Burera: Gahunda yo guhinduranya abanyeshuri ni ikibazo gikomereye abarimu

Abarimu bigisha mu mashuri abanza bo mu murenge wa Cyanika, mu karere ka Burera, bavuga ko bimwe mu bibazo buhura nabyo harimo gahunda yo guhinduranya abanyeshuri mu ishuri rimwe bita “Double Shifting” ngo kuko ituma badakurikirana abanyeshuri uko bikwiye.

Gahunda ya “Double Shifting” ituma abanyeshuri biga mu mashuri abanza biga mu byiciro bibiri: bamwe biga mbere ya saa sita hanyuma bagataha maze nyuma ya saa sita hakaza abandi.

Kuri uyu wa gatandatu tariki 05/10/2013, ubwo bizihizaga umunsi mukuru wa mwarimu, abarimu bo mu murenge wa Cyanika bavuze ko gahunda yo guhinduranya abanyeshuri ituma batakaza igihe kuko abanyeshuri akenshi bakunze gukererwa.

Abarimu bo mu murenge wa Cyanika bavuga ko gahunda yo guhinduranya abanyeshuri mu ishuri rimwe iri muri bimwe mu bibazo bafite.
Abarimu bo mu murenge wa Cyanika bavuga ko gahunda yo guhinduranya abanyeshuri mu ishuri rimwe iri muri bimwe mu bibazo bafite.

Ngo ibyo bituma abanyeshuri biga igihe gito kubera gukererwa maze isomo bagombaga kwiga ntibaryige birambuye ukurikije amasaha make aba ari mbere ya saa sita cyangwa se nyuma ya saa sita; nk’uko abo barimu babitangaza.

Bakomeza abavuga ko kwigisha umunyeshuri kuva mu gitondo, ukamukurikirana kugeza nimugoroba aribyo bitanga umusaruro ngo kuko umwarimu abasha gukurikirana buri munyeshuri, agasobanukirwa neza.

Gusa ariko abo barimu bakomeza bavuga ko nta kundi byagenda kuko abanyeshuri baba ari benshi mu ishuri ku buryo bigiye icyarimwe batabona ishuri bakwirwamo.

Nkanika Jean Marie Vianney, umunyamabanga nshingwabukorwa w’umurenge wa Cyanika, ahumuriza abo barimu ababwira ko icyo kibazo kizagenda gikemuka buhoro buhoro uko ibyumba by’amashuri bizajya bigenda byiyongera.

Agira ati “… si ko kizahora. Uko abantu bazagenda batera imbere babona ibyumba by’amashuri byinshi niko umwarimu azagenda agabanyirizwa…nta kundi byagenda ni ugukomeza kubizirikana mugakomeza kubikora ariko cyane cyane mugafashwa n’ababyeyi.”

Hakizimana Anaclet niwe mwarimu wo mu murenge wa Cyanika wahawe inka kubera ko yabaye indashyikirwa mu kazi ke umwaka ushize.
Hakizimana Anaclet niwe mwarimu wo mu murenge wa Cyanika wahawe inka kubera ko yabaye indashyikirwa mu kazi ke umwaka ushize.

Akomeza asaba ababyeyi kujya bahwitura abana babo bakajya kwiga hakiri kare kugira ngo batazajya bakomeza gukererwa.

Abarimu bo mu murenge wa Cyanika kandi bavuga ko ikindi kibazo bafite ari ikibazo cy’umushahara utiyongera kandi ibiciro ku masoko bidasiba kuzamuka.

Kuri uwo munsi kandi abarimu b’indashyikirwa bo muri uwo murenge bahawe ishimwe. Uwarushije abandi muri uwo murenge ari we Hakizima Anaclet, yahawe inka, naho abarushije abandi mu bigo bigishaho bahabwa ishimwe ry’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 20.

Norbert Niyizurugero

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka