yasabye abanyeshuli barangije Itorero mu karere ka Karongi gukomeza kurangwa n’ubutore ku rugerero kuko ari nayo ntego nyamukuru y’Itorero.
Abanyeshuri bishyurirwa n’umushinga Global Fund barasaba kujya babarurirwa hafi y’aho batuye aho kujya ku karere kuko bibavuna bitewe nuko hari abaturuka mu mirenge n’utugari bya kure.
Abantu 79 bigishijwe imyuga itandukanye nk’ubudozi n’amahoteri baratangaza ko ubumenyi babonye buzatuma barushaho kubaka no gukorera umuryango nyarwanda.
Sosiyete y’Abashinwa ikora umuhanda mu karere ka Nyamasheke “CHINA ROAD & BRIDGE CORPORATION”, yateye inkunga ya miliyoni eshanu z’amafaranga y’u Rwanda Urwunge rw’Amashuri rwa Nyanza.
Nubwo ikibazo cy’abanyeshuri ba Institute Superieur Pedagogique de Gitwe (ISPG) kicaje inzego z’itandukanye, cyakomeje kuburirwa umuti bikaba bigaragara ko hagikenewe izindi mbaraga kugirango kirangizwe mu nzira nziza.