Huye: Isomero rusange ryungutse ibitabo bigenewe abana
N’ubwo riherereye ahantu hatari mu mujyi cyane, isomero rusange ryo mu Karere ka Huye ryari risanzwemo ibitabo byanditse mu rurimi rw’Igifaransa n’Icyongereza gusa. Ku itariki ya 20/9/2013 ryungutse ibitabo byanditse mu rurimi rw’Ikinyarwanda.
Ibi bitabo iri somero ryungutse ahanini ni ibigenewe abana, bikaba ari impano ya Edition Bakame, iyandikiro ry’abana n’urubyiruko.
Nk’uko bivugwa na Karangwa Speciose, umuyobozi w’iri yandikiro Edition Bakame, ngo ibitabo bahaye iri somero bigera ku 7771 bikaba bifite agaciro ka miriyoni eshatu, ibihumbi magana atandatu na 61 n’amafaranga 100 y’amanyarwanda.
Impamvu yo gutanga ibi bitabo muri iri somero ngo “ni ukugira ngo dukundishe abana gusoma, bazakure bazi Ikinyarwanda, bazi kugisoma neza, bityo bazanabashe no kumenya n’izindi ndimi”, nk’uko bivugwa na Karangwa.
Uwumukiza Jeanne, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Huye iri somero riherereyemo, yishimiye ibi bitabo byanditse mu Kinyarwanda bahawe.
Yagize ati “abamama bajyaga bakunda kuza muri iri somero bajyaga bambaza ibitabo byanditse mu Kinyarwanda, biranshimishije ko noneho nibaza bazahasanga ibitabo na bo bashoboye. N’abana bataramenya izindi ndimi bazabona ibitabo byo gusoma bakeneye kugira ngo bihugure.”
Kalisa ni umwe mu bana nasanze muri iri somero, ari gusoma ashishikaye. Namubajije ibyo yari ari gusoma mu gitabo yari afite ambwira ko ari umugani w’inzovu yahemukiye imbeba kandi byari inshuti.
Yavuze ko yari yishimiye aka gakuru, kandi ko guhera icyo gihe uko abonye akanya, isomero rifunguye, azajya aza gusoma udukuru turi mu bitabo bishyashya byaje.
Umunsi Edition Bakame izana ibi bitabo wari umunsi wahariwe gutangiza isomero ry’abana muri iri somero ry’Akarere ka Huye. Nta gushidikanya ko abana bazagenda barimenya buke bukeya, rikanabatoza gukunda gusoma, bakuruwe n’udukuru turi muri ibi bitabo.
Uretse i Huye, Edition Bakame ngo yanatanze ibitabo byagenewe abana mu masomero ya Karongi, Bugesera, Nyamagabe, Gicumbi, no mu masomero yo mu mujyi wa Kigali, … Umuyobizi w’iri yandikiro ati “ibitabo twatanze ni byinshi ku buryo ntakwibuka agaciro kabyo.”
Marie Claire Joyeuse
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
urebye ni byiza ko i Huye dufite isomero, bongeremo ni bindi bitabo kandi abashinzwe uburezi bashyire ingufu mugukangurira abana gukunda gusoma. naho uwo munyarwanda we nakomereze aho tumuri inyuma turamushyigikiye!!
Iri somero riri iruhande rw’ibiro by’umurenge wa Huye
Ni muturangire aho iri somero riherereye neza turigane turibenshi ntuye i Huye ariko sinashoboye kumenya aho riherereye.