Ngororero: Ikibazo cya buruse cyatumye abaturage bibuka kuringaniza imbyaro

Abagize itsinda ry’akarere ka Ngororero ryashyiriweho gukusanya amakuru ku miryango y’abanyeshuri biga muri kaminuza basaba kwishyurirwa na Leta, bavuga ko ingendo bakoze mu miryango y’abo banyeshuri zabaye n’umwanya mwiza wo gukangurira ababyeyi kwita ku nshingano zabo no kubyara abo bashoboye kurera.

Nyiraneza Clotilde, umuyobozi wungirije ushinzwe imiberehomyiza y’abaturage mu karere ka Ngororero ari nawe uyoboye iryo tsinda, avuga ko nubwo icyari intego nyamukuru ari ukumenya imibereho n’amikoro y’imiryango y’abo banyeshuli, izo ngendo zanabaye igihe cyo gukangurira ababyeyi kumenya ko amashuri y’abana babo aribo areba bwa mbere Leta ikaza ibunganira.

Agira ati “iyo ababyeyi baza guteganyiriza abana babo kandi bakabyara abahuje n’ubushobozi bafite ntabwo abana baba bicaye abandi bari mu masomo. Kubyara si inshingano z’umubyeyi ngo kurera bibe inshingano za Leta ahubwo Leta yunganira umuturage”.

Ababyeyi bemeye ko barangaye ku guteganyiriza abana babo mu mashuri.
Ababyeyi bemeye ko barangaye ku guteganyiriza abana babo mu mashuri.

Nubwo byagiye bigaragara ko ababyeyi bamwe bafata amashuri ya Kaminuza nk’agomba kwishingirwa na Leta, abagize itsinda babagaragarije ko igihe umwana akiga ndetse atarahabwa umunani kandi ari uko awusabye, ababyeyi baba bafite inshingano zo kumwishyurira amashuri.

Nubwo abenshi mu babyeyi bakigaragaza ko bahangayikishijwe n’uko abana babo bashobora gucikiriza amashuri igihe Leta izaba itemeye kubafasha, banemera ko barangaye kuko kwishyura amashuri y’abana babo bakagombye kuba aribo bireba.

Muri icyo gikorwa, ikindi cyagaragaye ni uko bamwe mu batumiwe muri izo nama bagiye batanga amakuru atari ukuri bagamije kubogamira ku miryango imwe n’imwe y’abanyeshuri, nyamara abagize itsinda bajya muri iyo miryango bagasanga amakuru yatanzwe atari ukuri.

Ernest kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka