Gicumbi: Abanyeshuri 23 batwaye inda zindaro mu mwaka wa 2013

Muri uyu mwaka w’amashuri wa 2013, abanyeshuri 23 biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye mu karere ka Gicumbi bamaze gutwara inda z’indaro; nk’uko byatangajwe n’umuyobozi w’uburezi w’agateganyo mu karere ka Gicumbi, Mukashema Christine, kuri uyu wa 01/10/2013.

Madame Mukashema ushinzwe uburezi mu karere yakomeje kugaragaza ko abana batwara inda zindaro abenshi biganje mu biga mu mashuri y’uburezi bw’imyaka 9 na 12 (9&12ybe) . Mu rwunge rw’amashuri rwa Nyinawimana ho mu murenge wa Nyamiyaga hari abanyeshuri 2 biga mu mashuri abanza batewe inda z’indaro ndetse hari n’aho abarimu babatera inda.

Ikindi kibazo kibanzweho ni icy’abana bava mu ishuri bagashaka abagabo n’abandi bagashaka abagore bikaba bidashoboka ko bagarurwa mu mashuri. Imbogamizi iri cyane no ku barezi banywa ibiyobyabwenge n’izindi nzoga mu masaha y’akazi.

Mme Christine Mukashema ushinzwe uburezi mu karere ka Gicumbi.
Mme Christine Mukashema ushinzwe uburezi mu karere ka Gicumbi.

Umuyobozi w’akarere ka Gicumbi, Mvuyekure Alexandre, yagiriye inama abashinzwe uburezi n’abarezi ko bakwiye gufata ingamba zo gukurikirana abana bakamenya imibanire bagirana n’abarezi bakabagira n’inama kuko bagwa mu bishuko.

Yasabye abayobozi b’ibigo kuba maso bagakurikirana abana bashinzwe kurera bagakumira inda z’indaro zishobora kuva mu kigo bayoboye.
Abarezi bo bagaragaza ko ikibazo iyo babigenzuye bakanabikurikirana basanga iyo bageze mu miryango yabo ababyeyi batita ku bana babo.

Umuyobozi wa Groupe Scolaire Nyinawimana, Bikorimana Philbert, yagaragaje ko abana bagaragaye mu kigo ayoboye ari abana bagaruwe mu mashuri bari baravuyemo nyuma bakaza kugaragara ko basubiye mu ishuri batwite.

Abitabiriye inama bose bagaragaje impungenge ku bana batwara inda bakiri ku ntebe y'ishuri.
Abitabiriye inama bose bagaragaje impungenge ku bana batwara inda bakiri ku ntebe y’ishuri.

Agaragaza ko hari ingamba zafashwe zirimo gukurikirana imyitwarire y’abana aho batuye ndetse no ku ishuri no kubagira inama bakaba barashatse umujyanama ndetse ku kigo cy’ishuri hakaba hari icyumba abana bagirirwamo inama n’umuntu ubishinzwe.

Ernestine Musanabera

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka