Gashora: Kagame yasabye abakobwa kwigirira icyizere n’ishema mu myigire yabo

Ubwo yifatanyaga n’abanyeshuri bo mu ishuri ry’abakobwa ry’ubumenyi n’ikoranabuhanga rya Gashora ( Gashora Girls Aacademy Science and Technology) aho ababyeyi n’abanyeshuri basezeraga ku mfura z’iryo shuri, Perezida Kagame yabasabye kwigirira icyizere n’ishema mu myigire yabo.

Muri iki gikorwa cyaberaga mu Murenge wa Gashora ho mu Karere ka Bugesera aho iri shuri ryubatse kuri uyu wa 4 Ukwakira 2013, Perezida Kagame yashimye ababyeyi bagira uruhare mu burere bw’abana babo.

Perezida Kagame yashimiye abana basoje amasomo yabo.
Perezida Kagame yashimiye abana basoje amasomo yabo.

Yagize ati “si imiryango cyangwa inshuti zanyu zonyine zishimira iki gikorwa cy’uyu munsi ahubwo ni igihugu cyose muri rusange, iri shuri rya Gashora ni umusingi w’ubumenyi buzabafasha mu buzima bwanyu bwose”.

Umukuru w’igihugu yanabwiye aba banyeshuri ko iyi ari intambwe bateye kandi ko igihugu kibatezeho amaso mu iterambere ndetse ko urugendo aribwo rugitangira.

Iri shuri rya Gashora Girls Aacademy Science and Technology ryigamo abana b'abakobwa gusa.
Iri shuri rya Gashora Girls Aacademy Science and Technology ryigamo abana b’abakobwa gusa.

Ati “Ubumenyi n’ikoranabuhanga nibyo igihugu cyacu gitezeho iterambere, mu myaka 20 ishize hakozwe byinshi mu guhindura imyumvire y’Abanyawanda, intera ubu tugezeho ntitwifuza ko yasubira inyuma”.

Umukuru w’igihugu yanashimiye kandi abagize igitekerezo cyo gushinga iri shuri aribo; Shalisan Foster na Suzanne McGill bakomoka mu gihu cya Leta zunze ubumwe z’Amerika batekereje ku burere n’uburezi bw’umwana w’umukobwa.

Perezida Kagame yibukije ko uburezi abo bakobwa bahawe ari ipfundo ry'ubukungu bw'igihugu ejo hazaza.
Perezida Kagame yibukije ko uburezi abo bakobwa bahawe ari ipfundo ry’ubukungu bw’igihugu ejo hazaza.

Umuyobozi w’ishuri ry’ubumenyi n’ikoranabuhanga rya Gashora, Peter Thorp, mu ijambo rye yashimye Leta y’u Rwanda idahwema guteza imbere uburere n’uburezi bw’umwana w’umukobwa. Yagize ati “aba bana ipfundo ry’ubumenyi n’ubufatanye hagati yabo niryo rizabaherekeza aho bazajya hose .”

Nishimwe Janviere ni umwe mu banyeshuri bitegura gusoza amasomo muri iri shuri, avuga ko abana b’abakobwa badakwiye kwitinya banga kwiga ibijyanye n’ubumenyi n’ikoranabuhanga.

Umukuru w'igihugu yashimiye abashinze iri shuri uburyo bateye inkunga uburezi bw'u Rwanda.
Umukuru w’igihugu yashimiye abashinze iri shuri uburyo bateye inkunga uburezi bw’u Rwanda.

Yabisobanuye muri aya magambo: “Numva ku bwanjye nzaba umuganga nanjye nkagira uruhare mu iterambere ry’igihugu cyanjye kandi ibyo nzakura aha niteguye kuzabitangamo umusanzu nubaka igihugu cyanjye”.

Umwe mu babyeyi barerera muri iri shuri witwa Nisunze Marie Donatha yishimiye uburezi abana b’abakobwa bahabwa muri icyo kigo, kuko uretse kuhakura ubumenyi bwo mu ishuri bigishwa n’ibijyanye n’umuco.

Ishuri ry’abakobwa ry’ ubumenyi n’ikoranabuhanga rya Gashora ryatangiye mu mwaka wa 2011 rifite inshingano yo guteza imbere uburere bw’umwana w’umukobwa.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka