Minisitiri Nsengimana arasaba abakobwa kuyoboka ikoranabuhanga

Minisitiri w’urubyiruko n’ikoranabuhanga, Jean Philbert Nsengimana arasaba urubyiruko, by’umwihariko abakobwa, kwitabira gukoresha ikoranabuhanga kugira ngo rubashe kubona ku byiza byaryo.

Ubu ni bumwe mu butumwa Minisitiri Nsengimana yatanze mu gikorwa cy’ubukangurambaga ku gukoresha ikoranabuhanga cyabereye mu karere ka Nyamagabe kuva kuwa Kane tariki 03/10/2013 kugeza kuwa Gatanu tariki 04/10/2013.

Minisitiri w'Urubyiruko n'Ikoranabuhanga Jean Philbert Nsengimana.
Minisitiri w’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga Jean Philbert Nsengimana.

Minisitiri Nsengimana yavuze ko umubare w’abakobwa bakora ibijyanye n’ikoranabuhanga ukiri muto cyane, bikaba byaratumye minisiteri y’urubyiruko n’ikoranabuhanga (MYICT) ishyira ingufu mu kubaha ubumenyi no kubashishikariza kuyoboka ikoranabuhanga.

Kubwa Minisitiri Nsengimana, ngo ibyiza by’ikoranabuhanga bigomba kugera ku byiciro byose by’abanyarwanda hatitawe ku bukungu, Amashuri cyangwa aho batuye.

Yongeraho ko ikoranabuhanga ryazanye amahirwe menshi atari ahari mu bihe byashize, agira ati: “Ikoranabuhanga ritanga amahirwe menshi atari ahari mu bihe byashize, rikanatanga akazi katari gahari. Turashaka kumenyekanisha aya mahirwe.”

Abanyeshuri basabwe gukunda no kuyoboka ikoranabuhanga.
Abanyeshuri basabwe gukunda no kuyoboka ikoranabuhanga.

Minisitiri Nsengimana yanashimiye abikorera ubufatanye bagaragariza Leta mu guteza imbere ikoranabuhanga, ngo kuko uko kuriteza imbere ari uguteza imbere ubukungu no kwigira.

Lilliane Uwineza w’imyaka 17, umwe mu bakobwa biga muri mu ishuri rya TTC Mbuga avuga ko gukoresha ikoranabuhanga ari ingirakamaro kuri we kuko rimufasha kwiyungura ubundi bumenyi.

Ati: “Ubu nshobora kujya kuri interineti (internet) nkahakura ubundi bumenyi bityo ngatsinda mu ishuri.”

Abakobwa bayobotse ikoranabuhanga bibumbiye mu cyo bise “Girls for ICT” bahaye bagenzi babo ubuhamya bw’ibyiza byo kuyoboka ikoranabuhanga, inzira banyuzemo ndetse banabashishikariza gutera ikirenge mu cyabo.

Muri ubu bukangurambaga, ababwitabiriye babashije guhabwa ubumenyi bw’ibanze ku ikoranabuhanga nka mudasobwa ndetse no gukoresha ibyuma bitanga amafaranga kuri za Banki (ATM), abayobozi b’inzego z’ibanze bahabwa ubumenyi ku gukoresha imbuga nkoranyambaga.

Ubu bukangurambaga buri gukorwa hirya no hino bugamije kumenyesha abantu ikoranabuhanga no kubashishikariza kuryitabira hagamijwe kubyaza umusaruro amahirwe ritanga, bwateguwe na MYICT n’abafatanyabikorwa bayo bukaba buzamara imyaka itanu.

Emmanuel Nshimiyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka