Rusizi: Abagororwa 333 batorotse TIG

Mu nama y’umutekano yaguye y’akarere ka Rusizi yabaye tariki 30/04/2013, hagaragajwe ko abagororwa 333 batorotse imirimo nsimburagifungo (TIG) bigira mu ngo zabo abandi bajya gupagasa hirya no hino mu bice bitandukanye by’igihugu ku buryo kubashakisha bitoroheye ababishinzwe.

Kuba abo babagororwa barafunguwe ariko ntibarangize imirimo nsimburagifungo bifatwa nk’imyitwarire mibi bikaba byatuma imbabazi bahawe zitesha agaciro.

Umuyobozi w’akarere ka Rusizi yasabye inzego zose gufatanya bakamenya aho bakora imirimo nsimburagifungo bacitse baherereye kugirango bafatwe kuko nta mpamvu zatuma bakomeza kwidegebya batarangije imirimo bahawe.

Abayobozi bari bayoboye inama.
Abayobozi bari bayoboye inama.

Umuhuzabikorwa wa TIG mu karere ka Rusizi, Bizimana Faustin, atangaza ko hari abayobozi bo mu nzego z’ibanze babigiramo uruhare cyane cyane abayobozi b’imidugudu bafatanyije na ba local defense aho ngo babaha ruswa maze bakabahisha aho kubafata.

Aho byagaragaye ni mu murenge wa Rwimbogo na Nyakarenzo; nk’uko byavuzwe n’umwe mu bafashwe witwa Twagiramungu Evarisiti aho yavuze ko yahaye umuyobozi w’umudugudu amafaranga 6000 hanyuma aba local defense bamufashe nabo bamusaba amafaranga abuze ayo abaha bahita bamushyikiriza inzego za Polisi.

Abitabiriye inama basabwe kuranga aho bakora imirimonsimburagifungo baherereye.
Abitabiriye inama basabwe kuranga aho bakora imirimonsimburagifungo baherereye.

Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Rusizi, DPC Kajeguhakwa Jean Claude hamwe n’uwa gereza ya Cyangugu, Mukantabarwa Olive, bavuze ko abobagororwa bagomba gufatwa byihuse kandi basaba inzego zose kubigiramo uruhare ku buryo tariki 15/05/2013 bose bagomba kuba bafashwe kandi iyo bafashwe basubizwa muri gereza kuko baba baranze gukora imirimo nsiburagifungo.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ibi birakabije,kubona abayobozi b’ibanze baba bahawe inshingano zo gukurikirana aba ba Tigistes aribo babafasha gutoroka!nibo bagomba gufatwa mbere ndetse bakanashyikirizwa ubutabera kuko bafite ibyaha byinshi bitabemerera gukomeza kuba muri sociyete bataragororwa.

mahame yanditse ku itariki ya: 1-05-2013  →  Musubize

Hagomba no gufatwa aba bayobozi b’ibanze barya ruswa ubundi bakabangamira ubutabera,ibi bizatuma n’abandi bari babifte mu mishinga babireka.

nsabimana yanditse ku itariki ya: 1-05-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka