Umubare w’abanyeshuri bemerewe inguzanyo yo kwiga kaminuza wongerewe

Umubare w’abanyeshuri bari mu byiciro by’ubudehe bemerewe inguzanyo zo kwiga kaminuza warongewe ugera ku 13298 bavuye ku 6020, nyuma y’uko bamwe mu banyeshuri n’ababyeyi babo bagaragarije ko batishimiye imibare yari yatanzwe mbere.

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa Kane tariki 26/09/2013, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuli abanza n’ayisumbuye, Dr Mathias Herabamungu, yavuze ko Guverinoma yateranye igasanga ari ngombwa ko abanyeshuri bakongerwa binyuze mu isuzuma bakoze.

Yagize ati “Leta y’u Rwanda ntawe ipfukirana. Izi nzego zaragiye zisura buri mwana bakareba koko izo nguzanyo niba bazikwiriye, baza gusanga abana bagera kuri 13,298.”

Dr Haberamung mu kinganiro n'abanyamakuru.
Dr Haberamung mu kinganiro n’abanyamakuru.

Abana 81%, bangana n’abanyeshuri bagera ku 10.216 bazahabwa inguzanyo yose harimo n’amafaranga yo kubarihira imirire n’ayo kubafasha ku myigire.

Abagera kuri 18%, bangana n’abanyeshuri 2388 basabye guhabwa inguzanyo y’igice (50%) hanyuma ikindi gice bakacyiyishyurira. Naho abagera kuri 1% bangana n’abanyeshuri 92 nibo bavuze ko bashoboye kwiyishyurira.

Mu gihe icyemezo gishya cyari kitarashyirwa ahagaragara abari bamaze kwiyandikisha mu bigo bya kaminuza bagera kuri 70%.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 14 )

Turashima uyu mwanzuro wafashwe na leta kuko abanyeshuri n’ababyeyi babo bari bafite ibibazo birebire rwose.

Hashakimana Philemon yanditse ku itariki ya: 8-10-2013  →  Musubize

MUJYE MUKORERA IBINTU KU GIHE MWEYE KUDINDIZA ITERAMBERE RY’IGIHUGU CYANE KO AHENSHI AMASOMO YARI YAHAGAZE HABUZE ABIGISHWA.

REMIE MAURICE yanditse ku itariki ya: 3-10-2013  →  Musubize

Abagomba kwishyurirwa bariyongereye ariko n’ubundi akarengane ntaho kagiye! Iyo ufata umukecuru w’umupfakazi utuye mu cyaro w’umuhinzi ukamutegeka kwishyura 50% uba wumva azavahe! Ni byiza bamwe bararenganuwe abarenganijwe nibihangane!

Azaza yanditse ku itariki ya: 28-09-2013  →  Musubize

abo muri nyarugenge ntacyo batumariye kbs

alias yanditse ku itariki ya: 27-09-2013  →  Musubize

murebe kuri www.reb.rw

Eric yanditse ku itariki ya: 27-09-2013  →  Musubize

Uwo mwanzuro wafashwe ni mwiza arko ntituri kubona urwo rutonde, barubitse he?Nanone arko abayobozi bajye babanza basuzume neza bajye bafata umwanzuro,aho kubanza gushyushya abana b’u rwanda imitwe.Mu tuvugire deadline bayegeze inyuma kabsa!

alias yanditse ku itariki ya: 27-09-2013  →  Musubize

ndashima leta yarenganuye abo banyeshuri naho bamwe imitima yari ya basimbutse.byari byaciye intege abasigaye muri secondary bumvako nubundi bataziga.ndashima ababigizemo uruhare bose nukuri nyako mutagize

Ngirinshuti Francois Regis yanditse ku itariki ya: 27-09-2013  →  Musubize

Muraho neza? None se ko mutaduhaye aho twabona urwo rutonde kandi umutwe w’inkuru ari cyo watubwiraga? Mugire amahoro!

JBaptiste yanditse ku itariki ya: 27-09-2013  →  Musubize

ibyo bintu ni inyamibwa rwose leta yacu twayishimye cyane irakabaho ariko rero inzego zibifite mu nshingano nizidufashe tubashe kubona urwo rutonde kuko dufite amatsiko menshi cyane.murakoze

paul gentil yanditse ku itariki ya: 27-09-2013  →  Musubize

Ubundi ko twabuze urwo rutonde?

Mutubwire web ruriho....

Migisha yanditse ku itariki ya: 27-09-2013  →  Musubize

Murakoze ariko,ntarutonde tubona!! Gusa bajye babanza batange Provision mbere yo gufata umwanzuro nkuriya!!

Iranzi yanditse ku itariki ya: 27-09-2013  →  Musubize

Ibyakozwe ni byiza cyane ,kuko gushyira mu byiciro by’ubudehe hari abari barenganye ,ibintu nkibi ababishinzwe bajye bava i Kigali bajye mu iganzura ryabyo,naho ubuyobozi bw’umudugudu cg abaturage baba budafite imyumvire imwe ihagije ku kintu runaka .

Bibi yanditse ku itariki ya: 27-09-2013  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka