Abanyeshuri bahatana mu biganiro mpaka bakomeje ibikorwa bibafasha gutyaza ubwenge

Abanyeshuri baturutse hirya no hino mu gihugu bari kurushwana mu biganiro mpaka batemberejwe ishuri ry’imyuga rya IPRC rya Kicukiro, aho basobanuriwe ibikorerwamo n’uburyo imirimo ijyanye n’ubumenyi ngiro bishobora guhindura ubuzima bwabo.

Aba banyeshuri baturutse mu bigo byashoboye kwitwara neza bitsinze ibindi mu byiciro byabanje, bakoze uru rugendo kuri uyu wa Gatanu tariki 27/09/2013, ubwo bitegura gukomeza muri ¼ cy’irangiza.

Abanyeshuri batambagijwe mu byumba bitandukanye bya IPRC Kicukiro.
Abanyeshuri batambagijwe mu byumba bitandukanye bya IPRC Kicukiro.

Abenshi mu baganiriye na Kigali Today batangaje ko bamaze guhindura imyumvire bari bafite mbere, kuko batekerezaga ko imyuga ari imirimo y’abantu batagize icyo bamaze kandi ntacyo yabamarira.

Yousouf Ntwali, umunyeshuri waga ku kigo cya APE Rugunga, yatangaje ko ataratora icyo aziga mu cyiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye. Yavuze ko yumva yarafashe icyemezo cyo kuzakurikirana ikoranabuhanga mu gukora amafilime bikorwa mu ishuri ryigisha imyuga.

Ntwali w'imyaka 13 avuga ko mbere atiyumvishaga akamaro k'imyuga ariko ubu nawe akaba yarahisemo kuyiga.
Ntwali w’imyaka 13 avuga ko mbere atiyumvishaga akamaro k’imyuga ariko ubu nawe akaba yarahisemo kuyiga.

Yagize ati: “Uyu munsi twagiye gusura ahantu bigishiriza itumanaho n’ikoranabuhanga nabonye bakoresha ibyuma byiza kandi bakakwigisha ibintu bifatika ntabyo mu nyandiko byinshi. Nabonye ari byiza cyane nindangiza umwaka wa gatatu nzaza nkore amahugurwa y’amezi atandatu.”

Yakomeje avuga ko ibyo azigira mu myuga bitandukanye bizamufasha kugira ubumenyi bihagije. Gusa yasabye Leta gukomeza gushyira ingufu mu gusobanurira abakiri bato kumenya imyuga, kuko nibikomeza abakiri bato nabo bazageraho bakabyumva nk’uko nawe byagenze.

Banatemeberejwe aho bigira imirimo ijyanye n'ubukanishi.
Banatemeberejwe aho bigira imirimo ijyanye n’ubukanishi.

Ku ruhande rwa Rwanda Inspiration Buck Up, umuryango w’urubyiruko wateguye iki gikorwa, utangaza ko icyo uyu muryango ugamije ari ugufasha aba bana guhindura imyumvire binyuze mu biganiro mpaka kugira ngo babashe kwihangira imirimo.

Sandra Teta, umuyobozi wa Rwanda Inspiration Back Up, yatangaje ko ibyo bizakorwa ariko banibanda ko imyuga itazaruta indi mirimo isanzwe, ahubwo ikazajya yuzuzanya n’indi nk’ubuganga, kwigisha no gukora mu biro.

Teta uhagarariye Rwanda inspiration Back up asobanura uburyo imyuga yuzuzanya n'indi mirimo.
Teta uhagarariye Rwanda inspiration Back up asobanura uburyo imyuga yuzuzanya n’indi mirimo.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka