Nyamasheke: Hatashywe ibyumba by’amashuri bitandatu

Itsinda ry’Abadage bibumbiye mu butwererane (Jumelage) bw’Umujyi wa Boppard mu Ntara ya Rhenanie Palatinat mu Budage n’Umurenge wa Nyabitekeri mu karere ka Nyamasheke, batashye ku mugaragaro ibyumba by’amashuri bitandatu byuzuye ku ishuri ribanza rya Bucumba “Inyanzi.”

Iki gikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatantu tariki 04/10/2013, cyanahuriranye n’ikigo cyo gusura n’ibindi byumba by’amashuri 6 byubakwa ku Ishuri Ribanza rya Ruhamagariro muri uyu murenge.

Itsinda ry'Abadage bo muri Jumelage Boppard-Nyabitekeri bishimiye ko inkunga batanze yubatse ibikorwa bifatika.
Itsinda ry’Abadage bo muri Jumelage Boppard-Nyabitekeri bishimiye ko inkunga batanze yubatse ibikorwa bifatika.

Aya mashuri yose yubakwa ku butwererane bw’Umujyi wa Boppard wo muri Rhenanie Palatinat ndetse n’umurenge wa Nyabitekeri.

Ikigamijwe ni uguteza imbere uburezi, by’umwihariko hubakwa amashuri meza ajyanye n’igihe azafasha abana bo muri uyu murenge wa Nyabitekeri kwigira ahantu heza kuko amashuri bamwe bigiragamo kugeza ubu ari amashuri yari acyubakishijwe imbaho.

Amwe mu mashuri abana bigiramo ku Ishuri Ribanza rya Ruhamagariro aracyubakishije imbaho.
Amwe mu mashuri abana bigiramo ku Ishuri Ribanza rya Ruhamagariro aracyubakishije imbaho.

Ku ruhande rw’Ishuri Ribanza rya Bucumba Inyanzi, hujujwe ibyumba by’amashuri 6 n’ibiro by’ubuyobozi bw’ishuri ndetse n’ubwiherero 10 burimo n’ubw’abafite ubumuga.

Nyuma yo kuzura kw’aya mashuri hakiyongeraho ubwiherero 10 burimo n’ubw’abafite ubumuga. Kuri aya mashuri ho bikaba bigaragara ko ageze ku gice cyo gusakarwa.

Abayobozi b’amashuri afashwa kubakirwa inyubako batangaje ko iki gikorwa ari ingirakamao kuko kizatuma abana bigira ahantu heza, bityo bikazateza imbere ireme ry’uburezi.

Aya ni amwe mu mashuri abana bakigiramo ku ishuri Ribanza rya Bucumba Inyanzi.
Aya ni amwe mu mashuri abana bakigiramo ku ishuri Ribanza rya Bucumba Inyanzi.

Catherine Gatete, umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, yashimiye ubufatanye bw’abaturage b’umurenge wa Nyabitekeri mu karere ka Nyamasheke n’Umujyi wa Boppard bwatumye ibi byumba by’amashuri bishobora kubakwa.

Gatete yavuze ko ko Leta y’u Rwanda yitaye cyane ku kuzamura ireme ry’uburezi mu bana, kandi ko kugira ngo bigerweho bisaba kwita ku ho abana bigira n’imibereho yabo mu gihe barimo kwiga.

Abaturage bo mu Mujyi wa Boppard ubwo binjiraga mu Ishuri Ribanza rya Bucumba Inyanzi.
Abaturage bo mu Mujyi wa Boppard ubwo binjiraga mu Ishuri Ribanza rya Bucumba Inyanzi.

Ngo kuba babonye ibyumba by’amashuri byujuje ibyangombwa byunganira ibyari bimaze kuboneka, bikaba bifasha akarere ka Nyamasheke gukomeza gusohoka mu kibazo karimo cyo kubona ibyumba by’amashuri bihagije kuko iki kibazo kikigaragara.

Umuyobozi wungirije wa Club Jumelage y’Umujyi wa Boppard n’umurenge wa Nyabitekeri, Madame Heike Kuhne-Hennequin yatangaje ko yishimira iki gikorwa cyo gutaha ibikorwa by’uburezi bagizemo uruhare kandi ko we na bagenzi be bishimira ko inkunga batanze yakoze ibikorwa byiza bigaragarira amaso kandi bizagira impinduka nziza mu burezi bw’abana b’u Rwanda.

Ku bigo by’amashuri abanza byombi byubatsweho ibyumba by’amashuri ari ibyuzuye n’ibikirimo, kubakwa haracyagaragara ibyumba by’amashuri byubatswe mu mbaho abana bakigiramo.

Uretse ibyumba by’amashuri byuzuye ku Ishuri Ribanza rya Bucumba Inyanzi, ibikirimo kubakwa ku Ishuri Ribanza rya Ruhamagariro biteganyijwe gusozwa mu gihe cy’ibyumweru umunani biri imbere.

Emmanuel Ntivuguruzwa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka