Ruhango: Agashya yakoze muri 2005 katumye ahiga abandi barezi

Kamali Steve wigisha ku kigo cya E.S.Kigoma mu karere ka Ruhango, niwe wegukanye umwanya wa mbere mu karere ka Ruhango, kubera agashya yagaragaje katangaje buri mwe wese wari witabiriye umuhango wo gutoranya umwarimu w’indashyikirwa tariki 01/10/2013.

Uyu murezi yagaragaje udushya twinshi, ariko abantu batangazwa no kubona igikeri yishe tariki 22/02/2005 akakibika muri formal “forumolo” bituma kitangirika ukirebye agirango kiracyari kizima.

Yishe igikeri agishyira muri iki gikebe, akakifashisha arimo kwigisha abanyeshuri.
Yishe igikeri agishyira muri iki gikebe, akakifashisha arimo kwigisha abanyeshuri.

Dore bimwe mu byagendeweho kugirango hatorwe umurezi uhiga abandi mu karere; kuba ufite uburambe mu kazi bw’imyaka byibuze 2, kuba ukorera mu kigo cya Leta cyangwa gifashwa na Leta, kuba utarigeze usezererwa mu kazi, kugaragaza udushya mu kazi, kuba yitabira gahunda za Leta (umuganda, ubudehe n’ibindi).

Karimo kandi kugaragaza uruhare yagize mu guteza imbere uburezi muri rusange, kugaragaza uruhare mu gukumira ihohoterwa rikorerwa abana, kuba atsindisha amasomo ye byibuze kukigero cya 70%, kuba agira isuku aho atuye cyangwa aho akorera, kuba aba mu umwalimu sacco, kuba atarahawe ikindi gihembo gitangwa na REB no kuba ari inyangamugayo n’intangarugero mu byo akora.

Kamali Steve arimo kugaragaza agashya yakoze.
Kamali Steve arimo kugaragaza agashya yakoze.

Muri aya mabwiriza yose uyu mwarimu yari ayujuje kimwe n’abandi, ariko we agashya ke kaza gatandukanye n’ak’abandi. Bigaragara ko amasomo ye akurikiranwa cyane n’abana y’igisha, kuko aba abagaragariza imfasha nyigisho kandi yihangiye.

Akimara kwegukana iyi tsinzi, yavuze ko avuga ko akundisha abo yigisha science abinyujije mu byo we yise mind on, hands on and heart on.

Iki gikeri ukibonye agirango ni kizima kandi kimaze imyaka 9 gipfuye.
Iki gikeri ukibonye agirango ni kizima kandi kimaze imyaka 9 gipfuye.

Abali bahagarariye iki gikorwa harimo, umuyobozi w’ungirije w’akarere ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Mugeni Jolie Germaine ,umuyobozi ushinzwe amasomo mu karere, abahagaraliye ingabo na police ndetse n’aba yobozi b’ibigo bikorera mu karere ka Ruhango.

Iki gikorwa kikaba cyakozwe mu gihe harimo kwitegurwa umunsi w’umwarimu uzizihizwa tariki 05/10/2013.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 8 )

ntimukavuge ibyo mutazi cg ngo muse nkabanga urwanda ndetse n’Abanyarwanda; yaba yigisha ;yarabikoze mbere yuko atangira kwigisha ntacyo bivuze; ikingenzi nuko yabikoze. Ese mwe; mwakoze iki?.Kamali komerezaho sha kdi abana bacu urera barakudushimira. mugire amahoro

eric yanditse ku itariki ya: 4-10-2013  →  Musubize

ibi sinabimushidikanyaho kuko uyu mugabo nanjye muzi ndetse neza; agira umuhate mubyakora ;udushya two nutwe: tukigana yabaze igikeri atwereka circulation samguin iy’igikeri ko ari simple.
kamali upfa iki n’ibikeri? Gusa korezaho tukuri inyuma kdi ndizerako n’Iman muri kumwe.

eric yanditse ku itariki ya: 4-10-2013  →  Musubize

Mu byukuri commission yatoranyije mwarimu w’indashyikirwa mu RUHANGO njye ndayigaye cyane. Please udushya tube udushya ariko Duplication yikitwa agashya kuko biriya bintu bisanzwe bikorwa hose icyo yakoze ni ukubishyira mu bikorwa.

Don’t confuse Innovation and Duplication. Thanks

Ndumiwe yanditse ku itariki ya: 4-10-2013  →  Musubize

Basomyi mwese ndagirango ngire ikintu mvuga kuri iri tangwa ry’iki gihembo ngo ni icy’agashya. Ibi bintu bishobora kuba bihishe uburiganya kuko muyu KAMALI arangije KIE 2011 BIVUGA KO 2005 YARI AKIRI MURI Secondaire bityo rero ntiyigishaga hariya I KIGOMA.Ubundi kereka umuntu utarize Science, kubika igikoko muri formol nta gashya na mba karimo ni ibintu bimaze imyaka myinshi cyane bizwi. Ibi ni ugutekinika ngo bamwihere igihembo wenda azagabane n’abakimuhesheje. Ibi rero byaba ari ugukuza umuco wo kubeshya na tricherie no gutekinika ntaho byaba biganisha uburezi. Byaba kandi ari uguca integer abandi barushanyijwe.Ubundi kandi hariya ngirango ni Préfet des Etudes ntiyigisha. Agatwara igihembo cy’abarimu!!!!! Si ubwa mbere muri RUHANGO kandi banyanganya muri aya marushanwa hari n’ubwo umwarim uhiga abandi yabaye intendant w’ikigo utanigisha ikintu na kimwe!!! IBINYOMA GUSA.

MUBITOHOZE NEZA yanditse ku itariki ya: 3-10-2013  →  Musubize

Abantu nibareke kugira ishyari ritari ryiza,rwose uriya mwarimu yakoze agashya muburezi kandi bifasha abana kumva no kutibagirwa ibyo bigishijwe.(umuntu wese uzi kwigisha abana icyo aricyo,yakagombye kumva ko imfashanyigisho ndetse itangaje nk’iriya mwarimu yikoreye ahareye nokubyo nawe ubwe yize,ko ari agashya).

jean pierre mashakarugo yanditse ku itariki ya: 3-10-2013  →  Musubize

nanjye ntagajwe na steve.nakomerezaho.

umuraza yanditse ku itariki ya: 3-10-2013  →  Musubize

Murakoze kutubwira iyi nkuru. Icyo nifuza kubabwira ni uko icyi mutagombye kukita agashya kandi ari ibintu byoroshye cyane kuko ntekereza ko buri shuri riramutse rihawe ibikenewe byose twazisanga ku rwego rwiza mu bumenyi ku bana b’u Rwanda. Mbabwije ukuri ko abarimu bose bigisha aya masomo: Biology, Chemistry, Physics, Zoology, Entomology, Parasitology, Anatomy,... baramutse babonye ibikenerwa byose ngo ubumenyi ngiro bijye ahagaragara twazasanga ahubwo abarimu bacu dukunda bahawe ibihembo bose by’uko bageze kuri byinshi.

Koko yanditse ku itariki ya: 3-10-2013  →  Musubize

Ahaaaaa!!!!!! Ibya Ruhango byo mubyihorere. Nonese umuyobozi ushinzwe amasomo, atagira isomo yigisha yuzuza ziriya conditions zose gute? Ese ako gashya karenze ak’umwarimu wari uhari umaze kwandika ibitabo bitatu bitandukanye byifashishijwe mu gihe REb Yari itarabona ibitabo byifashishwa mu kiciro cya 2 cy’amashuri yisumbuye? Ibya Ruhango byose ni ninde ukuzi kabisa!!!!!!!!

Alias Wegenner yanditse ku itariki ya: 3-10-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka