Kodai International Business School igiye gufungura imiryango mu Rwanda

Kaminuza ya Kodai International Business School yo mu Buhinde, yigisha ibijyanye n’ubucuruzi n’amategeko irateganya gufungura imiryango mu Rwanda mu gihe cya vuba. Ariko mu gihe ikiri gushaka ibyangombwa byo gukorera mu Rwanda igatanga amahirwe ku bashaka kwiga mu Buhinde.

Mu kiganiro ubuyobozi bw’iyi kamuza ifite icyicaro muri Amerika bwagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa Gatanu tariki 11/10/2013, bwatangaje ko bwiteguye gufasha uburezi bwo mu Rwanda kugera ku yindi ntera hanitawe ku masomo y’imibanire batanga.

Pradeep Alexander uyobora iyi Kaminuza ikorera mu gace ka Kodai Kanal mu Buhinde, yatangaje ko impamvu yahisemo gufungura imiryango mu Rwanda hari imico itandukanye n’iy’abandi biga muri iyo kaminuza yasanze iranga Abanyarwanda bahiga.

Yagize ati: “Nkimara kuboba abanyeshuri b’Abanyarwanda natangajwe cyane n’imico ibaranga cyane cyane mu myitarire n’umuco wabo wo kwiyubaha. Ibyo byatumye nshaka kumenya byinshi mu Rwanda mpageze nifuza kuhafungura n’ishami.”

Umuyobozi wa Kodai International Business School mu Buhinde asobanura imikorere yayo.
Umuyobozi wa Kodai International Business School mu Buhinde asobanura imikorere yayo.

Iyi kaminuza niramuka ifunguwe mu Rwanda izaba ibaye ishami rya mbere muri Afurika ndetse n’irya gatanu mu yandi ari hirya no hino ku isi. Iyi kaminuza yigisha mu buryo bwa Kinyamerika, kuko n’ikicaro cyayo gikuru ariho kiri.

Gusa hari zimwe mu mbogamizi batangaje ko bahura nazo, ahanini zijyanye n’uko igiciro cyabo kiri hejuru ugereranyije n’izindi kaminuza zo mu Bhuinde. Ariko bakavuga ko imyigishirize ifasha abanyeshuri kugira ubumenyi busesuye mu byiciro bibiri bya kaminuza ari byo by’ingenzi.

Izindi mbogamizi ni uko hari kaminuza zo mu Buhinde zijya ziza mu Rwanda ugasanga ibyo zemereye abanyeshuli atari byo zigisha.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka