Nyaruguru: Kwigana kw’abahungu n’abakobwa byongera imitsindire

Ubuyobozi bw’ishuri ryisumbuye Mere du Verbe riherereye mu karere ka Nyaruguru mu ntara y’amajyepfo buratangaza ko kuba abanyeshuri b’abahungu bigana n’ababakobwa bigira icyo byongera ku mitsindire yabo, kuko bose baharanira kurushanwa maze bakigira imbere.

Abanyeshuri biga muri iri shuri bavuga ko ubuzima bwa kinyeshuri bumeze neza kuko usanga ibyangombwa nkenerwa mu buzima bwabo bwa buri munsi birimo amafunguro meza n’amasomo, babihabwa uko byifuzwa.

Ubuyobozi bw’ishuri bwo bwongeraho ko ubundi mbere y’uyu mwaka mu 2012 , iri shuri ryigagamo abakobwa gusa, none ngo kuba higa ibitsina byombi, bishobora kugira icyo byongera ku mitsindire kuko usanga abakobwa n’abahungu bunganirana ; nk’uko bitangazwa na Soeur Marie Brigitte Uwizeramariya, umuyobozi waryo.

Ati “Uko gushaka kurushanwa hagati y’abana b’abakobwa n’abahungu ni byo bituma amanota azamuka n’ubwo n’abakobwa bonyine bitababuzaga gutsinda neza ariko uku kuvanga byo ni akarusho rwose”.

Ishuri ryisumbuye Mere du Verbe riri i Kibeho.
Ishuri ryisumbuye Mere du Verbe riri i Kibeho.

Hejuru y’ibyo ariko usanga imyitwarire myiza ari yo ishyirwamo ingufu, mu rwego rwo gutegura ejo hazaza heza h’igihugu. Iyi ni nayo mpamvu hasabwa ubufatanye n’ababyeyi kugirango iyi myitwarire myiza irusheho gusigasirwa.

Ku ruhande rw’abarerera muri iri shuri, basaba ko ku bufatanye na Minisiteri y’uburezi, hashyirwaho umujyanama wihariye ushinzwe gukurikirana no kwiga imyitwarire y’abanyeshuri kuko usanga iki kibazo cy’imyitwarire idahwitse kidakwiye gukemurwa n’ibihano gusa nkuko bitangazwa na Mukeshimana Benjamin.

Aha ubuyobozi bw’ishuri buvuga ko bugiye gukomeza gukora ubuvuzigi mu nzego zo hejuru kuri iki kifuzo.

Ishuri Mere du Verbe ryatangiye mu mwaka w’1968 rikaba ryaranabereyemo amabonekerwa y’i Kibeho mu mwaka w’ 1981, yo muri Kiriziya Gatorika. Rifite icyiciro rusange ndetse n’amashami atatu, PCM, PCB na MCB.

Kuri ubu rifite abanyeshuri 606, Harimo abakobwa 594 n’abahungu 22. Mu mbogamizi rigifite, hari iy’uko nta nzu mberabyombi y’imyidagaduro ihari.

Clarisse Umuhire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka