Karongi: Itera mbere rya Murambi ni ryo ry’akarere – Kayumba Bernard

Umuyobozi w’akarere ka Karongi, Kayumba Bernard, aremeza ko gutera imbere k’umurenge wa Murambi ari ko gutera imbere kw’akarere kose. Yabitangaje tariki 25-09-2013 ubwo abantu bakuze 220 bo muri uwo murenge bahabwaga inyemezabumenyi yo gusoma, kwandika no kubara.

Abantu bakuze 350 ni bo bitabiriye amasomo yo kubara, gusoma no kwandika mu murenge wa Murambi, Karongi, ariko 220 ni bo babashije gutsinda ibizamini harimo umukecuru w’imyaka irenga 70.

Ayo masomo yatanzwe ku bufatanye bwa ADRA, ari nayo yatanze ibihembo ku bantu batatu ba mbere muri buri kagari, muri dutanu tugize umurenge wa Murambi. Ibihembo byarimo amaradio, amasuka n’amajerekani yo kuvoma.

Umuyobozi w'akarere atanga ibihembo.
Umuyobozi w’akarere atanga ibihembo.

Mu kwishimira iterambere umurenge wa Murambi umaze kugeraho mu gihe gito, umuyobozi w’akarere ka Karongi yashimye cyane ubuyobozi bw’umurenge kuba bwarabashije gufatanya n’abaturage bakawuvana ku mwanya wa nyuma mu mihigo ya 2011-2012 bakagera ku mwanya wa gatatu muri 2012-2013.

Kayumba Bernard yavuze ko iterambere ry’umurenge wa Murambi ari ishema ku karere kose, ati: “gutera imbere kw’abanya Murambi ni ko gutera imbere kw’abanya Karongi”.

Usibye abasoje amasomo yo gusoma, kwandika no kubara, muri Murambi hanasojwe Itorero ryo ku Rugerero ry’abantu basaga 1000 hatangizwa n’irindi ry’urubyiruko.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Murambi, Niyihaba Thomas, yabwiye abanya Murambi ko nubwo babashije kuva ku mwanya wa nyuma bakaza kuwa gatatu mu mihigo y’imirenge, ngo ntaho baragera kuko inzira ikiri ndende.

Yabasabye kutazirara ngo bumve ko bageze aho bajyaga. Niyihaba ati: “Iyo utazi aho uva, ntumenya iyo ujya, kandi iyo utazi aho ugeze, uba wageze iyo wajyaga”.

Ibikombe umurenge wa Murambi n'abanya Karongi bagiye begukana mu bihe bitandukanye byamurikiwe abaturage.
Ibikombe umurenge wa Murambi n’abanya Karongi bagiye begukana mu bihe bitandukanye byamurikiwe abaturage.

Ibindi bikorwa by’indashyikirwa umurenge wa Murambi wizihije mu izina ry’abanya Karongi bose, harimo igikombe cy’umwanya wa mbere mu mihigo ya 2012-2013, n’icya Kagame Cup abakobwa bo mu murenge wa Rubengera begukanye muri uyu mwaka kikaza giherekejwe na 150.000FRW.

Icy’umwanya wa gatatu wegukanywe na Murambi mu mihigo y’imirenge, cyaje giherekejwe na 700.000FRW. Niyihaba Thomas yavuze ko ari intsinzi ntagereranywa yabahesheje imbaraga zo gukomeza gutera intambwe bajya mbere.

Gasana Marcellin

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka