Ni byiza kumenyereza abanyeshuri bashya muri kaminuza kuko baba bahinduye ubuzima –Prof David Hamblin

Umuyobozi Mukuru w’Ishuri Rikuru rya Kibogora (Kibogora Polytechnic), Prof. David Hamblin aratangaza ko ari byiza kumenyereza ubuzima bwa kaminuza abanyeshuri bashya baba batangiye kwiga bwa mbere bitewe n’uko baba binjiye mu buzima bushya kandi bufite itandukaniro n’ubwo bari basanzwemo.

Ibi, Prof. David Hamblin yabitangarije i Kibogora mu karere ka Nyamasheke kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 21/09/2013 mu munsi (Induction day) wo kwakira no gusobanurira abanyeshuri bashya baje kwiga muri Kibogora Polytechnic ibijyanye n’imiterere ndetse n’imikorere by’iyi kaminuza.

Abanyeshuri bashya bakiriwe muri iyi kaminuza ni abagiye kwiga mu mwaka wa mbere, muri uyu mwaka w’amashuri 2013-2014, bakaba ari icyiciro cya kabiri (2nd promotion) kuko imfura z’iyi kaminuza zigiye mu mwaka wa kabiri.

Bamaze guhabwa ikaze muri iyi kaminuza, abanyeshuri bashya beretswe serivise zitandukanye za kaminuza, berekwa abayobozi n’abarimu ndetse basobanurirwa imikorere rusange ya kaminuza, amabwiriza n’amategeko agenga umunyeshuri uje kuhiga.

Umuyobozi Mukuru wa Kibogora Polytechnic, Prof. David Hamblin (hagati), ibumoso ni Umuyobozi w'Urwego rw'Abayobozi (Board of Directors) muri KP naho iburyo ni Umuvugizi wungirije wa KP.
Umuyobozi Mukuru wa Kibogora Polytechnic, Prof. David Hamblin (hagati), ibumoso ni Umuyobozi w’Urwego rw’Abayobozi (Board of Directors) muri KP naho iburyo ni Umuvugizi wungirije wa KP.

Umuyobozi Mukuru wa Kibogora Polytechnic, Prof. David Hamblin yavuze ko uyu munsi wo kwakira abanyeshuri (Induction day) ari ingirakamaro cyane kugira ngo habeho gusobanurira abanyeshuri bashya baba bahinduye ubuzima bava mu mashuri yisumbuye bajya muri kaminuza.

Prof Hamblin asanga hari intambwe ndende umunyeshuri aba ateye, bityo nka kaminuza ngo bakaba bagomba kumenya niba abo banyeshuri basobanukiwe neza n’iyo ntambwe kugira ngo batekereze kandi bakore mu buryo butandukanye n’ubwari busanzwe maze bagere ku ntera ishimishije.

Prof Hamblin yongeraho ko ubuzima bwa kaminuza bukunze kugorana kuruta ubwo mu mashuri yisumbuye ariko kandi bukarushaho gutanga amahirwe ku buzima bw’ahazaza, bityo bakaba bashishikariza abanyeshuri kubyaza amahirwe izo ngorane kugira ngo bige bashyizeho umwete maze bazabashe kwihangira imirimo ku bwinshi n’andi mahirwe yo mu buzima bwabo bw’ahazaza.

Jean Réné Uwitonze uyobora Umuryango w’abanyeshuri ba Kibogora Polytechnic kuva umwaka ushize ubwo iyi kaminuza yatangiraga, na we avuga ko uyu munsi ari ingirakamaro cyane ku banyeshuri bashya baje kwiga muri iyi kaminuza kuko basobanukirwa ubuzima bwose bujyanye na kaminuza mu gihe kuri bo byabaye ingorane ubwo bahazaga bwa mbere kaminuza ikiri mu ntangiriro, nta muntu bafite wo kubayobora mu buryo bufatika.

Innocent Ntambaka, Umwarimu muri Kibogora Polytechnic aganiriza abanyeshuri bashya baje kuhiga.
Innocent Ntambaka, Umwarimu muri Kibogora Polytechnic aganiriza abanyeshuri bashya baje kuhiga.

Abanyeshuri bashya berekwa serivise z’ubuyobozi zo muri Kibogora Polytechnic, izijyanye n’imyigire ndetse no muri serivise z’ibijyanye n’imari kandi bagasobanurirwa banerekwa amacumbi bacumbikamo ndetse n’aho barira (restaurant).

Uwitonze asanga abanyeshuri baje kwiga muri Kibogora Polytechnic bafite amahirwe cyane kuko ngo ingorane zose bahuye na zo ubwo bazaga kuhiga bwa mbere, bagenda bazereka barumuna babo ari na ko babereka uko zikemuka mu buryo bwiza.

Bamwe mu banyeshuri twaganiriye bishimiye iyi gahunda yo kubakira no kubasobanurira kaminuza kuko ngo byatumye bisanga muri kaminuza kandi bakarushaho kuyisobanukirwa.

Claudine Nikuze na Fidele Mbonyingabo baje kwiga mu mwaka wa mbere muri iyi kaminuza bishimiye ko babonanye n’abayobozi b’iyi kaminuza kandi bagasobanukirwa na gahunda zitandukanye zizabashoboza kwiga no kugera ku ireme ry’uburezi nyaryo. Ibyo basobanuriwe ngo bikaba byatumye bamenya uburyo bazitwara n’uburyo bazabana n’abandi neza nta wubangamiye undi.

Aba banyeshuri ngo bizeye ko bazatsinda kuko bafite intego yo kwigana umuhati kugira ngo bagere ku ntsinzi mu masomo batangiye.

Abanyeshuri bashya ba Kibogora Polytechnic bari bateze amatwi ibiganiro.
Abanyeshuri bashya ba Kibogora Polytechnic bari bateze amatwi ibiganiro.

Ku munsi wa mbere wo kwakira aba banyeshuri bashya ba Kibogora Polytechnic, basabwe kwirinda imyumvire y’uko kaminuza zigenga ziba zigamije ubucuruzi kuko ngo intego y’iyi kaminuza ni ukwimakaza ireme ry’uburezi ku buryo Kibogora Polytechnic izaba muri za kaminuza z’icyitegererezo.

Ikindi basabwe ni ukumenya guhesha agaciro amafaranga y’ishuri bishyura kugira ngo abafashe kubona uburezi nyabwo buzabashoboza kwibeshaho neza mu bihe bizaza.

Amasomo nyirizina y’umwaka w’amashuri wa 2013-2014 muri Kibogora Polytechnic aratangira kuri uyu wa Mbere, tariki 23/09/2013.

Emmanuel Ntivuguruzwa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka