Nyamasheke: Handicap International irahugura abayobozi b’amashuri ku burezi budaheza

Umuryango Mpuzamahanga Handicap International ukorera mu karere ka Nyamasheke, uri mu gikorwa cyo guhugura abayobozi n’abashinzwe imyifatire mu bigo by’amashuri abanza n’ayisumbuye ku buryo bakwimakaza uburezi budaheza kuri bose.

Aya mahugurwa y’iminsi ibiri yasojwe tariki 26/09/2013 agamije kongerera ubumenyi abayobozi b’amashuri ku bijyanye n’uburezi buri mwana wese yisangamo, bityo na bo bakazabishishikariza abarimu bo mu bigo by’amashuri bayobora kugira ngo bose hamwe bafate ingamba zo guharanira ukudaheza mu burezi.

Mu nzira zo kwimakaza uburezi budaheza kuri bose, ngo harimo kunoza uburyo bw’imyubakire ku buryo hafi y’ahari ingazi (escalier), hashobora gushyirwa inzira yorohereza abafite ubumuga ku buryo nk’umuntu ufite ubumuga ariko afite igare ryabugenewe yabasha gutambuka atagombye abamuterura kandi no mu myigire nyirizina hakaba habaho kwigiza ikibaho hasi, aho umuntu ufite ubumuga na we ashobora kugikoresha bitamugoye.

Impamvu Handicap International iharanira uburezi budaheza kuri bose ngo ni uko hari ibyiciro by’abana bafite ibibazo by’umwihariko bibabuza kwiga nk’abafite ubumuga butandukanye, bityo ugasanga bagenda bahura n’ingorane zitandukanye zitabashoboza kwiga neza nk’abandi cyangwa se ugasanga abateganya imigambi mu burezi badateganyiriza bene abo bana bari mu ngorane z’umwihariko.

Muri uru rwego, Umuryango Handicap International ukaba ushishikariza abayobozi b’amashuri kugira umwihariko wo kwita ku bana bafite ibibazo kugira ngo nubwo baba batandukanye n’abandi mu miterere, ariko na bo babashe kuronka uburezi nk’abandi.

Kugira ngo bigerweho, abayobozi b’amashuri bakanguriwe gufatanya n’abarimu ndetse n’abandi bakozi bakorana kugira ngo bajye bateganya inzira n’uburyo bwo gufasha bene abo bana kwiga, harimo no kunoza uburyo bw’ibikorwa remezo biborohereza; nk’uko bisobanurwa na Nyirashyaka Appolinarie, umukozi wa Handicap International ushinzwe ukudaheza.

Bamwe mu bayobozi b'ibigo by'amashuri mu karere ka Nyamasheke bahugurwa ku burezi budaheza.
Bamwe mu bayobozi b’ibigo by’amashuri mu karere ka Nyamasheke bahugurwa ku burezi budaheza.

Abayobozi b’ibigo by’amashuri bavuga ko aya mahugurwa yabaye ingirakamaro kuko ngo yatumye basobanukirwa neza uburyo bashobora gufasha abana bafite ibibazo by’umwihariko.

Uwimana Jean Damascene uyobora Ishuri ryisumbuye APEKA-KAGANO mu karere ka Nyamasheke avuga ko aya mahugurwa yatumye basobanukirwa uburyo bwo guha amahirwe angana ibyiciro byose by’abarerwa ku buryo n’abafite ubumuga batazongera kwirengagizwa nk’uko ahenshi byajyaga bikorwa.

Uwimana yagize ati “Ku byo twakoraga tugiye kongeraho gufasha abafite ubumuga kugira ngo na bo badasigara inyuma, kuko byagaragaraga ko hari nk’aho twakeneraga ababihuguriwe by’umwihariko ku buryo twebwe abahuguriwe uburezi busanzwe tutashoboraga kubafasha, tukabohereza muri biriya bigo byabugenewe kandi ibyo bigo bikaba bihenda cyane bidafite n’ubushobozi bwo kwakira bose.

Muri urwo rwego rero noneho ubu bumenyi duhawe buzatuma dufasha leta kugira ngo n’abo bana bari mu bice turimo babashe kubona uburezi ku buryo bubegereye.”

Mahoro Pierre Celestin ushinzwe imyifatire y’abanyeshuri ku Rwunge rw’Amashuri Gitwa B mu karere ka Nyamasheke na we yatubwiye ko aya mahugurwa yatumye amenya neza uburyo yajya yakira abana bafite ubumuga n’uburyo azajya abafata ku buryo nta wubura uburenganzira bwe cyangwa se ngo abubuzwe n’abandi bamuhutaze.

Aya mahugurwa y’icyiciro cya mbere muri gahunda y’uburezi budaheza yagenerwaga abayobozi n’abakuru mu bigo by’amashuri, hakazakurikiraho guhugura abarimu batandukanye ku bijyanye n’iyi gahunda.

Emmanuel Ntivuguruzwa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka