Abadepite bo muri Kenya baje kureba imikorere ya “One Laptop per Child”

Abadepite basaga 20 bo mu nteko ishinga amategeko yo mu gihugu cya Kenya bakoreye urugendo shuri mu ishuri ribanza rya Gahini mu karere ka Kayonza bagamije kureba imikorere ya gahunda ya mudasobwa imwe ku mwana (One laptop per child).

Igihugu cya Kenya na cyo ngo kirateganya gutangiza gahunda imeze nka One Laptop per child mu mwaka w’amashuri utaha. Kuba u Rwanda rwaratangije iyo gahunda kandi ikaba igeze ahashimishije ngo ni byo byatumye abo badepite bo muri Kenya baza gukora urugendo shuri mu Rwanda.

Aba badepite birebeye uburyo mudasobwa za One laptop per child zikora.
Aba badepite birebeye uburyo mudasobwa za One laptop per child zikora.

Ibyo ngo bizatuma babasha gutanga ibitekerezo by’ukuntu iyo gahunda yakorwa neza igihe izaba itangijwe mu gihugu cya bo, nk’uko byavuzwe na Julius K. Melly, umuyobozi wungirije wa komite y’uburezi mu nteko ishinga amategeko ya Kenya.

Yavuze ko we na bagenzi be batangajwe cyane n’uburyo gahunda ya One laptop per Child yatangijwe mu Rwanda ubu ikaba iri gushinga imizi, by’umwihariko abana bato bagakura bazi ikoranabuhanga.

Ati “Twashimishijwe cyane n’uburyo Leta y’u Rwanda igerageza gushakira abana za mudasobwa, na twe nitugera iwacu tuzicara tuganire na minisiteri y’uburezi kugira ngo umushinga wacu w’umwaka utaha na wo uzagere ku ntego za wo”.

Julius K. Melly wari uyoboye itsinda ry'abadepite bo muri Kenya yavuze ko ibyo babonye bizabafasha kunoza umushinga wa bo.
Julius K. Melly wari uyoboye itsinda ry’abadepite bo muri Kenya yavuze ko ibyo babonye bizabafasha kunoza umushinga wa bo.

Leta ya Kenya ku ikubitiro ngo izashora amafaranga agera kuri miriyari 15 z’amashiringi akoreshwa muri icyo gihugu, nk’uko Julius K. Melly yakomeje abivuga.

Kugira ngo gahunda ya One Laptop per Child ishoboke mu Rwanda, byatewe ahanini n’uko mu bice byose by’u Rwanda hagenda hashyirwa amashanyarazi. Ibi bitandukanye n’igihugu cya Kenya kigifite ahantu henshi hataragera amashanyarazi.

Cyakora ngo hatangijwe gahunda yo gukwirakwiza amashanyarazi hirya no hino muri icyo gihugu, ku buryo ngo bitazabangamira uwo mushinga wo guha abana za mudasobwa.

Mudasobwa zihabwa abana kuva ku biga mu wa kane kugeza mu wa gatandatu.
Mudasobwa zihabwa abana kuva ku biga mu wa kane kugeza mu wa gatandatu.

Mu Rwanda hamaze gutangwa za mudasobwa zigera ku bihumbi 204 mu mashuri 407 ya Leta hirya no hino mu gihugu, nk’uko bivugwa na Mugabo Patrick ushinzwe gutanga za mudasobwa mu bigo by’amashuri. Hafi muri buri murenge ngo hari ishuri nibura rimwe ryatangijwemo gahunda ya One Laptop per Child.

Mudasobwa zigenerwa abana biga kuva mu mwaka wa kane kugeza mu wagatandatu w’amashuri abanza, ariko ngo uko ubushobozi buzagenda buboneka izo mudasobwa zizongerwa zigere nibura ku bana bose bo mu Rwanda.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka