RTUC irategura inama mpuzamakaminuza ku kwihangira umurimo mu banyeshuri

Ishuri ryigisha ibijyanye n’amahoteli n’ubukerarugendo (RTUC) yateguye inama izahuza ibigo na za kaminuza byose bifite gahunda yo gutegura abanyeshuri byigisha kwihangira imirimo, mu rwego rwo kubasangiza ibyo bagezeho nabo byababera urugero bakabikorera mu bigo byabo.

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa Gatanu tariki 27/09/2013, Callixte Kabera, umuyobozi wa RTUC yatangaje ko muri iyo nama abanyeshuri bazaba batumiwemo ariho bazaganirira ibibazo bahura nabo ndetse no ku ruhande rw’ubuyobozi.

Yagize ati: “Abanyeshuri bazaba batumiwe bazavuga ibibazo bahura nabyo kugira ngo bahange umurimo, ibibazo bahura nabyo mu myigire yabo mu kuba bashyira mu bikorwa amasomo ajyanye no kwihangira umurimo.

Ibyo byose rero tukumva tuzabiganiraho n’abo banyeshuri n’abahagarariye amakaminuza n’abandi bikorera ku giti cyabo twatumiye (…) kugira ngo iyo mpurirane y’abo bantu bose bifuza ko iterambere mu Rwanda ryo guhanga umurimo ryagira niho tuzareberaho icyo twakosora.”

Yakomeje avuga ko muri ayo mahugurwa hazanaberamo amarushanwa ku mishinga myiza izafashwa gutezwa imbere. Ikigo cya RTUC kijyanye no guteza imishinga y’abanyeshuri cya REC kikaba aricyo kizabigiramo uruhare.

Ubuyobozi bwa RTUC butangaza ko bufite gahunda yo kugabanya umubare w’ubushomeri mu rubyiruko, rubishingiye ko mu magenzura baherutse gukorwa byagaragaye ko abahize bose babonye imirimo ku isoko ry’umurimo.

RTUC yizera ko abanyeshuri barangiza mu ma kaminuza ari bo bagira uruhare rwo gukora imishinga yateza imbere igihugu igatanga n’akazi ku bandi babyifuza. Iyi nama iteganyijwe kuba kuwa Mbere tariki 30/09/2013.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka