Haracyari akazi mu gutoza Abanyarwanda gusoma -Dr Harebamungu

Ubwo yitabiraga isozwa ry’amarushanwa yo gusoma yateguwe na Imbuto Fondation mu karere ka Rubavu, umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, Dr Harebamungu Mathias yasabye Abanyarwanda kugira umuco wo gusoma kugira ngo bibafashe kwagura ubumenyi no gusesengura.

Ayo marushanwa yari yitabiriwe n’ibigo by’amashuri 17 byo mu karere ka Rubavu, abana bagaragaza ubumenyi bafite ku bintu bitandukanye bagiye basoma mu ndimi z’amahanga ariko bagaragaza ikibazo mu kubyandika kuko badashobora kurondora inyuguti zibigize.

Umunyamabanga wa leta muri MINEDUC asura isomero rya RTUC-Rubavu.
Umunyamabanga wa leta muri MINEDUC asura isomero rya RTUC-Rubavu.

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye yavuze ko aya marushanwa yamweretse ko hakiri akazi kanini mu gutoza Abanyarwanda gusoma, cyakora ngo Imbuto Foundation yarakoze gutekereza gutoza abana gusoma bakiri bato kuko babikurana.

Igikorwa cyo gutoza Abanyarwanda gusoma cyatangijwe na Nyakubahwa Madamu Jeannette Kagame muri 2012 mu karere ka Rubavu mu kigo cya Vision Jeunesse Nouvelle.

Bamwe mu bana bitabirye amarushwana yo kugaragaza ibyo basomye.
Bamwe mu bana bitabirye amarushwana yo kugaragaza ibyo basomye.

Insanganyamatsiko y’ayo marushamwa yasojwe taliki 03/10/2013 yagiraga iti “umusomyi uyu munsi, umuyobozi ejo”. Abana bakunda gusoma ngo bavamo abayobozi beza; nk’uko umuyobozi w’ishami ryita kubana ku isi UNICEF mu Rwanda Noala Skinner yabitangaje.

Umuyobozi mu muryango Imbuto Foundation, Ingabire Assoumpta, avuga ko gutoza abana gukunda gusoma byatangijwe mu rubyiruko kugira ngo rukure rufite imyumvire n’ubumenyi biri hejuru.

Abana bavuye ku bigo by'amashuri 17 byo mu karere ka Rubavu bari bitabiriye amarushanwa yo gusoma.
Abana bavuye ku bigo by’amashuri 17 byo mu karere ka Rubavu bari bitabiriye amarushanwa yo gusoma.

Ingabire avuga ko kugira ngo uyu muco ushobore kurushaho gutezwa imbere ngo ababyeyi bagomba gusomera abana bakiri bato ibitabo n’ibinyamakuru, cyakora ngo imbogamizi zigaragaza nuko mu turere twinshi nta masomero ahabarirwa bigatuma uyu muco utihuta.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisitere y’uburezi, Dr Harebamungu, yemeza ko gusoma bitagombye kuba ikibazo kuko buri mwana mu mashuri abanza yagenewe igitabo. Mu mashuri yisumbuye ho ngo ntirigerwaho kuko amasoko ataraboneka.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka