Ntiyumva, ntanavuga ariko yigana n’abandi banyeshuri amasomo akayatsinda

Anathaliya Nyiraminani, umukobwa w’imyaka 15 y’amavuko afite ubumuga bwo kutumva no kutavuga, icyakora ntibimubuza kwicarana n’abandi ku ntebe y’ishuri agakurikira amasomo, akaba yizeye kuzigirira akamaro no kukagirira igihugu.

Nyiraminani abana na basaza be babiri n’umwe mu babyeyi be, bakaba batuye mu kagari ka Murambi mu murenge wa Gihango mu karere ka Rutsiro.

Umubyeyi we witwa Pascaziya Nyirategeka avuga ko akimara kubyara Nyiraminani yategereje ko amenya kuvuga nk’abandi araheba. Yamujyanye no ku bitaro bya Murunda ngo barebe ikibazo gituma atabasha kuvuga, ariko bamubwira ko ariko yavutse, ko nta cyo babasha kubikoraho kugira ngo avuge.

Nyiraminani amaze kugira imyaka icumi yatangiye gushaka kujya kwiga. Umubyeyi we ngo yagiye mu kigo cyigamo abafite ubumuga cyitwa “Komera” giherereye mu murenge wa Mushubati mu karere ka Rutsiro kugira ngo amushakireyo umwanya wo kwigamo, asanga hari ibyumba by’amashuri bari kubaka baramubwira ngo bazamwakira ayo mashuri amaze kuzura. Umubyeyi we yategereje ko umwana we kuri icyo kigo cya Komera bamuhamagara araheba.

Umubyeyi wa Nyiraminani avuga ko yashatse gukurikira abandi bana ku ishuri aramureka arabakurikira none amaze kujijuka.
Umubyeyi wa Nyiraminani avuga ko yashatse gukurikira abandi bana ku ishuri aramureka arabakurikira none amaze kujijuka.

Umwana we kubera ko yashakaga kwiga cyane yatangiye kujya akurikira abandi, atangira amashuri atyo mu rwunge rw’amashuri rwa Congo Nil mu murenge wa Gihango. Nyina ati “Yabonye abandi bajya kwiga, akajya ashaka kubakurikira, ndamureka na we ajyana n’abandi bana”.

Abarimu na bo baramwemereye baramureka ariga, ubu akaba ageze mu mwaka wa gatatu w’amashuri abanza kandi ntabwo yigeze asibira. Umuryango we ndetse n’abaturanyi bavuga ko nta kibazo bafite mu mibanire yabo na Nyiraminani kuko bamenyeranye, bakabasha no kuvugana mu buryo bw’ibimenyetso n’amarenga.

Umubyeyi we ati “iyo ugiye kumutuma nk’ikintu, umucira isiri, ukamwereka ikintu ukamubwira akagenda akakizana.”

Mama we avuga ko babasha kuvugana bakoresheje ibimenyetso bakamutuma nko gukura ibijumba, kuvoma amazi, guteka, ndetse n’indi mirimo yo mu rugo yoroheje.

Nyirategeka ashimira abayobozi b’ishuri kuko umwana we yagezeyo bakamwakira ntibamwirukane, ahubwo bakemera kumwigisha hamwe n’abandi bana. Asanga ari uruhare runini bagize mu kumufasha kumurera, ibi bigatanga icyizere ko ashobora kuzagira icyo yigezaho na we akabasha kwiteza imbere.

Abo batangiranye ntibigeze bamusiga

Tuyisabe Beatrice wigisha ku kigo cy’urwunge rw’amashuri rwa Congo Nil, yigisha icyongereza mu mwaka wa gatatu w’amashuri abanza, ari na ho Nyiraminani yiga.

Yagerageje gusobanura imyigire ya Nyiraminani, avuga ko n’ubwo atumva, ndetse ntanavuge, ariko ko akurikira mu ishuri, ndetse no mu gihe batanze imyitozo na we akayikora. Yandukura ibyanditse ku kibaho ndetse akanasubiza ibibazo babajije mu nyuguti zisanzwe.

Mwalimu ati “dukoresha amarenga, tugakoresha ibimenyetso byose bishoboka, umwana agakurikira, ari imibare, ari icyongereza, arakurikira kandi agira n’amanota meza.”

Ubwo abandi banyeshuri bajyaga ku kibaho kwandika ibisubizo by’imyitozo bari bahawe, na we yagiyeyo ndetse asubiza neza yandika ku kibaho. Iyo abisubije neza, abanyeshuri bagenzi be bazamura ibiganza hejuru, bamwereka ko yagikoze, na we akishima cyane.

Ati “ikindi tugerageza kumwitaho kuruta uko abandi wabitaho. Ntabwo ari umukurutisha abandi, ahubwo ni ukugira ngo abone ko nubwo atumva ntanavuge, ariko mwalimu we amufata nk’umuntu w’agaciro, wo kwitabwaho by’umwihariko, bigatuma umwana na we akurikira.”

Abandi baza kwiga igice kimwe cy’umunsi, ariko we yiga mbere ya saa sita na nyuma ya saa sita kubera ko yishimiye kwiga, nk’uko mwalimu we yabisobanuye.

Nyiraminani (wicaye ku ruhande) yatangiranye na bagenzi be mu wa mbere none bageranye mu wa gatatu w'amashuri abanza.
Nyiraminani (wicaye ku ruhande) yatangiranye na bagenzi be mu wa mbere none bageranye mu wa gatatu w’amashuri abanza.

Kugira ngo mu ishuri yumve ko ari umuntu w’ingirakamaro, bamwemerera kuyobora bimwe mu bikorwa birimo gutanga ibitabo ku banyeshuri igihe bagiye kwiga isomo runaka, bakamuha umweyo na we agakubura iyo ari mu gihe cyo gukubura.

Kimwe mu bindi bitangaje ngo ni uko hari igihe bamusaba kureba abasakuza mu gihe mwalimu adahari. Icyo gihe ngo amenya abanyeshuri basakuza arebeye ku minwa y’umuntu uri kuvuga cyane, akareba n’abahagurutse cyane bagendagenda hirya no hino.

Iyo mwalimu yinjiye, wa munyeshuri agenda akora ku mitwe y’abanyeshuri, uwo akozeho mwalimu agahita amenya ko yasakuje. Izo nshingano bamuha zituma yishimira kwiga noneho n’ibyo bamwigisha akabikurikira.

Mu gihe cyo gukina ajya hamwe n’abandi bana agakinana na bo yishimye nka bo. Nubwo yigana n’abandi bazima ngo nta kibazo biteye kuko babasha kujyana mu isomo ntasigare inyuma.

Mwalimu ati “abo bigana mu wa gatatu ni na bo batangiranye mu wa mbere, ntabwo bigeze basigara, nta n’ubwo basibiye. Ni ukuvuga ngo rero bagenda rwose kuri gahunda imwe n’abandi bana.”

Haracyari ingorane mu kwigisha abafite ubumuga

Icyakora uwo mwalimu agaragaza ko hari ingorane ziriho zo kwigisha abana batumva kuko hari abarimu bahuguwe n’abandi batahuguwe mu mvugo y’amarenga y’abafite ubumuga.

Kuba abarimu bigisha basimburana mu ishuri kandi bose badafite ubumenyi mu mvugo y’amarenga na yo ngo ni indi mbogamizi kuri ba bana batabasha kuvuga.

Indi mbogamizi ihari ngo ni ukuba nta mfashanyigisho bafite zihagije ziborohereza kumva amasomo kugira ngo bagendere kuri gahunda imwe n’abandi.

Nyiraminani abasha kujya ku kibaho agasubiza imyitozo yahawe hamwe na bagenzi be.
Nyiraminani abasha kujya ku kibaho agasubiza imyitozo yahawe hamwe na bagenzi be.

Mwalimu ati “dukeneye amahugurwa kugira ngo dufate neza ayo marenga, bityo natwe dufashe umwana kuzamuka mu yandi mashuri afite ubumenyi buhagije.”

Ikindi ni uko usanga ababyeyi b’abo bana ari abakene ku buryo batabasha kubabonera ibikoresho by’ishuri n’imyenda.

Mwalimu Tuyisabe asanga bene abo bana baramutse bitaweho bashobora kugira icyo bazimarira kuko hari aho bavuye n’aho bageze, haba mu bumenyi ndetse no kugira isuku. Ati “abo bana na bo ni abana nk’abandi, bakeneye kwitabwaho kugira ngo bazagire ubuzima bwiza, bazagirire n’akamaro imiryango yabo”.

Yaboneyeho gushishikariza ababyeyi bafite abana bafite ubumuga butandukanye kubazana ku ishuri kuko na bo bashobora kwigana n’abandi kandi bakabasha na bo kudasigara inyuma muri gahunda ya Leta y’uburezi budaheza.

Malachie Hakizimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Ni byiza ndabona abarimu ba Congo-Nil bateye imbere cyane ariko si ibya none gusa byahozeho kuva kera. Beatrice komerezaho tu!

Marcel yanditse ku itariki ya: 21-10-2013  →  Musubize

Uriyamwana Leta ikwiye kumwitaho kuburyo bw’umwihariko ikamushakira abaterankunga

Sibomana Theotime yanditse ku itariki ya: 10-10-2013  →  Musubize

Ko ubona ari umuhanga kandi yiga muri condition zitari nziza. Abafite ibigo byigisha abafite ubumuga nka buriya bamufashije ko afite ubushobozi. Imana Imufashe.

Sylver yanditse ku itariki ya: 10-10-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka