Iterambere ridashingiye ku bumenyi ntirishobora kuramba – PS Kalisa

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Umuco na Siporo (MINISPOC), Kalisa Edouard arashishikariza abaturage kugira umuco wo gukunda gusoma kuko iterambere ridashingiye ku bumenyi ridashobora kuramba.

Ibi Umunyamabanga Uhoraho muri MINISPOC, Kalisa Edouard yabitangaje kuri uyu wa Mbere, tariki 23/09/2013 ubwo yafunguraga ku mugaragaro Isomero rya Nyamasheke riri muri Centre Itorero, ku musozi wa Maseka mu murenge wa Kanjongo.

Umunyamabanga Uhoraho muri MINISPOC, Kalisa Edouard avuga ko iterambere ridashingiye ku bumenyi ritaramba.
Umunyamabanga Uhoraho muri MINISPOC, Kalisa Edouard avuga ko iterambere ridashingiye ku bumenyi ritaramba.

Muri iki gikorwa, Bwana Kalisa yasabye abaturage b’akarere ka Nyamasheke kurangwa n’umuco wo gusoma kuko ari wo waba ishingiro ryo gutera imbere bihamye kandi abasobanurira neza ko nta terambere ryaramba ridashingiye ku bumenyi.

Kalisa yagize ati “Iterambere ridashingiye ku bumenyi ntabwo rishobora kuramba. Ni na yo mpamvu imwe mu nkingi z’icyerekezo 2020 u Rwanda rugenderaho ni ukubaka ubukungu bushingiye ku bumenyi. Muri uru rwego rero, nituramuka duteje imbere uyu muco (wo gusoma) turaba tugana muri cya cyerekezo cyo kugira ubukungu bushingiye ku bumenyi bw’abaturage bacu.”

Abana b'i Nyamasheke batangiye kwitabira ibikorwa byo gusoma mu Isomero begerejwe.
Abana b’i Nyamasheke batangiye kwitabira ibikorwa byo gusoma mu Isomero begerejwe.

Bwana Kalisa yakomeje avuga ko kugira umuco wo gusoma ari byo bituma abantu bajijuka kandi uko kujijuka bikagaragarira mu bikorwa by’iterambere abantu bahanga bashingiye ku gusoma, harimo nko kwandika ibitabo ndetse no gukora ibindi bikorwa by’iterambere bishingira ku bumenyi bwo gusoma.

Uyu Munyamabanga Uhoraho muri MINISPOC yasabye urubyiruko gufata iya mbere rugakangukira gusoma, bityo rukarandura imvugo yakunze gushyirwa mu majwi na benshi ihamya ko “Abanyarwanda benshi batagira umuco wo gusoma”.

Isomero rusange rya Nyamasheke riri muri Centre Itorero muri aka karere.
Isomero rusange rya Nyamasheke riri muri Centre Itorero muri aka karere.

Bwana Kalisa yongeye kwizeza ko MINISPOC izafasha akarere ka Nyamasheke kugeza umurongo wa Internet kuri iri somero kugira ngo bamwe mu barigana bazajye bakoresha uburyo bwo gusoma ibitabo bakoresheje ikoranabuhanga, bityo byunganire uburyo busanzwe bwo gusoma ibitabo biri mu isomero.

Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke, Habyarimana Jean Baptsite yavuze ko iri somero rifunguwe rizagira uruhare rukomeye mu guteza imbere umuco wo gusoma mu karere ka Nyamasheke, by’umwihariko rifasha abanyeshuri ndetse n’abandi baturage batiga.

PS muri MINISPOC, Kalisa Edouard (hagati), Mayor wa Nyamasheke Habyarimana J. Baptsite (iburyo) n'Umuyobozi w'Isomero ry'Igihugu.
PS muri MINISPOC, Kalisa Edouard (hagati), Mayor wa Nyamasheke Habyarimana J. Baptsite (iburyo) n’Umuyobozi w’Isomero ry’Igihugu.

Ikindi cyitezweho muri iri somero ni uguhuza ibyiciro bitandukanye mu bijyanye no gusoma kuko muri iri somero ryafunguwe harimo ibitabo bitandukanye kandi bigenewe abantu b’ibyiciro byose; ngo ibyo bikaba bizorohereza buri wese kubona igitabo kijyanye n’ibyo yifuza.

Iri somero ryafunguwe ku mugaragaro ririmo ibitabo bigera ku 4617 byatanzwe ku bufatanye bw’akarere ka Nyamasheke n’Isomero Rikuru ry’Igihugu (Rwanda Library Services) ndetse n’Umuryango uharanira iterambere mu burezi (Education Development Center).

Abanyeshuri batandukanye bitabiriye iki gikorwa.
Abanyeshuri batandukanye bitabiriye iki gikorwa.

Muri ibi bitabo harimo iby’abana, iby’indimi, iby’ubumenyi, iby’inkuru ndende (roman/novel), inkoranya, n’ibindi bitandukanye.

Iri somero rya Nyamasheke rifunguwe mu gihe u Rwanda ruri mu Cyumweru cyahariwe guteza imbere umuco wo gusoma. Iki cyumweru cyatangiye tariki 18/09/2013 kikaba giteganyijwe gusozwa tariki 27/09/2013.

Emmanuel Ntivuguruzwa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ubumenyi burambye bugomba gushyikirizwa abanyarwanda ndetse bukanabagereraho aho bari bose, nibyo kwishimirwa kubera ko Leta y’u rwanda yafashe iya mbere kugirango abanyarwanda bose babashe kubasha gusoma no kwandika ndetse rero bakaba bari no kwegerezwa amasomero herya no hino.

mashenga yanditse ku itariki ya: 24-09-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka