Abakiri bato bose bakwiye kwiga - Nishyirembere w’imyaka 78

Umukecuru witwa Roza Nishyirembere utuye mu Murenge wa Ruhashya ho mu Karere ka Huye, avuga ko ababyeyi bose bakwiye kujyana abana babo mu ishuri, kuko ngo uwize hari byinshi yunguka abatarabashije kwiga bapfa batamenye.

N’ubwo atakibasha kubona neza, ngo cyane cyane iyo bwije, Roza uyu azi kwandika mu nyandiko inoze. Ngo kwandika yabimenye kera kuko yize kugera mu mwaka wa gatatu w’amashuri abanza.

Ibi ariko ntibyamubujije kujya kwiyibutsa ubwo abantu bakuze bo mu Murenge wa Ruhashya bigaga gusoma, kwandika no kubara.

Yemwe n’ubwo kuwa 25 Nzeri bahabwaga impamyabushobozi z’uko bize kandi bakaba bazi gusoma, kwandika no kubara, Roza uyu, ategwa bitari cyane nabwo ku bw’uko atakibona neza, yasomeye mu ruhame urwandiko we ubwe yandikiye ubuyobozi abushimira ko bwatekereje kubahugura.

Roza Nishyirembere asoma ibaruwa yo gushimira ubuyobozi bwazanye gahunda yo kwigisha abantu bakuru.
Roza Nishyirembere asoma ibaruwa yo gushimira ubuyobozi bwazanye gahunda yo kwigisha abantu bakuru.

Impamvu yagiye kwiyibutsa, ngo ni uko atekereza ko kwiga ari byiza. Anavuga ko bidakwiye ko habaho abakiri bato batazi gusoma no kwandika. Mu kiganiro twagiranye yagize ati “nta myaka ibaho yo kuvuga ngo nararengeranye sinkiri uwo kwiga, icya ngombwa ni uko uba ubona. Ni na yo mpamvu nanjye nagiye kwiyibutsa.”

Yakomeje agira ati “Abakiri bato nabagira inama yo kwiga ndetse bakigisha n’abana babo, kuko kwiga bifite akamaro.”

Ikimutera kuvuga atya ngo ni uko hari igihe abantu bajyaga bamusaba kubandikira, bigatuma abamenyera amabanga, kandi iyo baza kuba bazi gusoma no kwandika amabanga yabo yari kuba hagati yabo ubwabo n’abo bandikira.

Yunzemo ati “aya materefone ataraza wasangaga njya kunywa amayoga y’abagore banyandikishaho ububaruwa bw’amafuti bwo kugira gute …. Ugasanga barandundaho amayoga, ngo ninakire ifaranga maze mbandikire.
Ubwo rero nareba, nkabona kwiga bifite akamaro. Hari icyo umuntu amenya abandi batazi».

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka