Girukubonye Daniel w’imyaka 70 ukomoka mu Murenge wa Cyabingo, Akarere ka Gakenke yafashe icyemezo cyo kwiga gusoma no kwandika nyuma yo gukurwa mu ishuri n’umubyeyi we ubwo yari akiri umwana muto.
Zimwe mu nyubako z’ikigo cya ES.Mutendeli cyo mu karere ka Ngoma zatangiye kwangirika nyuma yuko zitagikoreshwa kubera iki kigo cyitacyoherezwamo abanyeshuri biga bacumbikamo.
Abanyeshuri baturutse muri amwe mu mashuri yisumbuye yo mu karere ka Kamonyi, bitabiriye amarusha ku bihangano by’imiturire myiza yateguwe na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, mu rwego rwo gushishikariza abatuye mu cyaro kwitabira gahunda yo gutura ku mudugudu.
Abagize akanama gahuza amakaminuza yo muri Afrika y’Iburasirazuba baremeza ko hakwiye kubaho uburyo bufasha abarangije muri izo kaminuza kugera ku isoko ry’umurimo bafite ubumenyi buhagije.
Mu ihererekanya bubasha n’umuyobozi mushya wari woherejwe kuyobora ikigo ES.Mutendeli cyo mu karere ka Ngoma, umucungamutungo (etendant) w’icyo kigo yagaragaje ko icyo kigo kirimo ideni ry’amafaranga miliyoni 79.
Abanyeshuri biga mu ishuri Community Integrated Polytechnic (CIP) rikorera mu turere twa Musanze, Kayonza, Nyagatare na Gatsibo, bavuga ko iri shuri ritubahirije ibyo ryabemereye ndetse n’ibyo ryemereye ubuyobozi biriviramo kunanirwa kubaha amasomo.
Bamwe mu bana b’abanyeshuri bo Murenge wa Ngarama mu Karere ka Gatsibo biga mu mashuri abanza, basiba ishuri ku munsi w’isoko ahubwo bakajya guhamagara abakiriya bagura imyenda.
Ishuri ryisumbuye rya Rusumo, tariki 09/05/2013, ryashyikirijwe ibikoresho byo muri Labo n’imyenda ya Siporo bifite agaciro k’amafaranga 3,897,600 byaguzwe ku nkunga y’abanyeshuri biga mu kigo Ecole Integriate Gesamtschule Kert Schumacher cyo mu ntara ya Rhénanie Palatinat mu gihugu cy’Ubudage.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Uburezi mu Rwanda (REB) cyemereye ikigo cy’amashuri yisumbuye cya E.S.Kirambo giherereye mu murenge wa Cyeru, akarere ka Burera, inkunga y’amafaranga miliyoni 40 yo kubaka “dortoire” y’abanyeshuri biga muri icyo kigo yibasiwe n’inkongi y’umuriro iturutse ku mashanyarazi.
Urubyiruko 179 rwarangije amahugurwa mu bijyanye n’ikoranabuhanga n’ubucuruzi mu kigo ngororamuco giteza imbere imyuga (Iwawa Rehabilitation and Vocational Skills Development Centre). Aya mahugurwa yatanzwe n’ikigo DOT Rwanda ku bufatanye na Minisiteri y’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga.
Nyuma y’uko minisiteri y’uburezi ishyiriyeho amabwiriza ashyiraho siporo kuri bose (sport de masse) mu bigo by’amashuri bamwe mu barezi bavuga ko iziye igihe kuko hari aho wasangaga mu mashuri abanyeshuri batagira siporo bakora.
Abanyeshuri icyenda barimo batanu barangizaga amashuri mu ishuri rikuru ry’ubuhinzi n’ubworozi (ISAE- Busogo) bahawe impapuro zibahagarika mu masomo yabo baregwa kugira imyitwarire mibi imbere y’ubuyobozi bw’iri shuri.
Amashuli yisumbuye yigenga abarizwa mu karere ka Nyanza yatangiye kwirukana bamwe mu banyeshuli babyo biga mu mwaka wa gatandatu bakekwaho kuba baragiye basimbuka imyaka y’amashuli harimo n’ibizamini bisoza icyiciro rusange (Tronc Commun).
Abanyeshuri biga muri Kaminuza ya Kibogora (Kibogora Polytechnic) iri mu karere ka Nyamasheke barasabwa kugira ubumenyi buhagije mu bijyanye n’icyerekezo cy’ubukungu u Rwanda rufite kandi bakarushaho kuzamura imyumvire y’abaturage kugira ngo bakunde umurimo mu rwego rwo guharanira iterambere ryihuse.
Mu muganda rusage wo kuri uyu wa 27/04/2013 abakozi b’ikigo gishinzwe guteza imbere ubumenyingiro (WDA) bifatanyije n’abanyeshuri, abakozi ndetse n’abaturage baturiye ikigo cya Technical Secondary School Nyamata ryahoze ryitwa ETO gutunganya ahazubwakwa inyubako nshya z’icyo kigo.
Umuyobozi w’ihuriro ry’imiryango y’abafite ubumuga mu Rwanda (NUDOR) aravuga ko nta mpamvu yo guha abafite ubumuga amashuri yihariye. Akaba ariyo mpamvu buri mwarimu wese uri kurangiza amashuri aba yarigishijwe uburyo bwo gufasha ababarirwa muri iki kiciro.
Guhera muri Nzeri 2013 mu karere ka Ruhango bwa mbere hazatangira ishuri rikuru rizajya ritanga amasomo y’ikiciro cya mbere cya Kaminuza A1 izaba yitwa Indangaburezi College of Education.
Ishuri ryigisha ibijyanye n’amahoteli n’ubukerarugendo (RTUC), rifite gahunda yo gukorana na ba nyiri amahoteli n’amaresitora mu rwego rwo kumenya icyo bifuza ko iri shuri ryakwitaho mu myigishirize y’abanyeshuri barisohokamo ari nabo bajya gukora muri ayo mahoteli.
Nyuma y’inkongi y’umuriro yibasiye amacumbi y’abanyeshuri b’abahungu mu kigo Ecole des Sciences de Byimana, tariki 23/0/2013, abanyeshuri bose biga guhera mu mwaka wa mbere kugera mu wa gatatu basubiye iwabo.
Ubufasha ku biga amashuri makuru na kaminuza ntibuzavaho burundu nk’uko bamwe babikeka. Abakene bo mu cyiciro cya 1 na 2 cy’Ubudehe bazahabwa inguzanyo bazishyura 100%. Aba bazahabwa inguzanyo ku mafaranga y’ishuri n’ayo kubatunga.
Umukorerabushake w’ikigo cy’u Buyapani gishinzwe iterambere mpuzamahanga (JICA) yashinze isomero ry’ibitabo ndetse n’inzu ikinirwamo imikino itandukanye mu murenge wa Nyamata mu karere ka Bugesera.
Abayobozi b’ibigo by’amashuri abanza n’ayisumbuye bo mu karere ka Rusizi banenzwe uko batita ku banyeshuri mu gihe amashuri aba afunze, aho batererana abana ntibabakurikirane mu gihe cyo gutaha basubira iwabo.
Minisitiri w’uburezi, Dr. Vincent Biruta, ari mu ruzinduko mu karere ka Rusizi rugamije kwagura ishuri rya kaminuza nkuru y’u Rwanda (NUR) ryahatangiye mu mwaka wa 2007 ariko rikaba ritari rifite ubushobozi buhagije kuko aho abanyeshuri bigira ari mu macumbi.
Abarimu bo ku bigo 14 byo mu karere ka Ruhango barahabwa amahugurwa y’iminsi ibiri ku gukoresha ibikoresho bya science byatanzwe n’intara ya Rhenanie Palatinat mu gihugu cy’u Budage.
Abanyeshuri biga ku rwunge rw’amashuri rwa Nyagasambu bafatanyije n’abarezi babo baremera umukecuru wagizwe incike na Jenoside. Bamwubakiye igikoni, bakorera urutoki rwe, banamuhingira umurima bawuteramo ibishyimbo kandi ngo bazabibagara banabisarure.
Uburezi n’ubuhanga byunganiwe n’umuco w’ubupfura ni kimwe mu byashimangiwe na Lieutenant General Fred Ibingira mu kiganiro yatanze muri kaminuza y’Umutara Polytechnic mu ijoro ryo kwibuka ku nshuro ya 19 Jenoside yakorewe Abatutsi.
Intara ya Rhénanie Platinat yo mu gihugu cy’u Budage yashyikirije amashuri 14 yo mu karere ka Ruhango ibikoresho byo muri Laboratwari bigenewe gukoreshwa mu masomo y’ubutabire (Chemistry), ubugenge (Physics), n’ibinyabuzima (biology).
Ikigo kigisha Ikoranabuhanga n’Ubumenyingiro cya Tumba College of Technology (TCT), giherereye mu karere ka Rulindo, cyatanze impamyabumenyi ku banyeshuri 401 barangije umwaka w’amashuri wa 2011/2012, Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 5/4/2013.
Ikigo cy’amashuri Groupe Scolaire Musasa giherereye mu murenge wa Gitovu mu karere ka Burera kimaze guca agahigo muri ako karere mu gutsindisha abana bose bacyigaho kuburyo mu myaka itanu ishize aricyo cyihariye umwanya wa mbere muri ako karere.
Kuva mu gihembwe cya kabiri cy’uyu mwaka w’amashuri, abanyeshuri bose biga mu mashuri yisumbuye mu karere ka Rwamagana bazajya bahabwa ikizamini kimwe hagamijwe kureba ko amashuri yose akorera muri ako karere atanga inyigisho ziri ku gipimo cyemewe na Leta kandi ngo bizazamura ireme ry’uburezi.