Ruhango: Abanyeshuri ntibishimiye igenzura ryakozwe mu bujurire bwabo

Abanyeshuri basaga 125 bari gusiragira ku karere ka Ruhango, nyuma yo kumenya ko imiryango yabo itasuwe mu isuzumwa ryakozwe ku bujurire bw’ibyiciro by’ubudehe bari bashyizwemo.

Gatera Flugence utuye mu kagari ka Kamujisho umurenge wa Mwendo wiga mu shuri rya KIE, twamusanze ku biro by’akarere ka Ruhango ku gicamunsi cya tariki 30/09/2013, avuga ko yahiriwe yaje kubaza impamvu abakoze isuzuma ry’ibyiciro mu mirenge batamugezeho.

Yagize ati “njye ndi mu bantu bajuriye, abayobozi b’inzego z’ibanze bari batubwiye ko tugomba kwitegura abantu baza kudusura ngo barebe ubujurire bwacu. Narategereje ndaheba, nyuma naje kureba ku rubuga rwa REB, nsanga sindi ku rutonde rw’abagomba kuzarihirwa. Ubu nicyo cyanzanye hano kugirango mbaze”’.

Aha abanyeshuri bari ku karere ka Ruhango barimo kubaza impamvu bo batagezweho.
Aha abanyeshuri bari ku karere ka Ruhango barimo kubaza impamvu bo batagezweho.

Uretse aba bavuga ko bajuriye ariko mu isuzuma ntibagerweho, hari n’abavuga ko batigeze bamyenya iby’ubujurire.

Niyotwizeye Laurent atuye mu murenge wa Ruhango, nawe twamusanze ku karere; ati “habayeho kutujijisha, baratubwiye ngo hagomba kujurira abantu b’impfubyi buri buri, nyuma twaje kumenya ko n’abandi bagombaga kujurira itariki yageze, none ubu twabuze uko tubigenza”.

Niyindebera Benjamin atuye mu murenge Mwendo yiga muri kaminuza nkuru y’u Rwanda i Butare yari agiye mu mwaka wa 4, mu marira menshi yagize ati “basi nimudusabire Leta iduhe A1 (icyiciro cya mbere cya kaminuza) zacu kwiga tubyihorere nta kundi”.

Uyu munyeshuri avuga ko iwabo bafite abanyeshuri 2 bigaga muri Kaminuza n’abandi 2 biga mu yisumbuye, akibaza uko byagenda kandi iwabo nabo batishoboye. Akomeza avuga ko mu murenge wabo wa Mwendo hajuriye abanyeshuri 60, ariko agatangazwa no kumva barasuye abanyeshuri 4 gusa.

Mugeni Jolie Germaine, umuyobozi w'akarere wungirije ushinzwe imibereho y'abaturage avuga ko igihe bahawe cyabaye gito.
Mugeni Jolie Germaine, umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho y’abaturage avuga ko igihe bahawe cyabaye gito.

Umuyobozi w’akarere ka Ruhango wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mugeni Jolie Germaine, avuga ko bitari gushoboka kugera ku banyeshuri bose 413 bari bajuriye mu minsi 9 bari bahawe.

Ati “mubyukuri igihe twahawe ubona cyo gukurikirana biriya bibazo, cyari gito kuburyo umuntu atashoboraga gusesengura ibibazo by’abana bose. Gusa twari tunafite amabwiriza avuga ko tugomba kugera ahashoboka”.

Mu banyeshuri bagera kuri 413, abagera ku 125 nibo batemerewe kurihirwa na Leta amafaranga yose, icyakora abanyeshuri bakavuga ko uyu mubare wiyongereye kubera hari abandi banysehuri batari barajuriye kuko batabimenye.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka