Umuntu umwe yitabye Imana, undi arakomereka bikabije bazize inkuba zabakubise mu mvura yaguye ku mugoroba wo ku wa gatanu, tariki ya 08/03/2013. Ibi byabereye mu mudugudu wa Nyamiheha, mu kagari ka Kagarama mu murenge wa Mahembe wo mu karere ka Nyamasheke.
Jacqueline Tuyishimire utuye mu mudugudu wa Terimbere mu kagari ka Mataba mu murenge wa Gihango mu karere ka Rutsiro, kuwa Kane tariki 07/03/2013 yerekeje kuri sitasiyo ya Polisi ya Gihango asaba ko umugabo we uhafungiye yarekurwa, nyuma y’uko yari amaze iminsi afunze azira kumukomeretsa.
Umugabo witwa Nzeyimana Paul w’imyaka 47 wo mu mudugudu wa Rusizi akagali ka Nyakogo umurenge wa Kinihira akarere ka Ruhango, afungiye kuri station ya Polisi ya Nyamagana kuva tariki 08/03/2013 acyekwaho gusambanya abana batanu babaturanyi.
Kuri station ya polisi ya Kinigi mu karere ka Musanze hafungiye umugore ukurikiranyweho kuba yarafatanyije n’umwana we bakica uwari umugabo we bashakanye witwaga Ntawukizwanuwe Jean de Dieu witwa mu ijoro ryo kuwa gatatu tariki 06/03/2013 babanaga ahitwa Munaga mu murenge wa Gataraga mu karere ka Musanze.
Kubera ikibazo cyo gutanguranwa abagenzi b’imodoka za Express mu mujyi wa Ruhango, bamwe mu bakozi b’izi modoka bamaze iminsi barebana nabi ndetse bamwe bakaba batangiye kurwana byeruye bapfa abagenzi buri wese aba ashaka gutwara muri agence ye.
Charlotte Niyongabire w’imyaka 17 y’amavuko yabashije kurokoka ibitero bibiri yagabweho n’abagizi ba nabi mu bihe bitandukanye nyuma y’uko bari bamwitiranyije na nyirabuja, ariko bamara kubona ko bamwibeshyeho na bwo ntibamureke, ahubwo bakagerageza kumwica kugira ngo atazabavuga.
Inzego z’umutekano wo mu mazi mu karere ka Rubavu ziratunga agatoki abakora uburobyi mu kiyaga cya Kivu kwitwaza intwaro mu gihe baroba. Abarobyi ariko bo baravuga ko bitwaza intwaro bagamije kwicungira umutekano kuko ngo muri iki kiyaga hakorerwamo ubujura.
Twizerimana Jean Paul wajyaga kwiga mu karere ka Ruhango ari ku igare yagonze umukecuru witwa Nyirangamije Evelyne w’imyaka 76 y’amavuko mu gitondo cyo ku itariki ya 06/03/2013 maze bombi bajyanwa mu bitaro bya Nyanza bakomeretse bikomeye ku buryo ibitaro bya Nyanza byahise bibohereza mu bitaro CHUB bya Kaminuza y’u (...)
Polisi y’igihugu iratangaza ko amarenga y’intoki abashoferi bakoresha babwirana aho abapolisi bahagaze mu muhanda ari mu biteza impanuka nyinshi.
Mu rwego rwo guca ingeso mbi ya bamwe mubaturage banga gufatanya n’abandi mu kwicungira umutekano binyuze mu marondo ndetse no kurwanya umuco mubi wo kudatabarana igihe hari utabaje, umuyobozi w’akarere ka Ngororero Ruboneza Gedeon araburira abaturage ko abo ibyo bizajya bigaragaraho bazajya bishyuzwa ibyibwe cyangwa (...)
Umwana w’umukobwa witwa Uwamahoro Speciose w’imyaka 13 arembeye cyane mu bitaro bya Kibogora nyuma yo kugongwa n’imodoka ya Sosiyete y’Abashinwa bakora umuhanda mu karere ka Nyamasheke.
Umurambo w’umugabo uri mu kigero cy’imyaka 25 y’amavuko watoraguwe mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri tariki ya 05/03/2013 mu kagari ka Ntendezi, mu murenge wa Ruharambuga wo mu karere ka Nyamasheke.
Polisi y’u Rwanda ifatanije n’abaturage yafatiye ibiyobyabwenge n’inzoga zitemewe mu murenge wa Kabarore mu karere ka Gatsibo mu modoka ifite plaque RAA 059 Z y’uwo bakunze kwita My Good.
Kuva mu ijoro ryo kuwa gatanu 01/03/2013 ubwo hafatwaga amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 40 agizwe ni noti za bitanu mu tubari tubiri dutandukanye Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Ruhango yatangiye gushakisha abinjiza amafaranga y’amiganano mu mujyi w’akarere ka Ruhango none umwe yamaze gutabwa muri yombi.
Umugore w’imyaka 33 witwa Hasha Gahire utuye mu Murenge wa Nyarugenge, Akarere ka Nyarugenge arwariye mu Bitaro Bikuru bya Muhima mu Mujyi wa Kigali nyuma yo gukuramo inda y’amezi atandatu akava amaraso menshi.
Abantu babiri bari kuri moto bitabye Imana nyuma yo kugongana n’imodoka yo mu bwoko bwa Coaster ya Sosiyeti itwara abagenzi Volcano mu mpanuka yabaye ku mugoroba w’ejo ku cyumweru tariki ya 03/03/2013 ahitwa I Rugobagoba mu karere ka Kamonyi.
Umumotari n’uwo yari ahetse baraye baguye mu mpanuka yabereye ahitwa mu Dusego mu kagari ka Nyabivumu mu murenge wa Gasaka, ubwo imodoka yo mu bwoko bwa Fuso yagongaga moto bariho ahagana isaa tatu z’ijoro kuri uyu wa Gatanu tariki 01/03/2013.
Mutera Pater wari umubitsi wa koperative CUCUNYA ihuje abafite ubumuga bo mu murenge wa Mukingo mu karere ka Nyanza akaba yari aherutse gutorokana inkunga yabo isaga miliyoni 1 y’amafaranga y’u Rwanda yafatiwe mu karere ka Rubavu mu Ntara y’Iburengerazuba bw’u Rwanda, akaba yagejejwe i Nyanza aho yakoreye icyaha uyu munsi (...)
Polisi y’u Rwanda ikurikiranye umukozi wa Banki y’Abaturage y’u Rwanda wakoreraga ku ishami ry’iyo banki mu Rutsiro acyekwaho kunyereza amafaranga y’u Rwanda miliyoni icyenda n’ibihumbi 224.
Umuyobozi w’akarere ka Muhanga Yvonne Mutakwasuku aratangaza ko mu bakozi hari umwe ufunze akekwaho kuba yarafashe umukobwa ku ngufu. Hari amakuru avuga ariko ko uwo mukozi yaba atumvikanaga n’abayobozi akaba yageretsweho icyaha.
Mu bitaro bya Murunda mu Karere ka Rutsiro Intara y’Iburengerazuba haravugwa abakozi 6 batorotse akazi baburirwa irengero nyuma yuko biketswe ko baba bakoresha impamyabushobozi z’impimbano.
Umuyobozi w’akarere ka Nyabihu araburira abaturage ba Nyabihu n’abandi Banyarwanda guhungira kure ibikorwa byose byabahuza no gucuruza, gusakaza no gukoresha ibiyobyabwenge.
Umugabo witwa Gahonga Ferederiko w’imyaka 33afungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Ntarama mu karere ka Bugesera nyuma yo gufatanwa amakarito 38 y’inzoga bita chief waragi zitemewe kunyobwa no gucuruzwa mu Rwanda.
Umwe mu bakozi b’uturere tw’Intara y’Amajyepfo bari guhugurwa ku bijyanye n’imitunganyirize y’imijyi yibwe mudasobwa ye mu ijoro rishyira tariki 26/02/2013 iburirwa irengero muri Hotel Dayenu iherereye mu karere ka Nyanza.
Nkiriyehe Eric ukora akazi ko gutwara imodoka, Ntabanganyimana Juma umukarasi ukorera muri gare ya Kayonza na Hakizimana Samuel ugenda ku makamyo bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Kirehe bazira kwiba inzoga zo mu bwoko bwa likeri mu kabari.
Umwana w’umunyarwanda w’imyaka 13 witwa Kabarebe mwene Byamugisha Cyprien wo mu mudugudu wa Kagugu akagari ka Gishari mu murenge wa Rubaya mu karere ka Gicumbi yazanywe n’inzego z’ubuyobozi bwa Uganda ari umurambo.
Nyiransabimana Sylvaniya, wabanaga n’umugabo we witwa Sibomana Fidele bakaba bari batuye mu kagari ka Twabugezi mu murenge wa Murunda mu karere ka Rutsiro, yitabye Imana yiyahuye mu gitondo cyo kuri uyu mbere tariki 25/02/2013.
Buri wese arasabwa kugira uruhare mu guhangana n’ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi zirimo amakimbirane n’ihungabana; nk’uko bisabwa n’umuryango IBUKA.
Mu karere ka nyanza hafashwe inzoga z’inkorano ku nshuro ebyiri zikrikiranye, zifatanywe abacuruzi batandukanye. Abafatanywe izo nzoga bose kuri ubu bahise bashyikirizwa ibiro bya Polisi kugira ngo bakurikiranwe.
Abaturage batuye ikirwa cya Bushonga, kiri mu murenge wa Rugarama, akarere ka Burera batangaza ko bahangayikishijwe na barushimusi babatwarira amato bakayakoresha mu burobyi butemewe, Polisi ikabafata ubwato ikabutwara.