Nyamasheke: Hatoraguwe umugore, bikekwa ko yishwe n’inzoga bita “Ruyazubwonko”

Zibia Mukamazimpaka wo mo mudugudu wa Kagarama, akagari ka Kibogora mu murenge wa Kanjongo wo mu karere ka Nyamasheke, yapfiriye ku Bitaro bya Kibogora byo mu karere ka Nyamasheke nyuma gato yo gutoragurwa ku muhanda wo muri uyu mudugudu wa Kagarama aho yari yaguye.

Uyu mugore w’imyaka 38 y’amavuko watoraguwe mu masaha ya saa mbiri z’ijoro ryo ku itariki 02/05/2013, bigakekwa ko yazize ubusinzi kuko abari bamubonye hakiri kare bavuga ko yari yasinze kandi aho bamusanze yaguye agana mu rugo iwe, bamusanganye akajerekani k’urwagwa.

Mukamazimpaka yatoraguwe ku muhanda mu mudugudu wa Kagarama wo mu kagali ka Kibogora hafi y’aho yabaga mu rugo rw’iwabo. Abamubonye bahise babimenyesha inzego z’umutekano, ari na zo zamugejeje ku Bitaro bya Kibogora.

Abantu bamubonye bavuga ko uyu mugore yatoraguwe yanegekaye, ahita ajyanwa ku Bitaro bya Kibogora, aho yapfiriye amaze akanya gato ahageze.

Umwe mu bahageze bwa mbere wahahuriye n’abamuteruye bamwerekeza ku Bitaro bya Kibogora yatangaje ko basanze yari yaguye acuramye, yasamye, yarutse inzoga (zaciye mu kanwa no mu mazuru).

Akomeza avuga ko hari akajerekani k’urwagwa yari atwaye akavanye ku kabari. Ikindi kigaragaza ko yari yasinze nk’uko twabitangarijwe n’abamubonye ngo ni uko aho yari yaguye, yari afite inkweto yari yambaye mu ntoki; bigaragaza ko yari yananiwe kuzambara agahitamo kuzitwara mu ntoki.

Amakuru aturuka ku bamubonye ni uko ngo yari yakomeretse ku mano no ku mazuru.

Amakuru atangwa na bamwe mu bamuzi ni uko ngo uyu mugore yari asanzwe acuruza inzoga z’inkorano bita umutobe usindisha, ku buryo no kuwa Kane tariki 2/05/2013, yari yaranguye inzoga bita Ruyazubwonko, aho bita Nyagisasa ayiguririshiriza ahitwa Bizenga mu kagari ka Kibogora, aho na we ngo yaba yayinyweye.

Nyuma yo kuva mu Bizenga, Mukamazimpaka yakomeje urugendo ajya mu kabari k’urwagwa muri Centre ya Tyazo iri mu kagari ka Kibogora maze arasengera. Biravugwa ko ubwo yari ari mu kabari k’urwagwa ko mu i Tyazo, ngo yari yatangiye guhunyiza.

Abazi Mukamazimpaka bemeza ko yari asanzwe akoresha inzoga cyane, kandi ngo yari asanzwe anywa agasinda kandi agataha wenyine akigeza aho yari atuye. N’ubwo bikekwa ko yishwe n’inzoga ariko inzego z’umutekano ziracyakora iperereza kugira ngo hamenyekane impamvu nyayo yo kubura ubuzima kwa Mukamazimpaka.

Emmanuel Ntivuguruzwa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka