Ngoma: Les Gazelles yahawe igikombe n’akarere kuko itsindisha neza

Ishuri Les Gazelle riherereye mu karere ka Ngoma umurenge wa Kibungo ryongeye gushimirwa rinahabwa igikombe n’akarere ka Ngoma kuba ryaragahesheje ishema ritsindisha abana benshi.

Ubwo akarere ka Ngoma kahembaga abantu n’ibigo byitwaye neza bigatuma kegukana amanota meza mu mihigo y’umwaka wa 2012-2013, ishuri Les Gazelle ryahawe igikombe cy’ishimwe ku kuba mu mwaka wa 2011, baregukanye umwanya wa mbere mu Rwanda mu gustindisha neza mu bizamini bisoza amashuri abanza.

Abanyeshuri biga muri iri shuri batsinze bose kandi banatsindira ku manota menshi.

Umuyobozi w'ikigo Les Gazelles ahabwa igikombe n'umuyobozi w'akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe imibereho myiza, Kirenge Providence.
Umuyobozi w’ikigo Les Gazelles ahabwa igikombe n’umuyobozi w’akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe imibereho myiza, Kirenge Providence.

Umuyobozi w’ishuri Les Gazelle, Mukakimenyi Tebuka Grace, ubwo yabaga uwa mbere mu rwego rw’igihugu yari yatangaje ko ibanga ryo gutsindisha abikesha ubufatanye bw’ababyeyi b’ikigo, umwihariko w’abarimu bashoboye bigisha abanyeshuri kuko ngo hakorwa ijonjora rikomeye cyane mu guhabwa akazi.

Nubwo rigitsindisha neza iri shuri ntiriheruka kumwanya wa mbere mu gihugu. Ni ubwa mbere mu birori nkibi ibigo cy’amashuri cyahize ibihindi gihabwa igikombe n’akarere ka Ngoma.

Petit Seminari Saint Kizito y’i Zaza nayo yarashimiwe ko itsindisha neza ku rwego rw’igihugu ikaza mu za mbere maze bigahesha isura nziza akarere.

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Urakoze cyane J Claude nabantu benshi banyandikiye babwira inkuru banya encourage nishimye cyane uburyo munzirikana muzi naho ndi kurubu byatumye nifuza kubamenya najye kandi Imana izabidushoboze🙏

Mukakimenyi Tebuka Grace yanditse ku itariki ya: 16-03-2024  →  Musubize

Kigali Today murakoze; turabakunda.
Ubu buryo bwo kwibuka abakoze neza igikorwa nticyibagirane, bitera imbaraga abavugwa bakarushaho.
Les Gazelles iracyatsinda neza, ikomereze aho.
Uwari Directrice Mukakimenyi T. Grace, ubu ni mganga(canceller) Muhoza/Musanze, Ni mganga mwiza.
Murakoze.

Alias Evariste yanditse ku itariki ya: 12-03-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka