Ruharambuga: Polisi yizihije umunsi w’umurimo ishimangira ubufatanye n’abaturage mu kubungabunga umutekano

Ubufatanye bw’inzego z’umutekano n’abaturage mu kubungabunga umutekano bukwiriye gukomeza kwimakazwa kugira ngo umutekano usugire, bityo n’umurimo ubashe gukorwa neza; nk’uko bitangazwa n’Umukuru wa Polisi muri Station ya Police ya Ruharambuga mu karere ka Nyamasheke, CIP Adrien Rutagengwa.

Ubwo bizihizaga umunsi mpuzamahanga w’umurimo tariki 01/05/2013, habaye umukino wa gicuti wahuje abapolisi bo kuri iyi Station ndetse n’abakozi b’Ishuri ry’Ubuhinzi n’Ubworozi EAV-Ntendezi.

Uyu mukino wa gicuti wabaye ku munsi w’umurimo wari ugamije gushimangira ubufatanye hagati ya polisi n’abaturage mu kubungabunga umutekano (Community policing), waje kurangira ikipe ya EAV-Ntendezi itsinze iy’abapolisi ibitego 2-1.

Ikipe ya Police nubwo yatsinzwe yari ifite abasore.
Ikipe ya Police nubwo yatsinzwe yari ifite abasore.

Uyu mukino witabiriwe n’abakinnyi ku mpande zombi ndetse n’abafana bari biganjemo abanyeshuri ba EAV Ntendezi hamwe n’abaturage bo muri uyu murenge, by’umwihariko abo mu kagari ka Ntendezi.

Umukuru wa Polisi/Station ya Ruharambuga, CIP Adrien Rutagengwa yabwiye abaturage bari baje kwihera ijisho uyu mukino ko bakwiriye gukomeza ubufatanye bafitanye na Polisi y’Igihugu mu rwego rwo kubungabunga umutekano kugira ngo ibyo bakora babikore mu mudendezo, maze umurimo wabo ubahe umusaruro ukwiriye.

Abakinnyi ba EAV NTENDEZI.
Abakinnyi ba EAV NTENDEZI.

Umuyobozi w’Ishuri rya EAV-Ntendezi, Ndashimye Léonce na we yashimye ubufatanye burangwa hagati ya Polisi n’abaturage kandi avuga ko imikino nk’iyi ya gicuti ituma abaturage barushaho kwiyumvamo inzego z’umutekano ku buryo no guhanahana amakuru y’ahakekwa ibyaha biborohera kuko baba batikanga abashinzwe umutekano.

Uyu mukino wasojwe habaho ubusabane hagati y’abapolisi ba Station ya Ruharambuga ndetse n’abakozi ba EAV-Ntendezi.

Muri uyu mukino wa gicuti, ikipe y’abapolisi ni yo yari yasuye Ikipe ya EAV-Ntendezi, bikaba biteganyijwe ko hazabaho umukino wo kwishyura, ushobora kuba mu kwezi kwa Nyakanga.

Emmanuel Ntivuguruzwa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka