Kamonyi: Umukwabo wafashe urumogi n’inzoga z’inkorano

Mu mukwabo wabaye ku bufatanye bw’Ingabo na Polisi mu murenge wa Runda no mu wa Gacurabwenge mu karere ka Kamonyi, hafashwe urumogi, inzoga z’inkorano, na bamwe mu bakekwaho guhungabanya umutekano.

Uyu mukwabo wakozwe mu rukerera rwo kuri uyu wa kabiri tariki 30/4/2013, wafashe abantu 26 mu murenge wa Gacurabwenge, akagari ka Gihinga, harimo abakora inzoga z’inkorano, abacuruza urumogi ndetse n’abakekwaho kuba aribo bapakurura imodoka zitwaye imizigo zijya zibirwa i Gihinga.

Mu murenge wa Runda, akagari ka Gihara ho hafashwe abantu 5 harimo abacuruza urumogi n’abarara mu kabari. Muri iyo mirenge yose hafashwemo abantu badafite ibyangombwa.

Inzoga z'inkorano zafatiwe mu murenge wa Gacurabwenge.
Inzoga z’inkorano zafatiwe mu murenge wa Gacurabwenge.

Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Kamonyi, SSP Francis Muheto, atangaza ko uyu mukwabo ugamije kugabanya ibyaha biterwa no kunywa ibiyobyabwenge n’inzoga z’inkorano, ndetse no kurwanya ubuzererezi.

Ngo ugamije kandi kureba ubuziranenge bw’abatuye muri Kamonyi, kuko kuba hegereye umujyi wa Kigali; hari abashobora gukorera ibyaha i Kigali bagahungira ku Kamonyi.

Ikindi cyari gihangayikishije umutekano wa Kamonyi, ngo ni ugufata umujura ruharwa wajyaga ukata imigozi y’imodoka zazamukaga i Gihinga zipakiye, akazitwarira imizigo.

Mu bafashwe, abakekwaho ibyaha barashyikirizwa ubushinjacyaha, abakora inzoga bacibwe amande, naho abadafite ibyangombwa barajyanwa mu kigo cy’inzererezi i Kayenzi.

Marie Josee Uwiringira

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka