Politiki nshya yo gutanga buruse ntiyaciye intege abanyeshuri basoza amashuri yisumbuye

Abanyeshuri basoza amashuri yisumbuye mu ishuri ryisumbuye rya Sumba riri mu murenge wa Gasaka mu karere ka Nyamagabe, baratangaza ko kuba uburyo bwo gutanga inguzanyo ku banyeshuri bagiye kwiga muri kaminuza bwarahindutse bitabaciye intege ngo bibabuze guharanira kugira amanota menshi.

Mbere umunyeshuri warangizaga amashuri yisumbuye afite amanota amwemerera kujya muri kaminuza cyangwa mu ishuri rikuru yabaga yizeye ko azabona inguzanyo y’ikiguzi cy’uburezi ndetse n’ibihumbi 25 by’amafaranga y’u Rwanda buri kwezi yo kumufasha kubaho.

Ubu ibi bikorerwa abantu bari mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri by’ubudehe, abo mu cya gatatu n’icya kane bakagurizwa kimwe cya kabiri cy’ikiguzi cy’uburezi gusa, mu gihe abo mu cya gatanu n’icya gatandatu bagomba kwirwariza.

Uwineza Viviane wiga mu mwaka wa gatandatu mu ishami ry’imibare, ubukungu n’ubumenyi bw’isi (MEG) avuga ko ibi bitamuciye intege ngo kuko umuntu ashobora kugira amanota meza atanabona inguzanyo ya Leta akaba yabona ubundi buryo bwo kwiga.

Ati “Hari igihe ushobora kugira amanota menshi ntubone buruse (inguzanyo) ya Leta ariko ukabona ubundi buryo bwo kwiga, ukabona nk’umuntu ugufasha kubera diplôme nziza wagize ukiga. Ikindi ndi guharanira gukora niyo ntanabona buruse ariko iyo ufite diplôme nziza hari n’igihe ubona akazi”.

Bamwe mu banyeshuri biga muri ES Sumba.
Bamwe mu banyeshuri biga muri ES Sumba.

Kimwe na mugenzi we, Nizeyimana Jean Claude uri kurangiza mu ishami ry’amateka, ubukungu n’ubumenyi bw’isi (HEG), avuga ko ibi bidakwiye guca abanyeshuri intege ahubwo bakwiye gukora cyane ngo kuko umuntu wakoze gahoro nawe asarura duke, ndetse ngo n’uwashaka kubafasha akaba yabona amanota aheraho.

“Ntabwo ngomba gucika intege bitewe n’iyo gahunda iriho, ngomba gushyiramo imbaraga kuko iyo umuntu yakoze bukeya abona bikeya. Nimbona amanota ashimije ndizera ko nshobora kubona n’umuterankunga kuko nawe yabona aho ahera,” Nizeyimana.

Aba banyeshuri bavuga ko biteguye neza ikizamini gisoza amashuri yisumbuye kuko amasomo bagombaga guhabwa bayigishijwe ndetse bakaba bakomeje no kuyasubiramo mu rwego rwo kurushaho kwitegura.

Ishuri ryisumbuye rya Sumba rifite amashami abiri ariyo; imibare, ubukungu n’ubumenyi bw’isi (MEG) ndetse n’amateka, ubukungu n’ubumenyi bw’isi (MEG) hakaba hari kurangizamo abanyeshuri 110.

Emmanuel Nshimiyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka